Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IGICE CYO KWIGWA CYA 23

“Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego”

“Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego”

“Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu.”—KOLO 2:8.

INDIRIMBO YA 96 Igitabo cy’Imana ni ubutunzi

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 2:4, 8, Satani yigarurira ubwenge bwacu ate?

SATANI yifuza ko dutera Yehova umugongo. Kugira ngo agere kuri iyo ntego, ayobya imitekerereze yacu, mu yandi magambo, yigarurira ubwenge bwacu, tugakora ibyo ashaka. Agerageza kutwoshya yuririye ku byifuzo byacu.—Soma mu Bakolosayi 2:4, 8.

2-3. (a) Kuki tugomba kwitondera umuburo uri mu Bakolosayi 2:8? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Ese koko Satani ashobora kutuyobya? Cyane rwose! Ibuka ko uwo muburo wo mu Bakolosayi 2:8, Pawulo atawandikiye abatizera. Ahubwo yawandikiye Abakristo bari barasutsweho umwuka (Kolo 1:2, 5). Icyo gihe Abakristo bari bugarijwe n’akaga kuko Satani yashoboraga kubashuka, ariko ubu bwo twugarijwe n’akaga gakomeye kurushaho (1 Kor 10:12). Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yajugunywe ku isi, kandi yiyemeje kuyobya abagaragu b’Imana b’indahemuka (Ibyah 12:9, 12, 17). Byongeye kandi turi mu bihe bigoye, aho abantu babi n’indyarya bagenda ‘barushaho kuba babi.’—2 Tim 3:1, 13.

3 Muri iki gice turi busuzume uko Satani ayobya imitekerereze yacu akoresheje “ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro.” Nanone turi busuzume “amayeri” cyangwa ibintu bitatu akoresha (Efe 6:11). Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko twakosora imitekerereze yacu, mu gihe twaba dusanze Satani yaramaze kutuyobya. Reka tubanze dusuzume  uko Satani yayobeje Abisirayeli bamaze kwinjira mu Gihugu k’Isezerano, turebe n’icyo bitwigisha.

SATANI YASHUTSE ABISIRAYELI BASENGA IBIGIRWAMANA

4-6. Ni iki Abisirayeli bagombaga guhindura mu birebana n’ubuhinzi nk’uko bivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 11:10-15?

4 Satani yakoresheje amayeri, ashuka Abisirayeli basenga ibigirwamana. Yabigenje ate? Kubera ko yari azi ko bakeneye ibibatunga, yabyuririyeho atuma bakora ibyo ashaka. Igihe Abisirayeli bageraga mu Gihugu k’Isezerano, bagombaga kwiga uburyo bushya bwo guhinga. Bakiri muri Egiputa, buhiraga imirima yabo bakoresheje amazi y’Uruzi rwa Nili. Icyakora abahinzi bo mu Gihugu k’Isezerano ntibasabwaga kuhira imyaka yabo bakoresheje amazi y’inzuzi. Ahubwo imyaka yabo yezwaga n’imvura yagwaga mu gihe cyayo hamwe n’ikime. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 11:10-15; Yes 18:4, 5.) Ubwo rero, Abisirayeli bagombaga kwiga uburyo bushya bwo guhinga. Ibyo ntibyari kuborohera kubera ko abenshi mu bari bazi iby’ubuhinzi bari baraguye mu butayu.

Satani yayobeje ate abahinzi b’Abisirayeli? (Reba paragarafu ya 4-6) *

5 Yehova yababwiye ko ibintu byari byahindutse. Hanyuma yabahaye umuburo wasaga n’aho udafitanye isano n’ubuhinzi, agira ati: “Mwirinde kugira ngo imitima yanyu idashukwa, mugateshuka mugasenga izindi mana mukazunamira” (Guteg 11:16, 17). Kuki Yehova yabahaye uwo muburo kandi yarimo ababwira ibyerekeye uburyo bushya bwo guhinga?

