Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yampaye imigisha irenze iyo nari niteze

Yehova yampaye imigisha irenze iyo nari niteze

NARI nzi ko ngomba kuba umupayiniya. Ariko naribazaga nti: “Ese koko bizanshimisha?” Icyo gihe nari mu Budage kandi nakoraga akazi ko kohereza ibiribwa mu turere twinshi two muri Afurika, urugero nko mu mugi wa Dar es-Salaam, Élisabethville na Asmara. Ako kazi naragakundaga cyane. Sinari nzi ko nari kuzakorera Yehova umurimo w’igihe cyose muri utwo turere ndetse no mu tundi twinshi two muri Afurika.

Igihe niyemezaga kuba umupayiniya, ubuzima bwange bwarahindutse mu buryo ntashoboraga gutekereza (Efe 3:20). Mushobora kuba mwibaza uko naje gufata uwo mwanzuro. Reka mbabwire uko byatangiye.

Navukiye i Berlin mu Budage mu mwaka wa 1939, hashize amezi make Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye. Igihe iyo ntambara yendaga kurangira mu mwaka wa 1945, indege za gisirikare zasukaga ibisasu byinshi mu mugi wa Berlin. Hari igihe zarashe ibisasu mu gace twabagamo. Icyo gihe nge n’abandi b’iwacu twagiye kwihisha ahantu abaturage bahungiraga, iyo izo ndege zabaga zirasa. Nyuma yaho twahungiye mu mugi wa Erfurt, aho mama yavukiye.

Ndi kumwe n’ababyeyi bange na mushiki wange mu Budage ahagana mu mwaka wa 1950

Mama yifuzaga cyane kumenya ukuri. Yasomaga ibitabo byanditswe n’abahanga mu bya firozofiya, akanagenzura imyizerere y’amadini atandukanye, ariko yari atarabona ukuri. Ahagana mu mwaka wa 1948, Abahamya ba Yehova babiri baradusuye. Mama yabahaye ikaze maze ababaza ibibazo byinshi. Hatarashira n’isaha yaratubwiye nge na mushiki wange ati: “Nabonye ukuri!” Nge, mama na mushiki wange, twatangiye kujya mu materaniro yaberaga mu mugi wa Erfurt.

Mu mwaka wa 1950 twasubiye i Berlin, tukajya duteranira mu itorero rya Berlin-Kreuzberg. Nyuma yaho twimukiye mu kandi gace ko muri Berlin, tukajya duteranira mu itorero rya Berlin-Tempelhof. Mama yaje kubatizwa, ariko nge mba mbiretse. Nabitewe n’iki?

UKO NATSINZE IMBOGAMIZI YO KUGIRA AMASONISONI N’UBWOBA

Kugira amasonisoni byatumaga ntagira amajyambere. Nubwo najyaga mu murimo wo kubwiriza, namaze imyaka ibiri yose ngenda ariko singire icyo mvuga. Ibintu byaje guhinduka igihe namenyanaga n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bari baragaragaje ubutwari n’ubudahemuka. Bamwe bari barafungiwe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa cyangwa muri gereza zo mu Budage bw’Iburasirazuba. Abandi bajyanaga ibitabo  rwihishwa mu Budage bw’Iburasirazuba, nubwo bashoboraga gufatwa bagafungwa. Urugero rwabo rwankoze ku mutima cyane. Naratekereje nti: “Niba baremeye guhara amagara yabo, bakaba bari baniteguye gufungwa kubera Yehova n’abavandimwe babo, kuki nge ntakora ibishoboka byose ngo nikuremo amasonisoni?”

Natangiye kwikuramo amasonisoni igihe nifatanyaga muri gahunda yihariye yo kubwiriza yabaye mu mwaka wa 1955. Mu ibaruwa Umuvandimwe Nathan Knorr yanditse igasohoka mu gatabo kitwaga Informateur, * yavuze ko iyo gahunda yo kubwiriza yari kuzaba yagutse kurusha izindi zose zateguwe n’umuryango wacu. Yavuze ko ababwiriza bose baramutse bayifatanyijemo, “uko kwezi kwaba ukwezi kutazibagirana mu mateka y’umurimo wo kubwiriza.” Uko ni ko byagenze rwose! Bidatinze, niyeguriye Yehova maze mu mwaka wa 1956, mbatirizwa rimwe na papa na mushiki wange. Ariko hari undi mwanzuro ukomeye nagombaga gufata.

