IGICE CYO KWIGWA CYA 15
Nitwigana Yesu tuzagira amahoro
“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu.”—FILI 4:7.
INDIRIMBO YA 113 Dufite amahoro
INSHAMAKE *
1-2. Kuki Yesu yari ahangayitse cyane?
MU IJORO rya nyuma Yesu ari ku isi, yari ahangayitse cyane. Abantu b’abagome bari bagiye kumwica urw’agashinyaguro. Icyakora ntiyari ahangayikishijwe gusa n’uko yari agiye gupfa. Yakundaga Se cyane kandi yifuzaga kumushimisha. Yesu yari azi ko gukomeza kuba indahemuka muri icyo kigeragezo gikomeye, byari gutuma izina rya Yehova ryezwa. Nanone yakundaga abantu cyane kandi yari azi ko gukomeza kubera Yehova indahemuka kugeza apfuye, ari byo byari gutuma tubona ubuzima bw’iteka.
2 Nubwo Yesu yari ahangayitse cyane, yakomeje kugira amahoro. Yabwiye intumwa ze ati: “Mbahaye amahoro yanjye” (Yoh 14:27). Yari afite “amahoro y’Imana,” ni ukuvuga umutuzo uterwa n’uko umuntu azi ko Yehova amwemera. Ayo mahoro ni yo yatumye Yesu akomeza gutuza nubwo yari ahangayitse.—Fili 4:6, 7.
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Nta n’umwe muri twe uzahura n’ibigeragezo nk’ibyo Yesu yahuye na byo, ariko abigishwa be bose bazatotezwa (Mat 16:24, 25; Yoh 15:20). Kandi kimwe na Yesu, hari igihe natwe tuzumva duhangayitse. Twakora iki ngo tudaheranwa n’imihangayiko, ku buryo tubura amahoro yo mu mutima? Reka dusuzume ibintu bitatu Yesu yakoze igihe yari ku isi, turebe n’uko twamwigana mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.
YESU YASENZE KENSHI
4. Tanga ingero zigaragaza ko ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, yashyize mu bikorwa ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:17.
4 Soma mu 1 Abatesalonike 5:17. Ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, yasenze kenshi. Igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe, mbere yo guha abigishwa be umugati yarasenze, agiye no kubaha divayi arasenga (1 Kor 11:23-25). Mbere y’uko bava aho bari bijihirije Pasika, yabanje gusenga ari hamwe na bo (Yoh 17:1-26). Igihe we n’abigishwa be bageraga ku Musozi w’Imyelayo, yasenze kenshi (Mat 26:36-39, 42, 44). Byongeye kandi, amagambo ya nyuma yavuze mbere y’uko apfa na yo yari isengesho (Luka 23:46). Kuri uwo munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu, ikintu cyose cyabaga yakibwiraga Yehova mu isengesho.
5. Kuki intumwa zacitse intege?
5 Kimwe mu byatumye Yesu ashobora kwihanganira ibigeragezo muri iryo joro, ni uko yasenze Se kenshi, amusaba imbaraga zo kwihangana. Icyakora intumwa zo ntizakomeje gusenga. Ni yo mpamvu bigeze aho rukomeye, zacitse intege (Mat 26:40, 41, 43, 45, 56). Niduhura n’ibigeragezo, tuzakomeza kuba indahemuka ari uko gusa twiganye Yesu, ‘tugasenga ubudacogora.’ Ariko se tuzasenga dusaba iki?
6. Ukwizera kudufasha gute gukomeza kugira amahoro?
6 Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko ‘atwongerera ukwizera’ (Luka 17:5; Yoh 14:1). Tugomba kugira ukwizera kubera ko Satani agerageza abigishwa ba Yesu bose (Luka 22:31). None se, ukwizera kuzadufasha gute gukomeza kugira amahoro no mu gihe duhanganye n’ibibazo by’urudaca? Iyo twakoze ibyo dushoboye byose mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, ukwizera gutuma turekera ibibazo mu maboko ya Yehova. Tugira amahoro yo mu mutima, kubera ko twiringira ko Yehova ashobora gukemura ibibazo neza kuturusha.—1 Pet 5:6, 7.
7. Ibyo Robert yavuze bikwigisha iki?
7 Isengesho ridufasha gukomeza kugira amahoro yo mu mutima, uko ibigeragezo duhanganye na byo byaba biri kose. Reka dufate urugero rw’umusaza w’itorero w’indahemuka witwa Robert, ufite imyaka isaga 80. Agira ati: “Inama yo mu Bafilipi 4:6, 7 yamfashije kwihanganira ibigeragezo byinshi nahuye na byo. Nahuye n’ibibazo by’ubukene, kandi namaze igihe runaka narakuwe ku nshingano yo kuba umusaza w’itorero.” Ni iki cyafashije Robert gukomeza kugira amahoro yo mu mutima? Agira ati: “Iyo numva ntangiye kwiheba, mpita nsenga. Uko nsenga kenshi ninginga, ni ko ndushaho kumva mfite amahoro.”
