Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubwenge bwawe bushimwe!”

“Ubwenge bwawe bushimwe!”

DAWIDI wo muri Isirayeli ya kera, ni we wavuze ayo magambo, ashimira umugore witwaga Abigayili wari uje kumusanganira. Ni iki cyatumye Dawidi amushimira? Ni irihe somo twavana kuri uwo mugore?

Dawidi yahuye n’uwo mugore mu gihe yari yarahunze Umwami Sawuli. Abigayili yari umugore w’umugabo w’umukire witwaga Nabali, waragiraga imikumbi ye myinshi mu karere k’imisozi miremire mu majyepfo y’u Buyuda. Dawidi n’ingabo ze bari barabaye nk’‘urukuta rugose’ abashumba ba Nabali n’imikumbi ye. Nyuma yaho Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali kumusaba ibyokurya, amwinginga ngo amuhe ‘icyo ashobora kubona cyose’ (1 Sam 25:8, 15, 16). Urebye ukuntu Dawidi n’ingabo ze bari bararinze imikumbi ya Nabali, ibyo yamusabye ntibyari bikabije.

Nabali bisobanura “umupfapfa,” kandi koko izina ni ryo muntu. Yashubije intumwa za Dawidi azikankamira kandi azituka, yanga n’ibyo Dawidi yari yamusabye. Ibyo byatumye Dawidi yitegura kujya guhana Nabali. Nabali n’umuryango we bari bagiye kuzira ubupfapfa bwe.—1 Sam 25:2-13, 21, 22.

Abigayili yabonye ko ibyo Dawidi yari agiye gukora ahubutse byari kugira ingaruka mbi, agira ubutwari bwo kugira icyo abikoraho. Abigayili yibukije Dawidi imishyikirano yari afitanye na Yehova, kandi amwinginga amwubashye. Yahaye Dawidi wari kuzaba umwami ibyokurya byinshi byo kumutunga n’ingabo ze. Dawidi na we yemeye ko Yehova yari yakoresheje Abigayili kugira ngo amubuze gukora ikintu cyari gutuma acumura ku Mana. Dawidi yabwiye Abigayili ati “ubwenge bwawe bushimwe kandi nawe ushimwe, kuko uyu munsi wandinze kugibwaho n’umwenda w’amaraso.”—1 Sam 25:18, 19, 23-35.

Ntitwifuza kuba nka Nabali, ngo tunanirwe gushimira abatugiriye neza. Byongeye kandi, mu gihe dutahuye ko hari ikintu kibi gishobora kubaho, byaba byiza dukoze ibyo dushoboye byose tukagikumira. Dushobora kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wabwiye Imana ati “unyigishe kugira neza, ubwenge n’ubumenyi.”—Zab 119:66.

Abandi bashobora kubona ibyo dukora bakibonera ko turi abanyabwenge. Hari igihe babitubwira cyangwa ntibabivuge, ariko bakunga mu rya Dawidi wagize ati “ubwenge bwawe bushimwe!”