6 Yari azi ko Abisirayeli bari gusaba abantu batamusenga bakabigisha guhinga. Birumvikana ko abo baturanyi babo bari bazi iby’ubuhinzi kurusha Abisirayeli,  kandi koko hari ibyo bashoboraga kubigisha. Icyakora byashoboraga kubagusha mu mutego. Abahinzi b’i Kanani basengaga ikigirwamana kitwa Bayali kandi ibyo bakoraga byose byari bishingiye kuri iyo misengere yabo. Bizeraga ko Bayali ari yo yaremye ikirere kandi ko ari yo yabahaga imvura. Yehova ntiyashakaga ko abagaragu be bayoba bitewe n’iyo myizerere y’ikinyoma. Icyakora Abisirayeli bagiye bagwa mu mutego wo gusenga Bayali (Kub 25:3, 5; Abac 2:13; 1 Abami 18:18). Reka dusuzume amayeri Satani yakoresheje kugira ngo abagushe muri uwo mutego.

IBINTU BITATU SATANI YAKORESHEJE KUGIRA NGO AGUSHE ABISIRAYELI MU MUTEGO

7. Ni ikihe kigeragezo Abisirayeli bahuye na cyo bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano?

7 Mbere na mbere, Satani yuririye ku kifuzo gisanzwe abantu bagira, cy’uko imvura yagwa bakabona ibibatunga. Hagati y’ukwezi kwa Mata n’ukwa Nzeri, mu Gihugu k’Isezerano hagwaga imvura nke. Imyaka yabo yeraga neza ari uko ibonye imvura yatangiraga kugwa mu Kwakira. Satani yabeshye Abisirayeli ko kugira ngo beze bagombaga gukurikiza imigenzo ya gipagani yakorwaga n’abantu bari babakikije. Abo bantu bizeraga ko imihango imwe n’imwe bakoreraga imana zabo ari yo yatumaga imvura igwa. Abisirayeli batiringiraga Yehova batekereje ko ibyo ari byo byonyine byari kubarinda amapfa, bituma batangira gusenga Bayali.

8. Ni ikihe kintu kindi Satani yakoresheje kugira ngo agushe Abisirayeli mu mutego? Sobanura.

8 Nanone kugira ngo Satani agushe Abisirayeli mu mutego, yarabashutse bishora mu busambanyi. Iyo abaturage bo mu bihugu byari bibakikije babaga basenga ibigirwamana, bakoraga n’ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe. Ibyo byatumaga bagira indaya zo mu rusengero, zaba iz’abagabo n’iz’abagore. Ubutinganyi n’ibindi bikorwa by’ubusambanyi byaremerwaga, abantu bakabona ko ari ibintu bisanzwe (Guteg 23:17, 18; 1 Abami 14:24). Abo bapagani batekerezaga ko iyo mihango yatumaga imana zabo zishima, bityo zigatuma imirima yabo irumbuka. Abisirayeli benshi bishoye muri ibyo bikorwa by’ubusambanyi by’abapagani, bituma basenga ibigirwamana. Mu by’ukuri, Satani yari abagushije mu mutego.

9. Dukurikije ibivugwa muri Hoseya 2:16, 17, ni mu buhe buryo Satani yatumye Abisirayeli bibagirwa Yehova?

9 Ikindi kintu Satani yakoresheje kugira ngo agushe Abisirayeli mu mutego, ni uko yatumye bibagirwa Yehova. Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yavuze ko abahanuzi b’ibinyoma batumye abagaragu be bibagirwa izina rye bitewe “na Bayali” (Yer 23:27). Uko bigaragara, abari bagize ubwoko bw’Imana baretse gukoresha izina rya Yehova, barisimbuza Bayali bisobanurwa ngo: “Nyiri ikintu” cyangwa “Databuja.” Ibyo byatumye Abisirayeli badashobora gutandukanya Yehova na Bayali, maze bakajya bakora imihango yo gusenga Bayali bibwira ko basenga Yehova.—Soma muri Hoseya 2:16, 17. *

UKO SATANI AYOBYA ABANTU MURI IKI GIHE

10. Ni ayahe mayeri Satani akoresha muri iki gihe?

10 Amayeri Satani yakoreshaga kera ni na yo akoresha muri iki gihe. Yuririra ku byifuzo bisanzwe abantu bagira, akabashuka maze bakishora mu busambanyi, kandi agatuma bibagirwa Yehova. Reka tubanze  dusuzume uko Satani atuma abantu bibagirwa Yehova.