Namaze imyaka myinshi nzi neza ko ngomba kuba umupayiniya, ariko nkajya mbisubika. Nabanje kwihugura mu bijyanye no kugura no kugurisha ibicuruzwa mu bindi bihugu. Nyuma yaho, nifuje kubanza kwimenyereza uwo mwuga. Mu mwaka wa 1961 nabonye akazi i Hambourg, akaba ari ho hari icyambu gikomeye mu Budage. Uko narushagaho kumenyera akazi, ni ko numvaga naba ndetse kuba umupayiniya. None se nari gukora iki?

Nishimira ko Yehova yakoresheje abavandimwe barangwa n’urukundo bakamfasha kumva ko umurimo we ari wo ugomba kuza mu mwanya wa mbere. Abenshi mu nshuti zange bari barabaye abapayiniya kandi bambereye urugero rwiza. Byongeye kandi, Umuvandimwe Erich Mundt wari warigeze gufungirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, yanteye inkunga yo kwiringira Yehova. Yambwiye ko igihe bari bafunzwe, abavandimwe biyiringiraga baje gucika intege. Ariko abiringiraga Yehova mu buryo bwuzuye bakomeje kuba indahemuka kandi bakoze byinshi mu muryango wacu.

Ntangira umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1963

Nanone Umuvandimwe Martin Poetzinger waje kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yakundaga gutera inkunga abavandimwe agira ati: “Ubutwari ni wo mutungo ukomeye kurusha ibindi byose dushobora gutunga.” Ayo magambo nayatekerejeho, amaherezo nsezera ku kazi maze muri Kamena 1963 mba umupayiniya. Uwo ni wo mwanzuro mwiza kuruta indi yose nafashe. Nyuma y’amezi abiri, ntaranatangira gushaka akandi kazi, nabaye umupayiniya wa bwite. Hashize imyaka mike, Yehova yampaye ibirenze ibyo nari niteze. Natumiriwe kwiga Ishuri rya 44 rya Gileyadi.

ISOMO RY’INGENZI NIGIYE MU ISHURI RYA GILEYADI

Umuvandimwe Nathan Knorr na Lyman Swingle bakundaga kuvuga bati: “Mu nshingano zose muzahabwa, nimuhura n’ibibazo ntimugahite mucika intege.” Iryo somo sinigeze ndyibagirwa. Badushishikarije kwihangana n’iyo byaba bitoroshye. Umuvandimwe Knorr yarabajije ati: “Ni iki muzibandaho? Ese icyo muzibandaho ni uko aho mwoherejwe hari umwanda, udusimba n’abantu bakennye? Cyangwa muzashimishwa n’uko hari ibiti byiza, indabo nziza n’abantu bishimye? Muzitoze gukunda abantu.” Hari igihe Umuvandimwe Swingle yasobanuye impamvu abavandimwe bamwe bacika intege, ikiniga kiramufata, ararira. Yabaye aretse gutanga disikuru kugira ngo abanze atuze. Ibyo byankoze ku mutima, maze niyemeza kutazigera ntenguha Kristo cyangwa abavandimwe be bizerwa.—Mat 25:40.

