Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twiringire Umuyobozi wacu Kristo

Twiringire Umuyobozi wacu Kristo

‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo.’​—MAT 23:10.

INDIRIMBO: 16, 14

1, 2. Ni izihe ngorane Yosuwa yahuye na zo Mose amaze gupfa?

AMAGAMBO Yehova yabwiye Yosuwa, ntiyari kuzigera ayibagirwa. Yaramubwiye ati: “Mose umugaragu wanjye yapfuye. None haguruka wambuke Yorodani iyi, wowe n’aba bantu bose, mujye mu gihugu ngiye guha Abisirayeli” (Yos 1:1, 2). Hari ikintu gikomeye cyari gihindutse mu buzima bwa Yosuwa, wari umaze imyaka igera kuri 40 afasha Mose.

2 Kubera ko Mose yari amaze igihe kirekire ayobora Abisirayeli, Yosuwa ashobora kuba yaribazaga niba bari kwemera ko ababera umuyobozi (Guteg 34:8, 10-12). Hari igitabo cyasobanuye amagambo yo muri Yosuwa 1:1, 2, kigira kiti: “Haba mu gihe cya kera ndetse no muri iki gihe, inzibacyuho ni cyo gihe kirangwa n’umutekano muke kuruta ikindi gihe cyose.”

3, 4. Ni iki kigaragaza ko Yosuwa yiringiye Imana? Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

3 Yosuwa yari afite impamvu zumvikana zo guhangayika. Ariko yiringiye Yehova, ahita akurikiza amabwiriza yamuhaye (Yos 1:9-11). Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, Yehova yayoboraga Yosuwa n’Abisirayeli akoresheje umumarayika. Uwo mumarayika ashobora kuba ari Jambo, ni ukuvuga Umwana w’imfura w’Imana.—Kuva 23:20-23; Yoh 1:1.

4 Yehova yafashije Abisirayeli basohoka muri iyo nzibacyuho, bemera kuyoborwa na Yosuwa wasimbuye Mose. Muri iki gihe na bwo mu muryango wa Yehova hagenda hahinduka ibintu byinshi. Bityo dushobora kwibaza tuti: “Ese dukwiriye kwiringira Umuyobozi twahawe, ari we Yesu?” (Soma muri Matayo 23:10.) Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume uko Yehova yayoboraga abagize ubwoko bwe, igihe ibintu byabaga bihindutse.

YAYOBOYE ABARI BAGIZE UBWOKO BW’IMANA ABAGEZA I KANANI

5. Igihe Yosuwa yari hafi y’i Yeriko, byagenze bite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Abisirayeli bamaze kwambuka Yorodani, Yosuwa yabonye umuntu udasanzwe. Igihe yari hafi kugera i Yeriko, yahuye n’umugabo wari wakuye inkota. Yosuwa yaramubajije ati: “Uri kumwe natwe cyangwa uri kumwe n’abanzi bacu?” Yosuwa yaratangaye igihe uwo musirikare yamwibwiraga. Uwo mugabo yari “umugaba w’ingabo za Yehova,” wari witeguye kurwanirira ubwoko bw’Imana. (Soma muri Yosuwa 5:13-15.) Nubwo ahandi muri Bibiliya hagaragaza ko ari Yehova wivuganiraga na Yosuwa, nta gushidikanya ko yamuvugishije akoresheje umumarayika, nk’uko yagiye abikora kenshi.—Kuva 3:2-4; Yos 4:1, 15; 5:2, 9; Ibyak 7:38; Gal 3:19.

6-8. (a) Kuki amwe mu mabwiriza Yehova yatanze yasaga n’aho adashyize mu gaciro? (b) Ni iki kigaragaza ko ayo mabwiriza yari akwiriye kandi ko yatangiwe igihe? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Uwo mumarayika yahaye Yosuwa amabwiriza asobanutse neza y’ukuntu yari kuzigarurira umugi wa Yeriko. Amwe muri yo, ushobora gutekereza ko nta cyo yari kubagezaho. Urugero, Yehova yategetse ko abagabo bose bakebwa, ibyo bikaba byari gutuma bamara iminsi runaka badashobora kujya ku rugamba. Ese koko icyo ni cyo cyari igihe gikwiriye cyo gukeba abagabo bose?—Intang 34:24, 25; Yos 5:2, 8.

