IGICE CYO KWIGWA CYA 12
Ni ryari wagombye kuvuga?
‘Hariho igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.’—UMUBW 3:1, 7.
INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka
INSHAMAKE *
1. Mu Mubwiriza 3:1, 7 hatwigisha iki?
HARI abantu bakunda kuvuga, abandi bo bakivugira make. Nk’uko umurongo w’ifatizo w’iki gice ubigaragaza, hariho igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. (Soma mu Mubwiriza 3:1, 7.) Icyakora hari abavandimwe na bashiki bacu tuba twifuza ko bavuga, abandi bo tukumva bagabanya ibyo bavuga.
2. Ni nde ukwiriye kudushyiriraho amahame agenga igihe cyo kuvuga n’uko twagombye kuvuga?
2 Impano yo kuvuga twayihawe na Yehova (Kuva 4:10, 11; Ibyah 4:11). Ijambo rye ritwereka uko twakoresha neza iyo mpano. Muri iki gice, turi busuzume ingero zo muri Bibiliya zadufasha kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Nanone turi busuzume uko Yehova abona ibyo tubwira abandi. Reka tubanze dusuzume igihe gikwiriye cyo kuvuga.
IGIHE CYO KUVUGA
3. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 10:14, ni ryari twagombye kuvuga?
3 Buri gihe twagombye kuba twiteguye kuvuga ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe. (Mat 24:14; soma mu Baroma 10:14.) Iyo tubigenje dutyo, tuba twigana Yesu. Imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye Yesu aza hano ku isi, ni ukugira ngo yigishe abandi ibyerekeye Se (Yoh 18:37). Ariko tugomba kuzirikana ko uko tuvuga na byo ari iby’ingenzi. Bityo rero, mu gihe tubwira abandi ibyerekeye Yehova, twagombye kubivuga ‘mu bugwaneza kandi twubaha cyane.’ Nanone tugomba kwita ku byiyumvo by’umuntu n’imyizerere ye (1 Pet 3:15). Iyo tubigenje dutyo, ntituba tuganira na we gusa, ahubwo tuba tunamwigisha. Ibyo bishobora gutuma yakira neza ibyo tumubwira.
4. Dukurikije ibivugwa mu Migani 9:9 ibyo tuvuga bifasha abandi bite?
4 Mu gihe abasaza babonye ko hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukeneye kugirwa inama, ntibagomba guceceka. Birumvikana ko bazashaka igihe gikwiriye cyo kuvugana na we kugira ngo batamukoza isoni. Byaba byiza baganiriye na we biherereye. Buri gihe abasaza bihatira kuganiriza umuntu bamwubashye. Nanone bamwereka amahame ya Bibiliya yamufasha gukora ibikwiriye. (Soma mu Migani 9:9.) Kuki tugomba kugira ubutwari bwo kuvuga mu gihe ari ngombwa? Reka dusuzume ingero ebyiri. Urwa mbere, ni urw’umugabo wagombaga gukosora abahungu be. Urwa kabiri, ni urw’umugore wagombaga kuvugana n’umuntu wari kuzaba umwami.
5. Ni ryari Umutambyi Mukuru Eli yagombaga kuvuga ariko ntavuge?
5 Umutambyi Mukuru Eli yari afite abahungu babiri yakundaga cyane. Icyakora abo bahungu ntibubahaga Yehova. Bari bafite inshingano ikomeye, yo kuba abatambyi mu ihema ry’ibonaniro. Ariko bakoreshaga nabi ubutware bari bafite, bagasuzugura ibitambo byatambirwaga Yehova kandi bagasambana (1 Sam 2:12-17, 22). Dukurikije Amategeko ya Mose, abahungu ba Eli bari bakwiriye gupfa, ariko Eli yabacyashye ajenjetse kandi yemera ko bakomeza gukora mu ihema ry’ibonaniro (Guteg 21:18-21). Yehova yabyakiriye ate? Yabwiye Eli ati: ‘Kuki ukomeza kubaha abahungu bawe ukabandutisha?’ Nyuma yaho Yehova yishe abo bahungu bombi kuko bari babi.—1 Sam 2:29, 34.