Nge, Claude na Heinrich turi aho twari twaroherejwe, i Lubumbashi muri Kongo, mu mwaka wa 1967

Igihe batubwiraga aho tuzajya gukorera umurimo, hari abakozi ba Beteli bagize amatsiko, babaza bamwe muri twe aho boherejwe. Iyo umuntu yavugaga aho yoherejwe, bavugaga ibyiza byaho. Ariko nge mvuze ko ari muri Kongo (Kinshasa), babanje guceceka, maze barambwira bati: “Eee! Woherejwe muri Kongo! Yehova azabane nawe!” Icyo gihe, muri Kongo nta kindi cyahavugwaga uretse intambara n’ubwicanyi. Ariko nakomeje kuzirikana rya somo ry’ingenzi nize. Nyuma gato tumaze guhabwa impamyabumenyi muri Nzeri 1967, nge, Heinrich Dehnbostel na Claude Lindsay, twerekeje mu murwa mukuru wa Kongo ari wo Kinshasa.

 UMURIMO W’UBUMISIYONARI WATWIGISHIJE AMASOMO AKOMEYE CYANE

Tumaze kugera i Kinshasa, twamaze amezi atatu twiga Igifaransa. Nyuma yaho, twoherejwe mu mugi wa Lubumbashi, uri mu magepfo ya Kongo hafi y’umupaka wa Zambiya, icyo gihe ukaba waritwaga Élisabethville. Twacumbitse mu nzu y’abamisiyonari yari mu mugi hagati.

Kubera ko igice kinini cy’uwo mugi cyari kitarabwirizwa, twari dushishikajwe no kubwira abenshi mu bari bahatuye ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere. Twahise tubona abantu benshi cyane bashakaga kwiga Bibiliya, ku buryo tutashoboraga kubigisha bose. Nanone twabwirije abategetsi n’abaporisi. Abenshi bubahaga Ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza twakoraga. Kubera ko abantu baho ahanini bavugaga Igiswayire, nge na Claude Lindsay twarakize. Nyuma y’igihe gito twoherejwe mu itorero ry’Igiswayire.

Nubwo twabonaga ibintu byinshi bishimishije, twajyaga duhura n’ibibazo. Akenshi abasirikare basinze babaga bafite imbunda cyangwa abaporisi bariye karungu, badushinjaga ibinyoma. Umunsi umwe, abaporisi benshi bafite imbunda bagabye igitero aho twateraniraga ku nzu y’abamisiyonari, maze batujyana ku biro bya porisi. Tuhageze batwicaje hasi, baturekura hafi saa yine z’ijoro.

Mu mwaka wa 1969, nabaye umugenzuzi usura amatorero. Icyo gihe, hari ubwo nakoraga ingendo ndende, nyura mu tuyira two mu bihuru twabaga twuzuyemo ibyondo, ibyo bikaba ari ibintu bimenyerewe muri Afurika. Hari ahantu nigeze kurara, munsi y’uburiri naryamyeho hari  inkoko n’imishwi yayo. Sinzibagirwa ukuntu iyo nkoko yakokozaga cyane butaracya ikankangura. Nshimishwa no kwibuka ukuntu ku migoroba nge n’abavandimwe twicaraga iruhande rw’umuriro, maze tukaganira kuri Bibiliya.

Kimwe mu bibazo bikomeye cyane twahuye na cyo, ni abantu bari mu itsinda ryitwaga Kitawala. * Bamwe muri bo bari barinjiye mu itorero, bahabwa n’inshingano. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka batahuraga abenshi muri abo bantu bari bameze nk’“intaza zihishe” mu mazi (Yuda 12). Amaherezo Yehova yakuye abo bantu mu itorero, maze benshi bemera ukuri.

Mu mwaka wa 1971, nasabwe gukora ku biro by’ishami i Kinshasa, aho nakoze imirimo itandukanye, harimo irebana no kwandika amabaruwa no kuyakira, gutumiza ibitabo, nkora no mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Kuri Beteli nahamenyeye uko bategura ibikorwa bifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza, mu gihugu kinini nk’icyo kitagiraga ibikorwa remezo bihagije. Hari igihe amabaruwa twoherezaga yageraga mu matorero hashize amezi menshi. Yabanzaga kugenda n’indege, nyuma yaho akagenda n’amato, hakaba ubwo hashize ibyumweru byinshi ayo mato yaraheze mu mazi, kubera amarebe. Icyakora umurimo wakomeje kugenda neza nubwo hari ibyo bibazo ndetse n’ibindi.

