Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Mu gihe umuryango w’Imana utanze amabwiriza, abavandimwe bafite inshingano, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bagombye kuyakira bate?

Bagombye guhita bumvira. Bagombye kwibaza bati “ese ntera inkunga abavandimwe na bashiki bacu? Ese nihutira kwemera ubuyobozi butangwa n’umuryango wa Yehova kandi nkabushyigikira?”—w16.11, ipaji ya 11.

Ni ryari Abakristo b’ukuri bagiye mu bunyage bwa Babuloni?

Babugiyemo intumwa zimaze gupfa. Icyo gihe ni bwo havutse itsinda ry’abayobozi b’idini. Idini na leta byashyigikiye Abakristo b’abahakanyi kandi bigerageza kuburizamo ijwi ry’Abakristo b’ukuri bagereranywa n’ingano. Icyakora mu myaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije uwa 1914, Abakristo basutsweho umwuka batangiye kubuvamo.—w16.11, ipaji ya 23-25.

Kuki Bibiliya yahinduwe na Lefèvre d’Étaples yagize akamaro cyane?

Mu myaka ya 1520, Lefèvre yahinduye Bibiliya mu gifaransa kugira ngo igere ku bantu boroheje. Ibisobanuro yatangaga kuri Bibiliya byafashije Martin Luther, William Tyndale na John Calvin.—wp16.6, ipaji ya 10-12.

“Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri” no “guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,” bitandukaniye he (Rom 8:6)?

Umuntu uhoza ubwenge ku bintu by’umubiri ayoborwa n’irari ry’umubiri we udatunganye, agahora avuga ibintu by’umubiri kandi akabishimagiza. Umuntu uhoza ubwenge ku bintu by’umwuka, ibyo akora n’ibyo atekereza bishimisha Imana, kandi Umukristo nk’uwo aba ayoborwa n’umwuka wera. Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu, naho guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bikazana ubuzima n’amahoro.—w16.12, ipaji ya 15-17.

Wagabanya ute imihangayiko?

Menya ibigomba kuza mu mwanya wa mbere, ujye witega ibintu bishoboka, buri munsi ujye ugena igihe cyo kuba uri wenyine, ujye wishimira ibyo Yehova yaremye, ujye utera urwenya, ujye ukora siporo buri gihe kandi ujye uruhuka bihagije.—w16.12, ipaji ya 22-23.

Ni mu buhe buryo ‘Enoki yimuwe ngo atabona urupfu’ (Heb 11:5)?

Birashoboka ko Imana yatumye adapfa urw’agashinyaguro.—wp17.1, ipaji ya 12-13.

Kuki kwiyoroshya ari iby’ingenzi?

Kwiyoroshya bidufasha kwimenya, tukamenya ko hari ibyo tudashoboye cyangwa tutemerewe gukora. Kwiyoroshya bidufasha kubaha abandi no kubagaragariza ubugwaneza.—w17.01, ipaji ya 18.

Ni iki kigaragaza ko Imana yayoboraga inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere nk’uko iyobora Inteko Nyobozi yo muri iki gihe?

Umwuka wera wafashije abari bagize inteko nyobozi basobanukirwa ukuri ko mu Byanditswe. Abamarayika barabafashije bayobora umurimo wo kubwiriza, kandi bishingikirizaga ku Ijambo ry’Imana. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe.—w17.02, ipaji ya 26-28.

Ni ibihe bintu bituma tubona ko incungu ari iy’agaciro kenshi?

Hari ibintu bine: uwayitanze, impamvu yayitanze, icyo byamusabye n’icyo izatugezaho. Ibyo twagombye kubizirikana.—wp17.2, ipaji ya 4-6.

Ese Umukristo ashobora guhindura umwanzuro yari yafashe?

Twagombye kubahiriza ibyo twavuze. Icyakora, hari igihe tuba tugomba kongera gusuzuma umwanzuro twafashe. Igihe Imana yabonaga ko abantu b’i Nineve bari bihannye, yahinduye umwanzuro yari yafashe. Hari igihe imimerere ihinduka, cyangwa tukamenya amakuru mashya bikaba ngombwa ko natwe duhindura umwanzuro twari twafashe.—w17.03, ipaji ya 16-17.

Kuki amazimwe ari mabi cyane?

Atuma ikibazo gikomera, ibintu bikarushaho kuzamba. Twaba dufite ukuri cyangwa twibeshya, nta na rimwe kuvuga abandi nabi bigira icyo bigeraho.—w17.04, ipaji ya 21.