6. Ibyabaye kuri Eli bitwigisha iki?
6 Ibyabaye kuri Eli tubivanamo isomo ry’ingenzi. Mu gihe inshuti yacu cyangwa mwene wacu yarenze ku mategeko y’Imana, tuba tugomba kumwibutsa amahame ya Yehova. Hanyuma tugomba kugira icyo dukora kugira ngo uwo muntu afashwe n’abo Yehova yabishinze (Yak 5:14). Ntitwifuza kuba nka Eli, ngo twubahe inshuti yacu cyangwa mwene wacu kuruta uko twubaha Yehova. Kugira inama umuntu ukeneye gukosorwa bisaba ubutwari, ariko bigira akamaro. Reka turebe urugero rw’Umwisirayelikazi witwaga Abigayili, wakoze ibitandukanye n’ibyo Eli yakoze.
7. Kuki Abigayili yiyemeje kujya kuvugana na Dawidi?
1 Sam 25:5-8, 10-12, 14). Ibyo byatumye Dawidi yiyemeza kwica umuntu wese w’igitsina gabo wo kwa Nabali (1 Sam 25:13, 22). Hari gukorwa iki ngo ayo mahano atabaho? Abigayili yabonye ko ari igihe cyo kuvuga. Yagize ubutwari yiyemeza kujya kuvugana na Dawidi wari kumwe n’abagabo 400 bashonje, bariye karungu kandi bitwaje intwaro.
7 Abigayili yari afite umugabo w’umukire witwaga Nabali. Igihe Dawidi n’abagaragu be bahungaga Umwami Sawuli, bamaranye igihe n’abashumba ba Nabali kandi barindaga imikumbi ye kugira ngo abanyazi batayishimuta. Ese Nabali yarabashimiye? Oya. Igihe Dawidi yoherezaga abagaragu be kwa Nabali ngo abahe ibyokurya n’amazi, yarabarakariye arabakankamira (8. Ibyo Abigayili yakoze bitwigisha iki?
8 Igihe Abigayili yahuraga na Dawidi, yavuganye ubutwari kandi amwubashye, bituma Dawidi yemera ibyo yamubwiraga. Yasabye Dawidi imbabazi, nubwo ibyari byabaye nta ruhare yari yabigizemo. Abigayili yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amufashe. Yavuze ko Dawidi yari umuntu mwiza, kandi ko yari gukora ibikwiriye (1 Sam 25:24, 26, 28, 33, 34). Natwe mu gihe tubonye umuntu ugana mu nzira mbi, tuge tugira ubutwari nka Abigayili, tubimubwire (Zab 141:5). Tugomba kubimubwira dushize amanga ariko nanone tumwubashye. Iyo tugiriye umuntu inama, tuba tumubereye inshuti nyakuri.—Imig 27:17.
9-10. Ni iki abasaza bagomba kuzirikana mu gihe bagira abandi inama?
9 Abasaza by’umwihariko, baba bagomba kugira ubutwari bakagira inama abagiye gutandukira (Gal 6:1). Bazirikana ko na bo badatunganye kandi ko hari igihe bazakenera kugirwa inama. Ariko ibyo ntibibabuza gucyaha abakora amakosa (2 Tim 4:2; Tito 1:9). Iyo bagira umuntu inama, bamwigisha babigiranye ubuhanga kandi bihanganye. Urukundo bamukunda ni rwo rutuma bamugira inama (Imig 13:24). Ariko ahanini icyo baba bagamije ni uguhesha Yehova ikuzo, gushyigikira amahame ye no kurinda itorero.—Ibyak 20:28.