Natangajwe no kubona ukuntu abavandimwe bateguraga amakoraniro manini, kandi badafite amafaranga ahagije. Bakoraga podiyumu ahantu hari imigina, hanyuma bagafata imbingo bakazubakisha inkuta, izindi bakazicaraho. Bubakaga igisharagati mu migano, bagasakaza imbingo baboshye, bakanazikoramo ameza. Mu mwanya w’imisumari bakoreshaga imigozi. Buri gihe natangazwaga cyane n’ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu birwanagaho. Narabakunze rwose. Igihe nimurirwaga ahandi, narabakumburaga cyane!

NKORERA UMURIMO MURI KENYA

Mu mwaka wa 1974, nagiye gukora ku biro by’ishami by’i Nairobi muri Kenya. Icyo gihe hari akazi kenshi, kubera ko ibyo biro by’ishami byagenzuraga umurimo mu bihugu icumi byo muri ako gace, kandi bimwe muri byo umurimo wacu wari warahagaritswe. Inshuro nyinshi najyaga gusura ibyo bihugu, ariko cyanecyane Etiyopiya, aho abavandimwe batotezwaga kandi bagahangana n’ibindi bigeragezo bikaze. Benshi muri bo bagirirwaga nabi, abandi bagafungwa, ndetse hari n’abishwe. Ariko bakomeje kuba indahemuka kubera ko bakundaga Yehova cyane kandi na bo bagakundana.

Mu mwaka wa 1980, ubuzima bwange bwarushijeho kuba bwiza igihe nashyingiranwaga na Gail Matheson twiganye mu Ishuri rya Gileyadi, ukomoka muri Kanada. Turangije ishuri twakomeje kwandikirana. Gail yari umumisiyonari muri Boliviya. Twongeye guhurira i New York nyuma y’imyaka 12. Nyuma yaho gato, twakoreye ubukwe muri Kenya. Nishimira ko buri gihe Gail abona ibintu nk’uko Yehova abibona kandi akaba ari umuntu unyurwa. N’ubu aracyanshyigikira kandi ni inshuti yange magara.

Mu mwaka wa 1986, nge na Gail twatangiye umurimo wo gusura amatorero kandi icyo gihe nari no muri Komite y’Ibiro by’Ishami. Mu matorero nasuraga harimo n’ayo mu bindi bihugu byagenzurwaga n’ibiro by’ishami bya Kenya.

Ntanga disikuru mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Asmara, mu mwaka wa 1992

Nibuka igihe twateguraga ikoraniro ryabereye mu mugi wa Asmara muri Eritereya mu mwaka wa 1992, icyo gihe Abahamya bakaba bari bafite umudendezo. Ikibabaje ni uko nta handi hantu twashoboraga gukorera iryo koraniro, uretse mu nzu yahunikwagamo imyaka. Iyo nzu yasaga nabi inyuma, ariko imbere ho byari bikabije. Ku munsi w’ikoraniro, natangajwe n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bari batunganyije imbere muri iyo nzu, ku buryo hari ahantu wasengera Yehova. Bari bazanye ibitambaro by’imitako maze batwikira ikintu cyose  cyagaragaraga nabi. Twagize ikoraniro ryiza cyane, haterana abantu 1.279.

Umurimo wo gusura amatorero ntiwari woroshye, kuko twararaga ahantu hatandukanye. Hari igihe twacumbitse mu nzu y’akataraboneka yari ku nkombe y’inyanja, ubundi ducumbika mu kazu k’amabati kadafashije, ubwiherero buri nko muri metero 100. Ariko uko habaga hameze kose, ibintu twibuka bikadushimisha cyane ni igihe twamaranaga n’abapayiniya n’abandi babwiriza b’abanyamwete tubwiriza. Igihe twimurirwaga ahandi, twakumburaga cyane izo nshuti zacu.