YESU YARANGWAGA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
8. Nk’uko muri Yohana 8:29 habigaragaza, ni iki kindi cyatumaga Yesu agira amahoro yo mu mutima?
8 Soma muri Yohana 8:29. Yesu yakomezaga kugira amahoro yo mu mutima no mu gihe yabaga atotezwa, kubera ko yabaga azi ko yakoze ibishimisha Se. Yakomezaga kumvira no mu gihe byabaga bitoroshye. Nanone yakundaga Se Yehova kandi kumukorera ni byo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Urugero, mbere y’uko aza ku isi, yakoranaga n’Imana ari “umukozi w’umuhanga” (Imig 8:30). Igihe yari ku isi, yabwiraga abandi ibya Se abigiranye ishyaka (Mat 6:9; Yoh 5:17). Uwo murimo Yesu yakoraga waramushimishaga cyane.—Yoh 4:34-36.
9. Kuki guhugira mu murimo wo kubwiriza bituma dukomeza kugira amahoro yo mu mutima?
9 Natwe twigana Yesu iyo twumvira Yehova kandi ‘buri gihe tukagira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Iyo ‘dushishikariye cyane’ umurimo wo kubwiriza, ntiduhangayikishwa bikabije n’ibibazo dufite (Ibyak 18:5). Urugero, abo duhura na bo mu murimo, akenshi baba bafite ibibazo biruta ibyacu. Ariko iyo batangiye gukunda Yehova, bagakurikiza inama ze, imibereho yabo irushaho kuba myiza kandi bakarushaho kugira ibyishimo. Iyo twiboneye ibintu nk’ibyo, twiringira tudashidikanya ko Yehova azatwitaho, bigatuma dukomeza kugira amahoro yo mu mutima. Ibyo ni byo bifasha mushiki wacu ufite ikibazo cyo kwiheba no kumva nta cyo amaze. Yaravuze ati: “Iyo ndi mu murimo, mba numva ntuje kandi nishimye. Ntekereza ko biterwa n’uko mba numva negereye Yehova cyane.”
10. Ibyo Brenda yavuze bikwigisha iki?
10 Reka nanone dusuzume urugero rwa mushiki wacu witwa Brenda. We n’umukobwa we barwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko, igatuma ibice by’umubiri bigenda bigagara. Brenda agendera mu igare ry’abamugaye, kandi aba afite imbaraga nke cyane. Abwiriza ku nzu n’inzu rimwe na rimwe, ariko akenshi abwiriza akoresheje amabaruwa. Agira ati: “Kwemera ko indwara yange itazakira kandi nkabyakira, byatumye nibanda ku murimo. Kubwiriza bituma ntakomeza guhangayikishwa n’uburwayi bwange. Ahubwo bituma nkomeza gushakisha uko nafasha abantu mbwiriza mu ifasi yacu. Nanone kubwiriza bimfasha kuzirikana ibyiringiro by’igihe kizaza.”
YESU YEMERAGA KO INSHUTI ZE ZIMUFASHA
11-13. (a) Ni mu buhe buryo intumwa n’abandi babereye Yesu inshuti nziza? (b) Inshuti za Yesu zamufashije zite?
11 Mu gihe Yesu yakoraga umurimo hano ku isi, intumwa ze zizerwa zamubereye inshuti magara. Zari zimeze nk’inshuti ivugwa mu mugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe” (Imig 18:24). Yesu na we yakundaga cyane izo nshuti ze. Mu gihe yakoraga umurimo, abavandimwe be ntibamwizeraga (Yoh 7:3-5). Hari n’igihe bene wabo batekereje ko yataye umutwe (Mar 3:21). Ariko intumwa ze zamubereye indahemuka, ku buryo mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yazibwiye ati: “Ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye.”—Luka 22:28.
12 Hari igihe zamutenguhaga, ariko ntiyibandaga ku makosa yazo. Kuba zaramwizeraga ni byo yahaga agaciro (Mat 26:40; Mar 10:13, 14; Yoh 6:66-69). Mbere y’uko yicwa, yabwiye intumwa ze zizerwa ati: “Mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data” (Yoh 15:15). Nta gushidikanya ko izo nshuti za Yesu zamukomezaga cyane. Kuba zaramufashaga mu murimo byaramushimishaga cyane.—Luka 10:17, 21.
