UMUNARA W’UMURINZI No. 2 2020 | Ubwami bw’Imana ni iki?

Abantu bamaze imyaka myinshi bibaza iki kibazo. Igisubizo k’icyo kibazo kiboneka muri Bibiliya.

Abantu benshi basenga bavuga bati​—“Ubwami bwawe nibuze”

Ni ibihe bibazo bifitanye isano n’Ubwami bw’Imana tugomba kubonera ibisubizo kugira ngo dusobanukirwe icyo iri sengesho risobanura?

Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?

Igihe abantu badatunganye batangiraga kwiyobora bahuye n’ibibazo bitagira ingano.

Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?

Abanditsi ba Bibiliya bavuze ibintu byari kuranga uwari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Mu bantu bose babayeho umuntu umwe gusa ni we wari wujuje ibyo abo banditsi bavuze.

Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

Hari abigishwa ba Yesu bifuzaga kumenya igihe Ubwami buzazira. Yabashubije ate ikibazo bamubajije?

Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Yesu yari azi ko Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi bwonyine buzakemura ibibazo biri ku isi. Ni ibihe bintu Ubwami bwamaze gukora ku buryo buduha ikizere ko buzakora n’ibitarakorwa?

Shyigikira Ubwami bw’Imana uhereye ubu

Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana. Ibyo wabikora ute?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Abantu benshi basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Ariko se waba warigeze wibaza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’icyo buzakora?