Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki twagombye kujya mu materaniro?

Kuki twagombye kujya mu materaniro?

‘Nimucyo tujye tuzirikanana . . ., tutirengagiza guteranira hamwe.’​—HEB 10:24, 25.

INDIRIMBO: 20, 119

1-3. (a) Abakristo bagiye bagaragaza bate ko bashishikazwa no guteranira hamwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

IGIHE Corinna yari afite imyaka 17, nyina yarafashwe maze yoherezwa mu kigo cy’Abasoviyeti cyakorerwagamo imirimo y’agahato. Nyuma yaho, Corinna na we yoherejwe muri Siberiya, ku birometero bibarirwa mu bihumbi uturutse iwabo. Yafatwaga nk’umucakara, kandi rimwe na rimwe yahatirwaga gukorera hanze mu bukonje bukabije, adafite imyambaro yo kwifubika. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Corinna n’undi mushiki wacu biyemeje kujya bajya mu materaniro.

2 Corinna yaravuze ati “twavaga ku kazi nimugoroba, tugakora urugendo rw’ibirometero 25 n’amaguru, tukagera aho gari ya moshi ihagarara. Gari ya moshi yahagurukaga saa munani z’ijoro, tugakora urugendo rw’amasaha atandatu, hanyuma tukagenda ibindi birometero 10 n’amaguru tukagera ahaberaga amateraniro.” Ese kuba barakoraga urwo rugendo rwose byari imfabusa? Corinna yaravuze ati “mu materaniro twigaga Umunara w’Umurinzi kandi tukaririmba indirimbo z’Ubwami. Amateraniro yaduteraga inkunga kandi agakomeza ukwizera kwacu.” Nubwo Corinna na mugenzi we bamaraga iminsi itatu batarasubira ku kazi, umukoresha wabo ntiyamenyaga ko babaga badahari.

3 Buri gihe abagaragu ba Yehova bishimiraga cyane guteranira hamwe. Itorero rya gikristo rikimara gushingwa, abigishwa ba Yesu bahise batangira “guteranira hamwe” (Heb 10:25). Kimwe na bo, birashoboka ko nawe ushimishwa no kujya mu materaniro. Icyakora, Abakristo bose bahura n’inzitizi zishobora kubabuza kujya mu materaniro buri gihe. Akazi, gahunda zicucitse, cyangwa umunaniro utewe n’ibyo dukora buri munsi, bituma kujya mu materaniro bitoroha. Ni iki kizatuma twihatira kunesha izo nzitizi, maze tugakomeza kugira akamenyero keza ko kujya mu materaniro? [1] Twafasha dute abo twigisha Bibiliya n’abandi gusobanukirwa akamaro ko kujya mu materaniro? Muri iki gice, turi busuzume impamvu umunani zituma tujya mu materaniro. Dushobora kuzishyira mu byiciro bitatu: uko amateraniro akugirira akamaro, uko abandi bungukirwa iyo wagiye mu materaniro n’uko Yehova yumva ameze iyo wayagiyemo. [2]

UKO AMATERANIRO AKUGIRIRA AKAMARO

4. Amateraniro adufasha ate kumenya byinshi ku byerekeye Yehova?

4 Amateraniro aratwigisha. Amateraniro ayo ari yo yose adufasha kumenya Imana yacu Yehova. Urugero, amatorero hafi ya yose aherutse kwiga igitabo Egera Yehova, mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Ese igihe wigaga imico y’Imana kandi ukumva ibitekerezo bivuye ku mutima by’abavandimwe na bashiki bacu, ntibyatumye urushaho gukunda So wo mu ijuru? Nanone iyo duteze amatwi twitonze mu gihe hatangwa disikuru n’ibyerekanwa no mu gihe Bibiliya isomwa, turushaho kumenya Ijambo ry’Imana (Neh 8:8). Urugero, tekereza ibintu byinshi umenya iyo usomye ibice bya Bibiliya tuba tugomba gusoma buri cyumweru, kandi ugatega amatwi ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe.

