Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

SIYANSI

BIBILIYA SI IGITABO CYA SIYANSI, ARIKO IBYO IVUGA KURI SIYANSI BIHUJE N’IGIHE. REKA TUREBE INGERO.

Ese isanzure ryagize intangiriro?

Abahanga muri siyansi babanje gutekereza ko ritagize intangiriro. Ariko ubu bemera ko ryagize intangiriro. Bibiliya irabisobanura neza.—Intangiriro 1:1.

Isi ifite iyihe shusho?

Kera abantu batekerezaga ko isi ishashe. Mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, abahanga muri siyansi b’Abagiriki bavuze ko isi ari umubumbe. Ariko mbere yaho, mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, umwanditsi wa Bibiliya witwa Yesaya yari yaravuze ko isi ari “uruziga,” cyangwa umubumbe.—Yesaya 40:22.

Ese ijuru rizasaza?

Umuhanga muri siyansi w’Umugiriki witwa Aristote wabayeho mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu, yavuze ko isi ari yo isaza, ariko ko ijuru ririmo inyenyeri ridashobora guhinduka cyangwa gusaza. Icyo gitekerezo cyamaze ibinyejana byinshi kemerwa. Ariko mu kinyejana cya 19, abahanga muri siyansi bavuze ko ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ku isi, bigeraho bigasaza. Umuhanga muri siyansi witwa Lord Kelvin yashyigikiye icyo gitekerezo, avuga ko na Bibiliya ivuga ko ijuru n’isi “bizasaza nk’umwenda” (Zaburi 102:25, 26). Kelvin yatekerezaga ko Bibiliya ivuga ko Imana ishobora gutuma isi idasaza, bityo ikarinda ibyo yaremye.—Umubwiriza 1:4.

Isi n’indi mibumbe yo mu kirere bifashwe n’iki?

Aristote yigishaga ko buri mubumbe ugenda uteretse mu wundi, isi ikaba iri hagati. Mu kinyejana cya 18, ni bwo abahanga muri siyansi bemeje igitekerezo kivuga ko inyenyeri n’imibumbe bishobora kuba bitendetse ku busa. Nyamara igitabo cya Yobu, cyanditswe mu kinyejana cya 15 Mbere ya Yesu, cyari cyaravuze ko Umuremyi ‘yatendetse isi hejuru y’ubusa.’—Yobu 26:7

UBUVUZI

NUBWO BIBILIYA ATARI IGITABO CY’UBUVUZI, IRIMO AMAHAME YADUFASHA KWITA KU BUZIMA.

Guha akato umuntu urwaye indwara yandura.

Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu urwaye ibibembe ategera abandi. Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 ni bwo abaganga bamenye ko iri hame rifite akamaro kandi na n’ubu riracyakurikizwa.—Abalewi igice cya 13 n’icya 14.

Gukaraba nyuma yo gukora ku murambo.

Mu kinyejana cya 19, abaganga bari bagikora ku mirambo hanyuma bagakora ku bantu bazima badakarabye intoki, kandi ibyo byahitanye benshi. Ariko amategeko ya Mose yari yaravuze ko umuntu ukora ku murambo aba ahumanye. Nanone yasabaga ko umuntu wakoze ku murambo akaraba intoki. Uwo muhango w’idini watumaga abantu bagira ubuzima bwiza.—Kubara 19:11, 19.

Kujugunya imyanda.

Buri mwaka, abana barenga ibihumbi magana atanu bahitanwa n’indwara z’impiswi, akenshi bitewe n’imyanda yo mu musarani yandagaye. Amategeko ya Mose yavugaga ko abantu bagomba gutaba iyo myanda, ntibagire aho bahurira na yo.—Gutegeka kwa Kabiri 23:13.

Igihe cyo gukebwa.

Amategeko y’Imana yavugaga ko umwana w’umuhungu agomba gukebwa amaze iminsi umunani avutse (Abalewi 12:3). Muri rusange, nyuma y’icyumweru ni bwo amaraso y’uruhinja aba ashobora kuvura ntakomeze kuva. Ibyo Bibiliya yari yarabivuze, mbere y’uko habaho iterambere mu buvuzi.

Kudahangayika bituma tugira ubuzima bwiza.

Abaganga n’abahanga muri siyansi bavuze ko kugira ibyishimo, ibyiringiro, gushimira no kubabarira bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Bibiliya igira iti: “Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”​—Imigani 17:22.