Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 10

Gukunda Yehova bizatuma ubatizwa

Gukunda Yehova bizatuma ubatizwa

“Ni iki kimbuza kubatizwa?”​—IBYAK 8:36.

INDIRIMBO YA 37 Korera Yehova utizigamye

INSHAMAKE *

1-2. Nk’uko bivugwa mu Byakozwe 8:27-31, 35-38, ni iki cyatumye umutegetsi w’Umunyetiyopiya abatizwa?

ESE wifuza kubatizwa ukaba umwigishwa wa Kristo? Hari benshi babatizwa bitewe n’uko bakunda Imana kandi bakaba bifuza kuyishimira. Reka dufate urugero rw’umutegetsi w’Umunyetiyopiya wakoreraga umwamikazi wa Etiyopiya.

2 Uwo Munyetiyopiya akimara kumenya icyo Ibyanditswe bimusaba, yahise abatizwa. (Soma mu Byakozwe 8:27-31, 35-38.) Ni iki cyatumye abatizwa? Yari asanzwe yubaha Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragazwa n’uko yagendaga asoma mu gitabo cya Yesaya. Igihe uwo Munyetiyopiya yaganiraga na Filipo, yakozwe ku mutima n’ibyo Yesu yamukoreye. Ariko se ubundi kuki uwo mutegetsi yari yaragiye i Yerusalemu? Ni ukubera ko yari asanzwe akunda Yehova. Ibyo tubibwirwa n’iki? Yari avuye i Yerusalemu gusenga Yehova. Uko bigaragara, uwo mugabo yari yararetse idini yabagamo, kugira ngo yifatanye n’ishyanga ryasengaga Imana y’ukuri. Urwo rukundo yakundaga Yehova ni rwo rwatumye atera indi ntambwe y’ingenzi yo kubatizwa akaba umwigishwa wa Kristo.—Mat 28:19.

3. Ni iki gishobora gutuma umuntu atabatizwa? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Umutima wawe ugereranywa n’ubuhe butaka?”)

3 Urukundo ukunda Yehova rushobora gutuma ubatizwa. Icyakora hari ibindi bintu ushobora gukunda bigatuma utabatizwa. Ibyo bintu ni ibihe? Reka turebe bimwe muri byo. Ushobora kuba ukunda cyane inshuti zawe na bene wanyu batizera, ukaba wumva ko nubatizwa bazakwanga (Mat 10:37). Ushobora no kuba ukunda ibintu uzi neza ko Imana yanga, kandi kubireka bikaba bikugora (Zab 97:10). Nanone ushobora kuba warakuze wizihiza iminsi mikuru ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma, ukaba ugikunda bimwe mu bintu byabaga muri iyo minsi mikuru byagushimishaga. Kureka ibyo bintu bidashimisha Yehova bishobora kukugora (1 Kor 10:20, 21). Ariko ukwiriye kwibaza uti: “Ni nde tugomba gukunda kuruta ibindi byose?”

UWO TUGOMBA GUKUNDA CYANE

4. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi izatuma ubatizwa?

4 Mbere y’uko Abahamya ba Yehova batangira kukwigisha Bibiliya, ushobora kuba warakundaga Yesu kandi ukubaha Bibiliya. Ariko umaze kumenya Abahamya ba Yehova, birashoboka ko wumvise ubakunze kandi ukishimira gusabana na bo. Nta gushidikanya ko ibyo bigushimisha. Ariko ibyo si byo byanze bikunze bizatuma wiyegurira Yehova, ukabatizwa. Impamvu y’ingenzi izatuma ubatizwa, ni urukundo ukunda Yehova. Iyo ukunda Yehova kuruta ibindi byose, nta kintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese wakubuza kumukorera. Urukundo ukunda Yehova ni rwo ruzatuma ubatizwa kandi ni na rwo ruzatuma ukomeza kumukorera mu budahemuka.

5. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

5 Yesu yavuze ko tugomba gukundisha Yehova umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mar 12:30). Wakwitoza ute gukunda Yehova no kumwubaha cyane? Nutekereza ukuntu Yehova yagukunze, bizatuma urushaho kumukunda (1 Yoh 4:19). Muri iki gice, turi busuzume ibintu byagufasha gukunda Yehova cyane. Nanone turi busuzume ibindi bintu uba ugomba gukora iyo umaze gukunda Yehova. *

6. Nk’uko bivugwa mu Baroma 1:20, ni iki cyagufasha kwiga ibyerekeye Yehova?

6 Jya wiga ibyerekeye Yehova binyuze ku byaremwe. (Soma mu Baroma 1:20; Ibyah 4:11). Tekereza ukuntu ibimera n’inyamaswa Yehova yaremye, bigaragaza ko afite ubwenge bwinshi. Nanone tekereza ukuntu umubiri wawe uremwe mu buryo butangaje (Zab 139:14). Ushobora no gutekereza ukuntu Yehova yahaye izuba imbaraga nyinshi, kandi rikaba ari imwe mu nyenyeri zibarirwa muri za miriyari * (Yes 40:26). Nutekereza ku byo Yehova yaremye, uzarushaho kumwubaha cyane. Kumenya ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga ni iby’ingenzi, ariko ibyo ni intangiriro gusa. Niba wifuza kurushaho kumukunda kandi ukagirana na we ubucuti bukomeye, ugomba kumenya byinshi ku bimwerekeyeho.