5. Amateraniro ya gikristo yagufashije ate gushyira mu bikorwa ibyo wize muri Bibiliya no kunonosora umurimo wawe?

5 Amateraniro atwigisha gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yacu (1 Tes 4:9, 10). Urugero, Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kivuga ibirebana n’ibyo abagize ubwoko bw’Imana baba bakeneye. Ese wigeze wiga Umunara w’Umurinzi, maze ukumva wifuje gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kunonosora amasengesho yawe cyangwa kubabarira Umukristo mugenzi wawe? Amateraniro yo hagati mu cyumweru adutoza gukora umurimo wo kubwiriza. Twiga uko tubwiriza ubutumwa bwiza n’uko twakwigisha abantu amahame yo mu Byanditswe.—Mat 28:19, 20.

6. Ni mu buhe buryo amateraniro adutera inkunga kandi akadukomeza?

6 Amateraniro adutera inkunga. Iyi si ishobora gutuma tudakomeza kugira ukwizera gukomeye, tukumva duhangayitse kandi tugacika intege. Ariko amateraniro yo adutera inkunga, kandi akadukomeza. (Soma mu Byakozwe 15:30-32.) Akenshi mu materaniro yacu dusuzuma uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwagiye busohora. Ibyo bituma turushaho kwiringira ko amasezerano ya Yehova yo mu gihe kizaza na yo azasohora. Birumvikana ko abatanga ibiganiro atari bo bonyine badutera inkunga. Abakristo bagenzi bacu batanga ibitekerezo kandi bakaririmba babivanye ku mutima, na bo baratwubaka (1 Kor 14:26). Nanone iyo tuganira n’abavandimwe na bashiki bacu mbere y’amateraniro na nyuma yayo, twumva tugaruye ubuyanja kubera ko tuba dufite incuti nyinshi zitwitaho by’ukuri.—1 Kor 16:17, 18.

7. Kuki ari iby’ingenzi ko tujya mu materaniro?

7 Mu materaniro tuhabonera ubufasha bw’umwuka wera. Yesu Kristo wahawe ikuzo, yaravuze ati “ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero” (Ibyah 2:7). Koko rero, Yesu ayobora itorero rya gikristo akoresheje umwuka wera. Umwuka wera ushobora kudufasha gutsinda ibishuko no kubwiriza dushize amanga. Nanone ushobora kudufasha gufata imyanzuro myiza. Iyo ni yo mpamvu tugomba gukora uko dushoboye kose tukajya mu materaniro kugira ngo tubone ubufasha bw’umwuka wera.

UKO ABANDI BUNGUKIRWA IYO TWAGIYE MU MATERANIRO

8. Iyo abavandimwe batubonye mu materaniro, bakumva dutanga ibitekerezo kandi turirimba, bibafasha bite? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Buri gihe ataha yorohewe.”)

8 Amateraniro atuma tugaragariza abavandimwe bacu ko tubakunda. Tekereza ingorane bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe bahanganye na zo. Ntibitangaje kuba intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nimucyo tujye tuzirikanana.’ Yakomeje avuga ko dushobora kuzirikanana “tutirengagiza guteranira hamwe” (Heb 10:24, 25). Iyo tugiye mu materaniro tuba tugaragarije abavandimwe bacu ko twifuza kuba hamwe na bo, tukaganira na bo kandi ko dushishikajwe no kumenya uko bamerewe. Nanone iyo dutanze ibitekerezo kandi tukaririmba tubikuye ku mutima, tuba dutera inkunga bagenzi bacu.—Kolo 3:16.

9, 10. (a) Sobanura ukuntu amagambo ya Yesu ari muri Yohana 10:16 atuma dusobanukirwa impamvu tugomba guteranira hamwe n’abavandimwe bacu. (b) Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro buri gihe bishobora gutuma dufasha umuntu wanzwe n’umuryango we?