7 Abasirikare b’Abisirayeli bari bamaze gukebwa, bashobora kuba baribazaga uko bari kurengera imiryango yabo, igihe abanzi babo bari kuba babagabyeho igitero. Ariko mu buryo butunguranye, bumvise amakuru avuga ko Yeriko “yari ikinze, idanangiye, bitewe n’Abisirayeli” (Yos 6:1). Ayo makuru agomba kuba yaratumye barushaho kwiringira ko Imana yabayoboraga.

8 Nanone, Abisirayeli babwiwe ko batagomba gutera umugi wa Yeriko, ahubwo ko bagombaga kujya bawuzenguruka inshuro imwe ku munsi mu gihe k’iminsi itandatu, ku munsi wa karindwi bakawuzenguruka inshuro ndwi. Hari abasirikare bashobora kuba baribazaga bati: “Ese ibi si ukudutesha igihe n’imbaraga?” Ariko uwayoboraga Abisirayeli atagaragara, yari azi neza icyo yari agiye gukora. Ibyo Abisirayeli basabwe gukora byakomeje ukwizera kwabo kandi bibarinda guhangana n’ingabo z’i Yeriko zari zikomeye.—Yos 6:2-5; Heb 11:30. *

9. Kuki twagombye kumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova? Tanga urugero.

9 Iyo nkuru itwigisha iki? Hari igihe umuryango wa Yehova ujya uhindura ibintu, kandi si ko buri gihe duhita dusobanukirwa impamvu. Urugero, dushobora kuba tutarakiriye neza amabwiriza twahawe arebana no gukoresha ibikoresho bya eregitoroniki mu gihe twiyigisha, mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro. Ariko ubu twiboneye akamaro kabyo. Iyo twiboneye ibyiza byabyo, nubwo mbere twaba tutarabyumvaga neza, turushaho kugira ukwizera kandi tukunga ubumwe.

UKO KRISTO YAYOBORAGA ITORERO MU KINYEJANA CYA MBERE

10. Ni nde mu by’ukuri wayoboye inteko nyobozi y’i Yerusalemu, igihe yafataga umwanzuro ku birebana no gukebwa?

10 Nyuma y’imyaka 13 Koruneliyo wari Umunyamahanga abaye Umukristo, hari Abayahudi bari bagihatira abantu gukebwa (Ibyak 15:1, 2). Igihe abavandimwe bo mu mugi wa Antiyokiya bajyaga impaka kuri icyo kibazo, bohereje Pawulo i Yerusalemu kugira ngo agishyikirize inteko nyobozi. Ni nde watumye yoherezwayo? Pawulo yaravuze ati: “Nagiyeyo bitewe n’ibyo nahishuriwe.” Uko bigaragara, Kristo ni we watumye inteko nyobozi ikemura icyo kibazo.—Gal 2:1-3.

Byarigaragazaga ko Kristo ari we wayoboraga itorero mu kinyejana cya mbere (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

11. (a) Ni mu buhe buryo ikibazo cyo gukebwa cyakomeje guteza impaka mu Bakristo b’Abayahudi? (b) Pawulo yagaragaje ate ko ashyigikiye abasaza b’i Yerusalemu? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