11. Ni mu buhe buryo Satani yatumye abantu bibagirwa Yehova?

11 Satani atuma abantu bibagirwa Yehova. Intumwa za Yesu zimaze gupfa, bamwe mu bavugaga ko ari Abakristo batangiye gukwirakwiza inyigisho z’ikinyoma (Ibyak 20:29, 30; 2 Tes 2:3). Abo bahakanyi batumye abantu badashobora kumenya neza Imana y’ukuri. Urugero, baretse gukoresha izina ry’Imana muri Bibiliya zabo, ahubwo bagakoresha amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami.” Gusimbuza izina bwite ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami,” byatumye abantu batamenya ko Yehova atandukanye n’abandi ‘bami’ bavugwa mu Byanditswe (1 Kor 8:5). Kuba baritaga Yehova “Umwami,” na Yesu bakamwita “Umwami,” byashyize abantu mu rujijo, bituma batamenya gutandukanya Yehova n’Umwana we (Yoh 17:3). Urwo rujijo rwatumye haduka inyigisho y’Ubutatu, kandi iyo nyigisho nta ho iboneka mu Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu abantu benshi babona ko iby’Imana ari amayobera kandi ko tudashobora kuyimenya. Mbega ikinyoma!—Ibyak 17:27.

Satani akoresha ate idini ry’ikinyoma kugira ngo ashore abantu mu busambanyi? (Reba paragarafu ya 12) *

12. Ni iki idini ry’ikinyoma rishyigikira, kandi se mu Baroma 1:28-31 hagaragaza ko ibyo byagize izihe ngaruka?

12 Satani ashuka abantu bakishora mu busambanyi. Muri Isirayeli ya kera, Satani yakoresheje idini ry’ikinyoma kugira ngo ashore abantu mu busambanyi. Muri iki gihe na bwo abigenza atyo. Idini ry’ikinyoma ryihanganira ubusambanyi kandi rikabushyigikira. Ni yo mpamvu abantu bitwa ko ari abakozi b’Imana usanga batagendera ku mahame mbwirizamuco yashyizweho n’Imana. Intumwa Pawulo yavuze ingaruka ibyo bigira mu ibaruwa yandikiye Abaroma. (Soma mu Baroma 1:28-31.) Mu ‘bintu bidakwiriye’ bakora harimo n’ubusambanyi aho buva bukagera, ndetse n’ubutinganyi (Rom 1:24-27, 32; Ibyah 2:20). Ni iby’ingenzi cyane ko twe dukurikiza ibyo Bibiliya yigisha.

13. Andi mayeri Satani akoresha ni ayahe?

13 Satani ashuka abantu yuririye ku byo bifuza bitagize icyo bitwaye. Twese twifuza kugira ubuhanga runaka bwadufasha kubona ibidutunga, twe n’imiryango yacu  (1 Tim 5:8). Akenshi tugira ubwo buhanga ari uko tugiye mu ishuri kandi tukiga dushyizeho umwete. Ariko tugomba kugira amakenga. Amashuri yo mu bihugu byinshi atanga ubumenyi umuntu akeneye, ariko nanone akigisha firozofiya z’abahanga bo muri iyi si. Abanyeshuri bigishwa ko Imana itabaho kandi ko Bibiliya nta cyo imaze. Bigishwa ko intiti zose zemera ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize (Rom 1:21-23). Izo nyigisho zose zihabanye cyane n’“ubwenge bw’Imana.”—1 Kor 1:19-21; 3:18-20.