9 Amateraniro atuma twunga ubumwe n’Abakristo bagenzi bacu. (Soma muri Yohana 10:16.) Yesu yigereranyije n’umwungeri, maze abigishwa be abagereranya n’umukumbi w’intama. Tekereza kuri ibi: intama ebyiri ziri ku musozi, izindi ebyiri ziri mu kibaya, naho indi imwe irimo irarisha ahandi hantu. Ubwo se izo ntama eshanu zaba zigize umukumbi? Muri rusange, umukumbi w’intama uguma hamwe kandi ugakurikira umwungeri. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye kwitarura abavandimwe bacu dusiba amateraniro. Tugomba guteranira hamwe n’abandi Bakristo kugira ngo tube “umukumbi umwe,” tugire n’“umwungeri umwe.”

10 Iyo tujya mu materaniro, tugira uruhare mu gutuma umuryango w’abavandimwe wunga ubumwe (Zab 133:1). Bamwe mu bagize itorero banzwe n’ababyeyi babo n’abo bavukana. Icyakora, Yesu yasezeranyije ko yari kubaha umuryango wo mu buryo bw’umwuka wari kubakunda kandi ukabitaho (Mar 10:29, 30). Iyo ujya mu materaniro buri gihe, uba ushobora kubera umwe muri bo papa cyangwa mama cyangwa se ukamubera umuvandimwe. Ese ibyo ntibidushishikariza gukora uko dushoboye kugira ngo tujye mu materaniro yose?

UKO YEHOVA YUMVA AMEZE IYO TWAGIYE MU MATERANIRO

11. Kujya mu materaniro bidufasha bite guha Yehova ibimukwiriye?

11 Iyo turi mu materaniro duha Yehova ibimukwiriye. Umuremyi wacu Yehova akwiriye guhabwa ikuzo, gusingizwa, gushimirwa no kubahwa. (Soma mu Byahishuwe 7:12.) Iyo turi mu materaniro tugasenga, tukaririmba kandi tukavuga ibyerekeye Yehova, tuba tumuha ibyo akwiriye rwose. Mu by’ukuri, buri cyumweru tubona uburyo buhebuje bwo kumusenga.

12. Iyo twumviye itegeko rya Yehova ridusaba kujya mu materaniro, yumva ameze ate?

12 Nanone birakwiriye ko twumvira Yehova. Yadutegetse kutirengagiza guteranira hamwe, cyane cyane muri iyi minsi y’imperuka. Iyo twumviye iryo tegeko tubikunze, Yehova arishima (1 Yoh 3:22). Azi imihati dushyiraho kugira ngo tujye mu materaniro yose, kandi ayiha agaciro.—Heb 6:10.

13, 14. Ni mu buhe buryo iyo turi mu materaniro twegera Yehova na Yesu?

13 Iyo tugiye mu materaniro, tuba tugaragarije Yehova ko twifuza kumwegera, we n’Umwana we. Iyo turi mu materaniro, Umwigisha wacu Mukuru atwigisha akoresheje Ijambo rye Bibiliya (Yes 30:20, 21). Ndetse n’abatizera baza mu materaniro yacu bibonera ko ‘Imana iri muri twe’ (1 Kor 14:23-25). Yehova aha umugisha amateraniro binyuze ku mwuka wera, kandi ibyo twigira mu materaniro ni we biturukaho. Ubwo rero iyo turi mu materaniro, dutega amatwi ibyo Yehova avuga, kandi tukibonera ukuntu adukunda. Ibyo bituma tumwegera.

14 Yesu yaravuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi hagati muri bo” (Mat 18:20). Muri rusange, ayo magambo ya Yesu yerekeza ku materaniro yacu. Kristo Umutware w’itorero ‘agendera hagati’ y’amatorero y’ubwoko bw’Imana (Ibyah 1:20–2:1). Zirikana ko Yehova na Yesu baba bari hamwe natwe mu materaniro kandi ko badukomeza. Utekereza ko Yehova yumva ameze ate iyo abona dushishikajwe no kumwegera, tukegera n’Umwana we?

15. Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro bigaragaza ko twifuza kumvira Imana?

15 Iyo tujya mu materaniro tuba tugaragaza ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Nubwo Yehova adusaba kujya mu materaniro, ntabiduhatira (Yes 43:23). Ku bw’ibyo rero, ni ahacu kumwereka ko tumukunda tubikuye ku mutima, kandi ko dushyigikira ubutegetsi bwe tutajenjetse (Rom 6:17). Reka dufate urugero: umukoresha wacu ashobora kuduhatira gusiba amateraniro kugira ngo dukomeze akazi. Abategetsi bashobora kudukangisha ko nitujya mu materaniro bazaduca amande, bakadufunga, cyangwa bakaduhanisha ikindi gihano gikomeye. Hari n’igihe twakumva dushaka kwikorera ibindi bintu aho kujya mu materaniro. Muri iyo mimerere yose, tuba tugomba guhitamo uwo dukwiriye gukorera (Ibyak 5:29). Iyo duhisemo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, dushimisha umutima we.—Imig 27:11.

IYEMEZE GUKOMEZA KUJYA MU MATERANIRO

16, 17. (a) Tubwirwa n’iki ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ko amateraniro ari ay’ingenzi cyane? (b) Umuvandimwe George Gangas yabonaga ate amateraniro?

16 Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Abakristo bakomeje guteranira hamwe kugira ngo basenge Yehova. Bakomeje ‘kuzirikanana, ntibirengagiza guteranira hamwe’ (Heb 10:24, 25). Ntibigeze bareka guteranira hamwe nubwo abategetsi b’Abaroma n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi babarwanyaga. Bakoraga uko bashoboye kose bagakomeza kujya mu materaniro nubwo bitari byoroshye.

17 Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova benshi bagaragaje ko bashimira cyane ku bw’amateraniro ya gikristo. George Gangas wamaze imyaka isaga 22 ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yaravuze ati “guteranira hamwe n’abavandimwe ni kimwe mu bintu binshimisha cyane kandi bintera inkunga. Nkunda kugera ku Nzu y’Ubwami mu ba mbere, kandi nkahava mu ba nyuma iyo bishoboka. Mba numva nishimye iyo nganira n’abagize ubwoko bw’Imana. Iyo ndi kumwe na bo, mba numva meze nk’uri mu rugo ndi kumwe n’umuryango wanjye, mbese ndi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.” Yongeyeho ati “nk’uko busole ihora yerekana amajyaruguru, ni na ko ibitekerezo n’ibyifuzo byanjye bihora byerekeye ku materaniro.”

18. Ubona ute amateraniro yacu, kandi se wiyemeje iki?

18 Ese nawe wishimira kujya mu materaniro? Niba ari ko biri, ujye ukomeza gukora uko ushoboye kose kugira ngo uyajyemo n’igihe byaba bigoranye. Ibyo bizatuma ugaragariza Yehova ko wumva umeze nk’Umwami Dawidi wavuze ati “Yehova, nakunze inzu utuyemo.”—Zab 26:8.

^ [1] (paragarafu ya 3) Hari Abakristo batajya mu materaniro buri gihe bitewe n’impamvu badashobora kugira icyo bakoraho, urugero nk’uburwayi bukomeye. Bashobora kwiringira rwose ko Yehova azi neza imimerere yabo, kandi ko yishimira cyane ukuntu bamusenga n’umutima wabo wose. Abasaza b’itorero bashobora kubafasha kungukirwa n’amateraniro, wenda hakoreshejwe telefoni cyangwa bagafata amajwi ibyavuzwe mu materaniro bakabibumvisha.

^ [2] (paragarafu ya 3) Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Impamvu tugomba kujya mu materaniro.