10 Tumaze gusuzuma igihe gikwiriye cyo kuvuga. Icyakora, hari igihe tuba tugomba guceceka. Ni ryari twagombye guceceka?
IGIHE CYO GUCECEKA
11. Ni uruhe rugero Yakobo yakoresheje, kandi se kuki rukwiriye?
11 Gutegeka ururimi rwacu, bishobora kutugora. Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yagaragaje ko bitoroshye. Yaravuze ati: “Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye ushobora no gutegeka umubiri we wose. Iyo dushyize imikoba mu kanwa k’amafarashi kugira ngo atwumvire, dushobora no gutegeka umubiri wayo wose” (Yak 3:2, 3). Iyo mikoba ni yo umuntu akoresha kugira ngo ifarashi igende cyangwa ihagarare. Umuntu adafashe iyo mikoba ngo ayikomeze, ifarashi ishobora gutana bikaba byamuteza akaga, bikagateza n’iyo farashi. Natwe tudategetse ururimi rwacu, bishobora guteza akaga. Reka turebe igihe tuba tugomba gutegeka ururimi rwacu, tugaceceka.
12. Ni ryari tuba tugomba gutegeka ururimi rwacu, tugaceceka?
12 Iyo uzi ko hari amakuru y’ibanga umuvandimwe cyangwa mushiki wacu azi, ubyitwaramo ute? Urugero, tuvuge ko
uhuye n’umuntu uba mu gihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo. Ese ugira amatsiko yo kumubaza uko umurimo ukorwa muri icyo gihugu? Birumvikana ko uramutse umubajije nta ntego mbi waba ufite. Dukunda abavandimwe bacu kandi dushishikazwa no kumenya amakuru yabo. Nanone tuba twifuza kugaragaza neza ikibazo bafite mu gihe dusenga tubasabira. Icyakora mu gihe tuganira na bo, tuba tugomba gutegeka ururimi rwacu, ntitugire icyo tubabaza. Turamutse duhatiye uwo muntu kutubwira amakuru y’ibanga, twaba tugaragaje ko tutamukunda kandi ko tudakunda abavandimwe na bashiki bacu bamugiriye ikizere, bakamubitsa ibanga. Birumvikana ko nta n’umwe muri twe wakwifuza kongerera ibibazo abo duhuje ukwizera baba mu bihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo. Nanone nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu uba muri ibyo bihugu, wakwifuza gutangaza amakuru arebana n’ukuntu Abahamya ba Yehova baho babwiriza cyangwa uko bakora ibindi bikorwa bya gikristo.13. Dukurikije ibivugwa mu Migani 11:13, abasaza bagomba gukora iki kandi kuki?
13 Abasaza b’itorero ni bo mbere na mbere bagomba gukurikiza ihame ryo muri Bibiliya rigaragaza ko tugomba kubika ibanga. Iryo hame riboneka mu Migani 11:13. (Hasome.) Ibyo bishobora kugorana, cyanecyane iyo umusaza w’itorero yashatse. Abashakanye barushaho kugirana ubucuti iyo baganira kenshi, bakabwirana byose nta cyo bakingana. Icyakora umusaza w’itorero azi neza ko atagomba ‘kumena amabanga’ y’abagize itorero. Iyo amena amabanga, bamutakariza ikizere kandi na we ubwe aba yitesheje agaciro. Abantu bose bahabwa inshingano mu itorero ntibagomba kuba “incabiranya” cyangwa ngo bagire indimi ebyiri (1 Tim 3:8). Ibyo bisobanura ko batagomba kuba indyarya cyangwa ngo bavuge amazimwe. Iyo umusaza w’itorero akunda umugore we, ntamwikoreza umutwaro, amubwira ibyo adakwiriye kumenya.
14. Umugore w’umusaza yakora iki kugira ngo umugabo we akomeze kugirirwa ikizere?
14 Umugore ushaka ko umugabo we akomeza kugirirwa ikizere, yirinda kumumenesha amabanga. Iyo yumviye iyo nama, aba ashyigikiye umugabo we kandi aba yubashye abamubikije amabanga. Ikiruta byose, ashimisha Yehova kubera ko aba yimakaje amahoro n’ubumwe mu itorero.—Rom 14:19.