TUBONERA IMIGISHA MURI ETIYOPIYA

Hagati y’umwaka wa 1987 n’uwa 1992, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi byagenzurwaga n’ibiro by’ishami byo muri Kenya, bahawe ubuzima gatozi. Ibyo byatumye abo mu bihugu bimwe bagira ibiro by’ishami, mu bindi bagira ibiro by’igihugu. Mu mwaka wa 1993, twoherejwe gukorera ku biro by’ishami byo mu mugi wa Addis Abeba muri Etiyopiya, Abahamya baho bakaba baramaze imyaka myinshi bakorera mu ibanga, ariko icyo gihe bari barabonye ubuzima gatozi.

Twasuye amatorero yo mu cyaro cyo muri Etiyopiya, mu mwaka wa 1996

Yehova yahaye umugisha umurimo wakorerwaga muri Etiyopiya. Abavandimwe na bashiki bacu benshi babaye abapayiniya. Kuva mu mwaka wa 2012, buri mwaka ababwiriza bagera kuri 20 ku ijana baba abapayiniya b’igihe cyose. Nanone amashuri y’umuryango wacu yafashije cyane abavandimwe na bashiki bacu, kandi hamaze kubakwa Amazu y’Ubwami asaga 120. Mu mwaka wa 2004, abagize umuryango wa Beteli bimukiye mu nyubako nshya, kandi mu kibanza cyayo bubatsemo Inzu y’Amakoraniro ifasha cyane abavandimwe.

Mu myaka nge na Gail twamaze muri Etiyopiya, twagiranye ubucuti bukomeye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi. Tubakundira ko bagira urugwiro kandi bakarangwa n’ineza. Mu minsi ishize twahuye n’ibibazo by’uburwayi, biba ngombwa ko twoherezwa ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati. Abavandimwe baho baradukunda kandi batwitaho, ariko dukumbura cyane inshuti zacu zo muri Etiyopiya.

YEHOVA NI WE WATUMYE UMURIMO WAGUKA

Twiboneye ukuntu Yehova ari we watumye umurimo we waguka (1 Kor 3:6, 9). Urugero, igihe nabwirizaga ku nshuro ya mbere Abanyarwanda bakoraga mu birombe bicukurwamo umuringa muri Kongo, icyo gihe mu Rwanda nta mubwiriza n’umwe wahabaga. Ariko ubu hari abavandimwe na bashiki bacu basaga 30.000. Mu mwaka wa 1967, muri Kongo (Kinshasa) hari ababwiriza bagera ku 6.000. Ariko ubu hari ababwiriza bagera ku 230.000, kandi ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2018, hateranye abantu basaga miriyoni. Mu bihugu byose byagenzurwaga n’ibiro by’ishami bya Kenya, umubare w’ababwiriza wariyongereye, none ubu basaga 100.000.

Mu myaka isaga 50 ishize, Yehova yakoresheje abavandimwe batandukanye bamfasha gutangira umurimo w’igihe cyose. Nubwo nkigira amasonisoni, nitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ibyambayeho muri Afurika byamfashije kwitoza kwihangana no kunyurwa. Nge na Gail twishimira cyane ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baho bagira umuco wo kwakira abashyitsi, bakihanganira ibibazo bikomeye kandi bakiringira Yehova. Nishimira cyane ukuntu Yehova yangiriye neza. Yampaye imigisha irenze iyo nari niteze.—Zab 37:4.

^ par. 11 Kaje kwitwa Umurimo Wacu w’Ubwami, ubu kasimbuwe n’Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.

^ par. 23 Izina “Kitawala” rikomoka ku ijambo ry’Igiswayire risobanura “gutegeka cyangwa kuyobora.” Abari muri iryo tsinda rya poritiki, bari bafite intego yo kwigobotora ingoyi y’Ababiligi babakoronizaga. Abayoboke ba Kitawala bashakishaga ibitabo by’Abahamya ba Yehova bakabyiga kandi bakabiha abantu, ariko bakagoreka inyigisho zo muri Bibiliya kugira ngo bazihuze n’ibitekerezo byabo byari bishingiye kuri poritiki, imiziririzo n’ibikorwa byabo by’ubwiyandarike.