Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho za Bibiliya zihuje n’igihe

Inyigisho za Bibiliya zihuje n’igihe

TEKEREZA KURI IBI: Tuvuge ko ugiye gusura inzu ndangamurage, irimo ibishushanyo byinshi bya kera. Hari ibyahongotse, ibindi bitora uruhumbu, ibindi biramanyuka, mbese byarangiritse pe! Ariko ugize utya ubona kimwe kitangiritse kandi kimeze neza. Ubajije urimo kukuyobora uti: “Ese iki cyo ni gishya?” Arakubwiye ati: “Oya. Kimaze igihe kirekire kurusha ibyinshi muri byo kandi nta n’umuntu uragisana.” Uramubajije uti: “Ese bari barakibitse aho kitakwangirika?” Arakubwiye ati: “Oya. Ahubwo ni cyo cyahuye n’imvura n’umuyaga biteye ubwoba, kandi hari abantu babi bashakaga kucyangiza.” Ushobora guhita wibaza uti: “Ubwo se iki gishushanyo gikoze mu ki?”

Bibiliya imeze nk’icyo gishushanyo. Ni igitabo cya kera kuruta ibindi. Mu by’ukuri hariho ibindi bitabo bya kera. Ariko nk’uko bimeze kuri bya bishushanyo bindi twavuze, ibyinshi muri ibyo bitabo byagiye byangirika. Urugero, ibivugwa mu bitabo bya siyansi bya kera, byagiye bivuguruzwa n’ibindi bishya byaje nyuma. Inama zijyanye n’ubuvuzi zo muri ibyo bitabo, ubu zagira ingaruka aho kugirira abantu akamaro. Nanone, inyandiko za kera nyinshi zatakaje ibice bimwe na bimwe kandi zirangirika cyane.

Icyakora Bibiliya yo itandukanye na zo. Imaze imyaka 3.500 yanditswe ariko ntiyigeze yangirika. Nubwo Bibiliya yagiye igabwaho ibitero kuva kera, igatwikwa, abantu bakabuzwa kuyikoresha, igateshwa agaciro, na n’ubu iracyarimo ubutumwa bw’ingirakamaro. Nubwo hagiye havumburwa ibintu bishya, ntibyatumye Bibiliya ita agaciro kuko  yabaga yarabivuze mbere.—Reba ingingo ivuga ngo: “Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

AMAHAME YADUFASHA MURI IKI GIHE

Ushobora kuba wibaza niba inyigisho za Bibiliya zifite akamaro muri iki gihe. Kugira ngo ubimenye ibaze uti: “Ni ibihe bibazo byugarije abantu muri iki gihe? Ni ikihe kibazo gihangayikishije kurusha ibindi?” Wenda utekereje intambara, guhumanya ikirere, ubugizi bwa nabi cyangwa ruswa. Reka noneho dusuzume amwe mu mahame aboneka muri Bibiliya. Mu gihe uri bube uyasuzuma, wibaze uti: “Ese abantu bayakurikije, isi ntiyaba nziza?”

GUKUNDA AMAHORO

“Hahirwa abaharanira amahoro, kuko bazitwa ‘abana b’Imana’” (Matayo 5:9). “Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:18.

IMBABAZI NO KUBABARIRA

“Hahirwa abanyambabazi, kuko bazazigirirwa” (Matayo 5:7). “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova * yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Abakolosayi 3:13.

UBUMWE BW’AMOKO YOSE

Imana “ni yo yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose” (Ibyakozwe 17:26). ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

KWIRINDA KWANGIZA ISI

“Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho” (Intangiriro 2:15). Imana ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

KWIRINDA UMURURUMBA N’UBUSAMBANYI

“Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.”—Abefeso 5:3.

KUBA INYANGAMUGAYO N’UMUNYAMWETE

“Twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). “Umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete.”—Abefeso 4:28.

GUFASHA ABANDI

“Muhumurize abihebye mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose”(1 Abatesalonike 5:14). ‘Mwite ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.’—Yakobo 1:27.

Bibiliya ntivuga ayo mahame gusa, ahubwo inatwereka ko afite akamaro ikatwereka n’uko twayakurikiza mu mibereho yacu. Ese abantu baramutse bakurikije ayo mahame ya Bibiliya tumaze kuvuga, ibibazo bikomeye byugarije isi ntibyakemuka? Mu by’ukuri amahame ya Bibiliya afite akamaro kandi ahora ahuje n’igihe. None se inyigisho zo muri Bibiliya zagufasha zite muri iki gihe?

 AKAMARO K’INYIGISHO ZA BIBILIYA

Umugabo w’umunyabwenge yagize ati: “Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Ese ibyo si ukuri? Tumenya ko umuntu afite ubwenge bitewe n’ibyo akora. Ariko ushobora kwibaza uti: “Ese niba Bibiliya ifite akamaro, ntiyagombye kuba hari icyo yamariye? Yamfasha ite guhangana n’ibibazo mfite ubu?” Reka dufate urugero.

Delphine * yari abayeho neza, nta cyo abuze. Ariko yaje kugira ibyago apfusha umwana w’umwangavu, urugo ruramunanira, aza no gukena. Yaravuze ati: “Ubu se mbaye uwa nde koko? Nta mugabo, umukobwa wange arapfuye kandi singira aho mba. Numvise ubuzima nta cyo bukimariye.”

Delphine yavuze ko yiboneye ukuri kw’amagambo agira ati: “Iminsi y’ubuzima bwacu ni imyaka mirongo irindwi; twagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani; nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro, kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.”—Zaburi 90:10.

Bibiliya yafashije Delphine muri ibyo bihe bikomeye yari arimo. Ingingo eshatu zikurikira ziratwereka uko inama za Bibiliya zafashije n’abandi benshi gukemura ibibazo byari bibahangayikishije. Baje kubona ko imeze nk’igishushanyo twavuze tugitangira.  Bibiliya ntimeze nk’ibindi bitabo bisaza, bigata agaciro. Ese ibyo biterwa n’uko Bibiliya idasanzwe? Ese ni uko irimo ibitekerezo by’Imana aho kuba iby’abantu?—1 Abatesalonike 2:13.

Birashoboka ko nawe wiboneye ukuntu ubuzima ari bugufi kandi bwuzuyemo ibibazo. None se iyo ibibazo bikurenze, ni he ushakira inama n’ihumure?

Reka dusuzume ibintu bitatu bigaragaza ko Bibiliya ifite akamaro. Ishobora kugutoza

  1. kwirinda ibibazo mu gihe bishoboka.

  2. kubikemura mu gihe bivutse.

  3. kwihangana mu gihe nta cyo wabihinduraho.

Mu ngingo zikurikira turasuzuma ibyo bintu bitatu.

^ par. 10 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.—Zaburi 83:18.

^ par. 24 Muri iyi ngingo no mu zindi eshatu zikurikira, hari amazina yahinduwe.