13 Nanone Yesu yari afite izindi nshuti, zirimo abagabo n’abagore bamushyigikiraga mu murimo wo kubwiriza no Luka 10:38-42; Yoh 12:1, 2). Abandi bagendanaga na we kandi bakamuha ku byo babaga bafite (Luka 8:3). Yesu yagiraga inshuti nziza kubera ko na we yaziberaga inshuti nziza. Yabakoreraga ibintu byiza, kandi ntiyabitegagaho ibyo badashoboye. Yesu yari atunganye, ariko yishimiraga cyane ukuntu inshuti ze zidatunganye zamufashaga. Nta gushidikanya ko zamufashaga gukomeza kugira amahoro yo mu mutima.
mu bindi bintu yabaga akeneye. Bamwe baramutumiraga, bagasangira (14-15. Twakora iki ngo tubone inshuti nziza, kandi se zadufasha zite?
14 Inshuti nziza zizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka. Icyakora iyo ushaka inshuti nziza nawe ugomba kuba inshuti nziza (Mat 7:12). Urugero, Bibiliya idutera inkunga yo gufasha abandi, cyanecyane ‘abakene’ (Efe 4:28). Ese hari umuntu wo mu itorero ryawe ushobora gufasha? Ese ushobora kujya guhahira umuntu waheze mu rugo kubera iza bukuru cyangwa uburwayi? Ese ushobora guha ibyokurya umuryango ukennye? Ese niba uzi kujya ku rubuga rwa jw.org® cyangwa gukoresha JW Library®, ushobora kubyigisha abandi mu itorero? Iyo dukunda gukorera abandi ibikorwa byiza, turushaho kugira ibyishimo.—Ibyak 20:35.
15 Inshuti zacu zizadufasha mu gihe dufite ibibazo, kandi zidufashe gukomeza kugira amahoro yo mu mutima. Nk’uko Elihu yateze amatwi Yobu igihe yamubwiraga ibigeragezo yari ahanganye na byo, inshuti zacu na zo zidutega amatwi zitonze mu Yobu 32:4). Icyakora, ntitwagombye kwitega ko inshuti zacu zidufatira imyanzuro. Ariko tugomba kumvira inama zishingiye kuri Bibiliya zitugira (Imig 15:22). Nanone kandi, nk’uko Umwami Dawidi yicishije bugufi akemera ubufasha yahawe n’inshuti ze, natwe tugomba kwirinda ubwibone tukemera ko inshuti zacu zidufasha (2 Sam 17:27-29). Mu by’ukuri, inshuti nziza nk’izo ni impano ituruka kuri Yehova.—Yak 1:17.
gihe tuzibwira uko twiyumva (UKO WAKOMEZA KUGIRA AMAHORO
16. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, Yehova aduha amahoro binyuze kuri nde? Sobanura.
16 Soma mu Bafilipi 4:6, 7. Kuki Yehova atubwira ko dushobora kubona amahoro atanga “binyuze kuri Kristo Yesu”? Ni ukubera ko dushobora kubona amahoro yo mu mutima arambye, ari uko gusa dusobanukiwe uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana kandi tukamwizera. Urugero, igitambo k’inshungu cya Yesu gishobora gutuma tubabarirwa ibyaha byacu (1 Yoh 2:12). Ibyo biraduhumuriza rwose! Kubera ko Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, azakuraho ibibazo byose duterwa na Satani n’isi ye (Yes 65:17; 1 Yoh 3:8; Ibyah 21:3, 4). Ibyo bituma tugira ibyiringiro bihebuje! Nubwo Yesu yaduhaye umurimo utoroshye, ari kumwe natwe, kandi aradushyigikira muri iyi minsi ya nyuma (Mat 28:19, 20). Ibyo bituma tugira ubutwari. Dukeneye ihumure, ibyiringiro n’ubutwari, kugira ngo dukomeze kugira amahoro yo mu mutima.
17. (a) Umukristo yakora iki ngo akomeze kugira amahoro yo mu mutima? (b) Ni iki Yehova adusezeranya muri Yohana 16:33?
17 None se ni iki cyagufasha gukomeza kugira amahoro yo mu mutima, mu gihe uhanganye n’ibitotezo bikaze? Ni ukwigana Yesu. Icya mbere, jya usenga kandi ukomeze gusenga igihe cyose. Icya kabiri, jya wumvira Yehova kandi urangwe n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza no mu gihe byaba bitakoroheye. Icya gatatu, jya wemera ko inshuti zawe zigufasha mu bigeragezo uhanganye na byo. Ibyo bizatuma amahoro y’Imana arinda umutima wawe. Kimwe na Yesu, nawe uzatsinda ikigeragezo cyose uzahura na cyo.—Soma muri Yohana 16:33.
INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye
^ par. 5 Twese duhura n’ibibazo bishobora kutubuza amahoro. Iki gice kigaragaza ibintu bitatu Yesu yakoze bigatuma akomeza kugira amahoro. Natwe nitumwigana, tuzakomeza kugira amahoro n’igihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo bikaze.