11 Inteko nyobozi iyobowe na Kristo, yagaragaje neza ko bitari ngombwa ko Abakristo batari Abayahudi bakebwa (Ibyak 15:19, 20). Ariko nyuma y’imyaka myinshi uwo mwanzuro ufashwe, Abakristo b’Abayahudi benshi bari bagikomeje gukeba abana babo. Igihe abasaza b’i Yerusalemu bumvaga ibihuha byavugaga ko Pawulo atubahirizaga Amategeko ya Mose, bamuhaye amabwiriza adasanzwe * (Ibyak 21:20-26). Bamusabye kujyana n’abagabo bane mu rusengero, kugira ngo abantu bamenye ko Pawulo ‘yubahirizaga Amategeko.’ Pawulo yashoboraga gushidikanya, yibaza niba ibyo bamubwiye gukora bihuje n’ubwenge, wenda agatekereza ko Abakristo b’Abayahudi batari basobanukiwe neza ibirebana no gukebwa, ari bo bari bafite ikibazo. Ariko Pawulo yicishije bugufi, ashyigikira ikifuzo cy’abo basaza kugira ngo Abakristo bakomeze kunga ubumwe, maze yumvira amabwiriza bari bamuhaye. Icyakora dushobora kwibaza tuti: “Kuki Yesu yemeye ko hashira igihe kirekire icyo kibazo kidakemuwe, kandi urupfu rwe rwari rwaravanyeho Amategeko ya Mose?”—Kolo 2:13, 14.

12. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Kristo adahita akemura ikibazo cyo gukebwa?

12 Kugira ngo abantu bamwe bahindure uko bumva ibintu, bisaba igihe. Bamwe mu Bakristo b’Abayahudi na bo byabasabye igihe kirekire kugira ngo bahindure imitekerereze yabo (Yoh 16:12). Hari abo byagoye kwemera ko gukebwa bitari bikigaragaza ko umuntu afitanye imishyikirano yihariye n’Imana (Intang 17:9-12). Abandi bo batinyaga ibitotezo, bigatuma banga gukora ibinyuranye n’ibyo bagenzi babo b’Abayahudi bakoraga (Gal 6:12). Icyakora nyuma yaho, Kristo yatanze andi mabwiriza binyuze ku nzandiko zahumetswe zanditswe na Pawulo.—Rom 2:28, 29; Gal 3:23-25.

KRISTO ARACYAYOBORA ITORERO RYE

13. Ni iki cyadufasha kwishimira uko Kristo atuyobora muri iki gihe?

13 Mu gihe tudasobanukiwe neza impamvu umuryango wacu wahinduye ibintu runaka, byaba byiza dutekereje uko Kristo yayoboraga itorero mu gihe cyahise. Haba mu gihe cya Yosuwa no mu kinyejana cya mbere, Kristo yagiye atanga amabwiriza ahuje n’ubwenge, kugira ngo arinde abagize ubwoko bw’Imana mu rwego rw’itsinda, kandi abafashe kugira ukwizera gukomeye no kunga ubumwe.—Heb 13:8.

14-16. Ni mu buhe buryo amabwiriza atangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ agaragaza ko Kristo atwitaho?

14 Ikigaragaza ko muri iki gihe Yesu atwitaho mu buryo bwuje urukundo, ni uko akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akaduha amabwiriza dukeneye, mu gihe gikwiriye (Mat 24:45). Marc ufite abana bane agira ati: “Satani agaba ibitero ku miryango kugira ngo agerageze guca intege amatorero. Abatware b’imiryango baterwa inkunga yo kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru. Impamvu yabyo irumvikana neza: ni ukugira ngo barinde imiryango yabo!”

15 Iyo turebye ukuntu Kristo atuyobora, tubona ko ashishikajwe n’uko twakomeza kugira ukwizera gukomeye. Umusaza w’itorero witwa Patrick yaravuze ati: “Tugitangira kujya duteranira mu matsinda y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru, hari abo byaciye intege. Ariko iyo gahunda igaragaza ko Yesu yita ku bagize itorero bose. Abavandimwe na bashiki bacu batagiraga ishyaka mu murimo, baje kubona ko ari ab’agaciro kandi ko bafite akamaro, maze bituma barushaho kugira ishyaka.”