UKO YEHOVA ABONA IBYO TUVUGA
15. Yehova yakiriye ate ibyo inshuti eshatu za Yobu zakoze, kandi kuki?
15 Igitabo cya Yobu gishobora kutwigisha byinshi ku birebana n’uko twagombye kuvuga n’igihe gikwiriye cyo kuvuga. Igihe Yobu yagiraga ibyago byaje byisukiranya, hari abagabo bane baje kumuhumuriza no kumugira inama. Abo bagabo bamaze igihe kirekire bacecetse. Ariko ibyo Elifazi, Biludadi na Zofari bavuze, byagaragaje ko batamaze icyo gihe cyose batekereza uko bafasha Yobu. Ahubwo barimo batekereza ukuntu bamwemeza ko hari ibibi yakoze. Bimwe mu byo bavuze byari ukuri. Icyakora ibyinshi mu byo bavuze kuri Yobu no kuri Yehova byari bibi, ibindi ari ibinyoma. Bashinje Yobu ko yari umuntu mubi (Yobu 32:1-3). Yehova yabyakiriye ate? Yarakariye cyane abo bagabo batatu. Yabise abapfapfa kandi abategeka gusaba Yobu ngo asenge abasabira.—Yobu 42:7-9.
16. Uko Elifazi, Biludadi na Zofari bitwaye bitwigisha iki?
Mat 7:1-5). Ahubwo twagombye kubatega amatwi twitonze, mbere y’uko tuvuga. Nitubigenza dutyo, ni bwo tuzaba dushobora kwiyumvisha neza ibibazo bafite (1 Pet 3:8). Icya kabiri, tugomba kuvuga amagambo arangwa n’ineza kandi tukavuga ibintu by’ukuri (Efe 4:25). Icya gatatu, Yehova yita cyane ku byo tubwira abandi.
16 Uko Elifazi, Biludadi na Zofari bitwaye, bitwigisha iki? Icya mbere, ntitugomba gucira imanza abavandimwe bacu (17. Uko Elihu yitwaye bitwigisha iki?
17 Umuntu wa kane mu bari basuye Yobu, ni Elihu wari mwene wabo wa Aburahamu. Igihe Yobu na ba bagabo batatu barimo bavuga, yari abateze amatwi yitonze. Ibyo bigaragazwa n’uko yagiriye Yobu inama mu bugwaneza ariko adaciye ku ruhande, kandi byatumye Yobu ahindura imitekerereze ye (Yobu 33:1, 6, 17). Elihu yabonaga ko ik’ingenzi ari uguhesha Yehova ikuzo, aho kuba we ubwe cyangwa undi muntu (Yobu 32:21, 22; 37:23, 24). Uko Elihu yitwaye bitwigisha ko hari igihe cyo guceceka, tugatega amatwi (Yak 1:19). Nanone bitwigisha ko mu gihe tugira abandi inama, twagombye guhesha Yehova ikuzo, aho kuba twe ubwacu.
18. Twagaragaza dute ko duha agaciro impano yo kuvuga Yehova yaduhaye?
18 Tugaragaza ko duha agaciro impano yo kuvuga, iyo dukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’igihe cyo kuvuga n’uko twagombye kuvuga. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza” (Imig 25:11). Iyo duteze amatwi twitonze ibyo abandi bavuga, kandi tugatekereza mbere yo kuvuga, amagambo yacu ashobora kumera nk’imitapuwa cyangwa pome za zahabu. Izo pome zaba zihenze kandi ari nziza cyane. Ubwo rero, twaba dukunda kuvuga, cyangwa twivugira make, tuzubaka abandi kandi dushimishe Yehova (Imig 23:15; Efe 4:29). Nidukoresha neza impano yo kuvuga Yehova yaduhaye, tuzaba tugaragaje ko tumushimira.
INDIRIMBO YA 82 ‘Mureke umucyo wanyu umurike’
^ par. 5 Ijambo ry’Imana ririmo amahame yadufasha kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Iyo tuzi ibyo Bibiliya ivuga kandi tukabikurikiza, ibyo tuvuga bishimisha Yehova.
^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu arimo aragira inama mugenzi we.
^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ugira mugenzi we inama yo kugira isuku.
^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abigayili yavuganye na Dawidi mu gihe gikwiriye kandi byagize akamaro.
^ par. 68 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bifashe ntibavuga ibirebana n’uko umurimo wacu ukorwa aho wabuzanyijwe.
^ par. 70 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza yirinze ko hagira uwumva amabanga y’itorero.