7. Niba wifuza gukunda Yehova cyane, ni iki ugomba kwemera udashidikanya?

7 Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda cyane. Ese kwemera ko Umuremyi w’ijuru n’isi akuzi kandi ko akwitaho, birakugora? Niba bikugora, jya wibuka ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyak 17:26-28). Bibiliya ivuga ko Yehova “agenzura imitima,” kandi ko iyo ‘umushatse umubona’ (1 Ngoma 28:9). Kuba urimo wiga Bibiliya ubwabyo, bigaragaza ko Yehova ‘yakureheje’ (Yoh 6:44). Nurushaho gusobanukirwa ibyo yagukoreye, urukundo umukunda ruziyongera.

8. Wagaragaza ute ko ushimira Yehova bitewe n’uko agukunda?

8 Kimwe mu byo wakora ngo ugaragaze ko ushimira Yehova bitewe n’uko agukunda, ni ukumusenga. Numubwira ibiguhangayikishije kandi ukamushimira ibyo agukorera byose, uzarushaho kumukunda. Niwibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe, ubucuti mufitanye buzarushaho gukomera (Zab 116:1). Ibyo bizatuma wemera udashidikanya ko akumva. Ariko niba wifuza kurushaho kuba inshuti ye, ugomba kumenya imitekerereze ye. Nanone ugomba kumenya icyo ashaka ko ukora. Ikintu kimwe gusa cyagufasha kubimenya, ni ukwiga Ijambo rye, ari ryo Bibiliya.

Ikintu k’ingenzi cyadufasha kuba inshuti z’Imana kandi tukamenya icyo idusaba ni ukwiga Bibiliya (Reba paragarafu ya 9) *

9. Wagaragaza ute ko uha agaciro Bibiliya?

9 Jya uha agaciro Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Muri Bibiliya ni ho honyine wasanga ukuri ku byerekeye Yehova n’ibyo ateganya kugukorera. Iyo uha agaciro Bibiliya, uyisoma buri munsi, ukayifashisha utegura ibyo uri bwige kandi ugakurikiza ibyo wiga (Zab 119:97, 99; Yoh 17:17). Ese ugira gahunda yo gusoma Bibiliya? Ese urayubahiriza ku buryo uyisoma buri munsi?

10. Kimwe mu bintu bituma Bibiliya iba igitabo kihariye ni ikihe?

10 Kimwe mu bintu bituma Bibiliya iba igitabo kihariye, ni uko irimo inkuru za Yesu zivugwa n’abantu bamwiboneye. Ni cyo gitabo cyonyine kirimo inkuru zizewe z’ibyo Yesu yagukoreye. Niwiga ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, uzifuza kugirana ubucuti na we.

11. Ni iki cyagufasha gukunda Yehova?

11 Gukunda Yesu, bizatuma urushaho gukunda Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu afite imico nk’iya Se (Yoh 14:9). Uko uzarushaho kwiga ibyerekeye Yesu, ni ko uzarushaho kumenya neza Yehova kandi urusheho kumva umukunze. Tekereza ukuntu Yesu Kristo yagiriraga impuhwe abantu basuzugurwaga bitewe n’uko ari abakene, abarwayi cyangwa abanyantege nke. Nanone tekereza uko inama akugira ari nziza n’ukuntu kuzikurikiza byatuma urushaho kugira imibereho myiza.—Mat 5:1-11; 7:24-27.

12. Kumenya ibyerekeye Yesu bizatuma ukora iki?

12 Nutekereza ku gitambo Yesu yadutangiye kugira ngo tubabarirwe ibyaha, uzarushaho kumukunda (Mat 20:28). Nanone nusobanukirwa neza ko Yesu yemeye kugupfira, bizatuma wicuza ibyaha maze usabe Yehova imbabazi (Ibyak 3:19, 20; 1 Yoh 1:9). Uko urushaho gukunda Yehova na Yesu, ni na ko wumva ukunze inshuti zabo.

13. Yehova agufasha kubona iki?

13 Jya ukunda abagize umuryango wa Yehova. Bene wanyu n’inshuti zawe batari Abahamya, bashobora kuba batiyumvisha impamvu ushaka kwiyegurira Yehova. Bashobora no kukurwanya. Icyakora Yehova azagufasha kubona undi muryango mu itorero rya gikristo. Nukomeza kuba hafi y’abagize uwo muryango, bazagukunda kandi bagushyigikire (Mar 10:29, 30; Heb 10:24, 25). Amaherezo, bene wanyu na bo bashobora kuzakorera Yehova kandi bagakurikiza amahame ye.—1 Pet 2:12.

14. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 5:3, ni iki wamenye ku birebana n’amategeko ya Yehova?

14 Jya wubaha amahame ya Yehova kandi uyakurikize. Utaramenya Yehova, ushobora kuba ari wowe wihitiragamo ikiza n’ikibi. Icyakora ubu, usigaye ubona ko gukurikiza amahame ye ari byo byiza (Zab 1:1-3; soma muri 1 Yohana 5:3.) Tekereza ku nama Bibiliya igira abagabo, abagore, ababyeyi n’abana (Efe 5:22–6:4). Ese igihe wumviraga izo nama, warushijeho kugira ubuzima bwiza? Ese igihe wumviraga inama Yehova akugira mu birebana no guhitamo inshuti nziza, warushijeho kuba umuntu mwiza? Ese warushijeho kugira ibyishimo (Imig 13:20; 1 Kor 15:33)? Birashoboka ko kumvira izo nama zo muri Bibiliya byakugiriye akamaro.

15. Ni iki wakora niba wifuza kumenya uko wakurikiza amahame ya Bibiliya?

15 Kumenya uko wakurikiza amahame ya Bibiliya, hari igihe bitoroha. Ni yo mpamvu Yehova akoresha umuryango we, akaguha imfashanyigisho za Bibiliya zishobora kugufasha kumenya ikiza n’ikibi (Heb 5:13, 14). Niwiyigisha ibikubiye muri izo mfashanyigisho, uzibonera ukuntu zirimo inama nziza, kandi ibyo bishobora gutuma wifuza kujya mu muryango wa Yehova.

16. Yehova ayobora ate abagaragu be?

16 Jya ukunda umuryango wa Yehova kandi uwushyigikire. Yehova ayobora abagaragu be binyuze mu matorero, kandi Umwana we Yesu ni we mutware wayo (Efe 1:22; 5:23). Yesu yashyizeho itsinda rito ry’abagabo basutsweho umwuka, kugira ngo bayobore umurimo we ugomba gukorwa muri iki gihe. Yavuze ko iryo tsinda ari ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kandi rifatana uburemere inshingano yo kukugaburira no kukurinda mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45-47). Kimwe mu bintu umugaragu wizerwa akora kugira ngo agufashe, ni ugushyiraho abasaza b’itorero bashoboye, bo kukwitaho (Yes 32:1, 2; Heb 13:17; 1 Pet 5:2, 3). Abo basaza bitanga batizigamye kugira ngo baguhumurize, kandi bagufashe kurushaho kuba inshuti ya Yehova. Ariko kimwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi bashobora kugukorera, ni ukugutoza kwigisha abandi ibyerekeye Yehova.—Efe 4:11-13.

17. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 10:10, 13, 14, kuki tubwira abandi ibyerekeye Yehova?

17 Jya ufasha abandi gukunda Yehova. Yesu yasabye abigishwa be kwigisha abantu ibyerekeye Yehova (Mat 28:19, 20). Dushobora gukora uwo murimo twumva ko ari itegeko dusabwa kubahiriza. Ariko uko uzarushaho gukunda Yehova, uzunga mu ry’intumwa Petero na Yohana, bagize bati: “Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak 4:20). Gufasha umuntu akamenya Yehova, nta ko bisa! Tekereza ukuntu umubwirizabutumwa Filipo yishimye cyane, igihe yafashaga wa Munyetiyopiya akamenya ukuri ko mu Byanditswe, maze akabatizwa. Iyo wiganye Filipo, ukumvira itegeko rya Yesu rigusaba kubwiriza, uba ugaragaje ko ushaka kuba Umuhamya wa Yehova. (Soma mu Baroma 10:10, 13, 14.) Nawe ushobora kumera nka wa Munyetiyopiya wabajije ati: “Ni iki kimbuza kubatizwa?”—Ibyak 8:36.

18. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Nubatizwa, uzaba uteye intambwe y’ingenzi cyane mu buzima bwawe. Ni yo mpamvu ari ngombwa ko utekereza witonze ku cyo kubatizwa bisobanura. Ni iki ukwiriye kumenya ku birebana no kubatizwa? Ni iki ugomba gukora mbere y’uko ubatizwa na nyuma yaho? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

^ par. 5 Hari abantu baba bakunda Yehova, ariko bakaba batazi neza niba biteguye kubatizwa ngo babe Abahamya ba Yehova. Niba nawe ari uko wiyumva, iki gice kiri bugufashe kongera gusuzuma ibintu wakora, kugira ngo ubatizwe.

^ par. 5 Abantu baratandukanye. Bityo rero, umuntu ashobora gukurikiza inama zatanzwe muri iki gice ahereye ku yo ashaka.

^ par. 6 Niba wifuza izindi ngero, reba agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu arimo araha inkuru y’Ubwami umukobwa asanze mu isoko.