14. Imitekerereze y’abahanga bo muri iyi si igira izihe ngaruka ku bantu?

14 Firozofiya cyangwa imitekerereze y’abahanga bo muri iyi si, ihabanye n’amahame ya Yehova akiranuka. Ntituma abantu bera imbuto z’umwuka wera, ahubwo ituma barangwa n’“imirimo ya kamere” (Gal 5:19-23). Ishishikariza abantu kwibona no kwishyira hejuru, igatuma “bikunda” (2 Tim 3:2-4). Iyo mitekerereze ihabanye cyane n’umuco wo kwicisha bugufi n’uwo kwiyoroshya abagaragu b’Imana basabwa kugira (2 Sam 22:28). Abakristo bamwe na bamwe bize kaminuza usanga bafite imitekerereze y’isi aho kugira imitekerereze y’Imana. Reka dusuzume akaga dushobora guhura na ko bitewe no kwiga kaminuza.

Imitekerereze y’abahanga bo muri iyi si ishobora kutuyobya ite? (Reba paragarafu ya 14-16) *

15-16. Ibyabaye kuri mushiki wacu bikwigisha iki?

15 Mushiki wacu umaze imyaka isaga 15 mu murimo w’igihe cyose, yaravuze ati: “Kubera ko ndi Umuhamya, nari narasomye mu bitabo byacu ko kwiga kaminuza bigira ingaruka ku muntu kandi nabyumvise kenshi. Icyakora, izo nama narazirengagije.  Numvaga ko nge zitandeba.” Ni ibihe bibazo yahuye na byo? Yaravuze ati: “Nkiri muri kaminuza, namaraga igihe kinini niga kandi ngakoresha imbaraga nyinshi, ku buryo ntabonaga umwanya uhagije wo gusenga nka mbere. Nahoraga naniwe cyane ku buryo kuganira n’abandi kuri Bibiliya bitanshimishaga, kandi sinateguraga neza amateraniro. Igishimishije ni uko maze kubona ko kwiga kaminuza byangije ubucuti nari mfitanye na Yehova, nasanze ngomba kuyivamo, kandi nahise mbikora.”

16 Ibyo yize muri kaminuza byamugizeho izihe ngaruka? Yaravuze ati: “Mbabazwa cyane n’uko amasomo nize yatumye nadukwaho n’ingeso yo kujora abandi, cyanecyane abavandimwe na bashiki bacu, nkabitegaho ibidashoboka kandi nkabitarura. Kwikuramo iyo mitekerereze byansabye igihe kirekire. Ibyo bintu byambayeho, byanyeretse ko kutumvira inama Data wo mu ijuru atugira binyuze ku muryango we biteza akaga. Yehova yari anzi kurusha uko niyizi. Iyo mbimenya!”

17. (a) Ni iki tugomba kwiyemeza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Iyemeze kutazigera wemera ko “filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro” byo muri iyi si ya Satani bikuyobya. Jya ukomeza kwirinda amayeri ya Satani (1 Kor 3:18; 2 Kor 2:11). Ntukemere ko atuma wibagirwa Yehova. Jya ukurikiza amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru. Nanone, ntukemere ko Satani agushuka ngo wirengagize inama Yehova akugira. Ariko se wakora iki mu gihe usanze imitekerereze y’isi yaramaze kukugiraho ingaruka? Igice gikurikira kigaragaza uko Ijambo ry’Imana ryadufasha gusenya ibitekerezo bibi n’ingeso mbi, ndetse na bya bindi biba ‘byarashinze imizi.’—2 Kor 10:4, 5.

INDIRIMBO YA 49 Dushimishe umutima wa Yehova

^ par. 5 Satani ni umuhanga mu gushuka abantu. Yashutse benshi atuma batekereza ko bafite umudendezo kandi mu by’ukuri yarabigaruriye. Iki gice kigaragaza amayeri Satani akoresha ashuka abantu.

^ par. 9 Ijambo ryahinduwemo “Databuja” muri Hoseya 2:16, nanone rishobora guhindurwa ngo: “Bayali.”

^ par. 49 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abisirayeli bifatanyije n’Abanyakanani bituma batangira gusenga Bayali kandi bishora mu busambanyi.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Icyapa kigaragaza ko idini ryemera ubutinganyi.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu ukiri muto yiga muri kaminuza. We n’abanyeshuri bigana bashishikajwe no kwiga ukuntu siyansi n’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo byose by’abantu. Nyuma yaho, ari mu Nzu y’Ubwami, ariko ntagishishikazwa n’amateraniro kandi anenga abandi.