16 Nanone Kristo adufasha kwibanda ku murimo w’ingenzi ukorwa ku isi muri iki gihe. (Soma muri Mariko 13:10.) André uherutse kuba umusaza w’itorero, buri gihe yubahiriza amabwiriza mashya atangwa n’umuryango wa Yehova. Agira ati: “Kuba abakoraga ku biro by’ishami baragabanyijwe, byanyibukije ko ibintu byihutirwa, bityo tukaba tugomba kwibanda ku murimo wo kubwiriza.”

TWAGARAGAZA DUTE KO KRISTO ATUYOBORA?

17, 18. Kuki tugomba kuzirikana ibyiza tubona bitewe n’amabwiriza mashya umuryango uba washyizeho?

17 Amabwiriza duhabwa na Yesu Kristo, Umwami uri ku ngoma, adufasha muri iki gihe kandi azadufasha mu gihe kizaza. Bityo rero, tuge twishimira ibyiza tugeraho bitewe no kwemera ibintu biba byahindutse. Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango mushobora kujya muganira ku bintu byahindutse ku birebana na gahunda y’amateraniro n’umurimo wo kubwiriza, bikaba byarabafashije.

Ese ufasha umuryango wawe n’abandi gukomeza kugendana n’umuryango wa Yehova? (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

18 Iyo tuzirikanye ko kumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova bidufitiye akamaro, tuyakurikiza twishimye. Urugero, twishimiye ko kugabanya ibitabo bicapye byatumye tuzigama amafaranga menshi, kandi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho byatumye ubutumwa bwiza burushaho gukwirakwira ku isi. Bityo rero, tuge twihatira gukoresha ibisohoka ku rubuga rwacu, harimo ibitabo, videwo n’ibyafashwe amajwi. Ibyo bizagaragaza ko dushyigikiye Kristo, we wifuza ko umutungo w’umuryango wakoreshwa neza.

19. Kuki tugomba kumvira amabwiriza Kristo atanga?

19 Iyo twihatiye kumvira amabwiriza Kristo atanga, dufasha abandi kugira ukwizera gukomeye kandi tukunga ubumwe. André yavuze uko yakiriye ibirebana no kugabanya abagize umuryango wa Beteli hirya no hino ku isi agira ati: “Ukuntu abahoze bakora kuri Beteli babyakiriye neza, byatumye ndushaho kububaha no kwiringira ubuyobozi bwa Kristo. Bishimira inshingano nshya bahawe, bigatuma bakomeza kugendana n’igare rya Yehova.”

TUGIRE UKWIZERA, TWIRINGIRE UMUYOBOZI WACU

20, 21. (a) Kuki dushobora kwiringira Umuyobozi wacu ari we Kristo? (b) Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Vuba aha, Umuyobozi wacu Yesu Kristo ‘azanesha burundu’ kandi ‘akore ibintu biteye ubwoba’ (Ibyah 6:2; Zab 45:4). Muri iki gihe, arimo arategurira abagaragu be kuzaba mu isi nshya, ubwo twese tuzaba dukora umurimo wagutse wo kwigisha abazaba bazutse n’uwo guhindura isi paradizo.

21 Nitwiringira Umwami wacu, uko byaba bimeze kose, azatuyobora atugeze mu isi nshya. (Soma muri Zaburi ya 46:1-3.) Hari igihe kwakira ibintu byahindutse bitugora, cyanecyane mu gihe bigira ingaruka ku mibereho yacu. None se twakora iki ngo dukomeze kugira amahoro yo mu mutima, kandi turusheho kwizera Yehova? Icyo kibazo kizasubizwa mu gice gikurikira.

^ par. 8 Abashakashatsi bavumbuye ibinyampeke byinshi mu matongo y’i Yeriko. Ibyo bigaragaza ko uwo mugi utagoswe igihe kirekire, kandi ko wari ukirimo ibiribwa byinshi. Kubera ko Abisirayeli batari bemerewe gusahura umugi wa Yeriko, bawuteye mu gihe kiza kuko hari mu gihe k’isarura, imirima ikaba yarimo imyaka myinshi.​—Yos 5:10-12.

^ par. 11 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Pawulo yubahirije ibyo bamusabaga yicishije bugufi,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2003, ku ipaji ya 24.