Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kuri Yehova byose birashoboka

Kuri Yehova byose birashoboka

IGIHE umugore wange witwa Mairambubu yari muri bisi, yumvise umuntu abwira undi ati: “Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi n’abapfuye bazazuka.” Yagize amatsiko yifuza kumenya byinshi. Bisi imaze guhagarara, yahise akurikira umugore wari wavuze ayo magambo. Uwo mugore yitwaga Apun Mambetsadykova, kandi yari Umuhamya wa Yehova. Muri iyo minsi kuvugana n’Abahamya byari biteje akaga, ariko ibyo Apun yatwigishije byahinduye ubuzima bwacu.

BAHERAGA MU MUSESO BAKAGEZA MU KABWIBWI

Navutse mu mwaka wa 1937, mvukira mu mudugudu wo hafi y’i Tokmok muri Kirigizisitani. Ababyeyi bange babaga mu isambu abaturage bose bakoreragamo. Umuryango wacu ni uwo mu bwoko bw’Abakirigizi, kandi tuvuga ururimi rw’Igikirigizi. Ababyeyi bange bari abahinzi, kandi bakoraga muri iyo sambu kuva mu museso kugeza mu kabwibwi. Abakozi bahabwaga ibyokurya, ariko bahembwaga amafaranga inshuro imwe mu mwaka. Mama yahatanaga no kutwitaho, nge na mushiki wange. Nagiye mu ishuri, niga imyaka itanu gusa, maze ntangira gukora muri iyo sambu.

Imisozi ya Teskey Ala-Too

Mu karere twabagamo, ubukene bwari bumeze nabi kandi abantu babonaga ikibatunga bibagoye. Nkiri muto ubuzima bwari bugoye cyane ku buryo ntabonaga igihe cyo gutekereza ku ntego y’ubuzima cyangwa imibereho y’igihe kizaza. Sinari narigeze ntekereza ko nari kuzamenya ukuri ku byerekeye Yehova n’umugambi we, kugahindura imibereho yange. Inkuru y’ukuntu ubutumwa bwiza bwageze muri Kirigizisitani bugakwira hose, irashishikaje rwose. Byose byatangiriye mu karere k’iwacu ko mu majyaruguru ya Kirigizisitani.

ABARI BARACIRIWE MURI SIBERIYA BAZANYE UKURI MURI KIRIGIZISITANI

Inyigisho z’ukuri ku byerekeye Yehova zashinze imizi muri Kirigizisitani mu myaka ya 1950. Ariko izo nyigisho zabanje guhangana n’ingengabitekerezo itoroshye, kubera ko icyo gihe Kirigizisitani yari mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.  Aho Abasoviyeti bayoboraga hose, Abahamya ba Yehova bakomezaga kutagira aho babogamira mu bya poritiki (Yoh 18:36). Ni yo mpamvu batotezwaga kandi bagafatwa nk’abanzi ba leta y’Abakomunisiti. Ariko nta ngengabitekerezo ishobora kubuza Ijambo ry’Imana kugera ku mitima y’abantu bataryarya. Koko rero, niboneye ko kuri Yehova “ibintu byose bishoboka.”—Mar 10:27.

Emil Yantzen

Ibitotezo byatumye Abahamya ba Yehova bakwira hose muri Kirigizisitani. Mu buhe buryo? Leta y’Abasoviyeti yageraga no muri Siberiya, aho abanzi bayo bacirirwaga. Iyo abo bantu barekurwaga, benshi bazaga muri Kirigizisitani, kandi bamwe muri bo bazanye inyigisho z’ukuri. Umwe muri bo ni Emil Yantzen, wari waravukiye muri Kirigizisitani mu mwaka wa 1919. Emil yari yaraciriwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, ahahurira n’Abahamya. Yamenye ukuri asubira iwabo mu mwaka wa 1956. Emil yaje gutura mu karere k’iwacu hafi y’umugi wa Sokuluk. Muri uwo mugi ni ho hashinzwe itorero rya mbere muri Kirigizisitani, mu mwaka wa 1958.

Victor Vinter

Nyuma y’umwaka, Victor Vinter yimukiye i Sokuluk. Uwo muvandimwe w’indahemuka yahuye n’ibigeragezo byinshi. Yakatiwe igifungo k’imyaka itatu inshuro ebyiri azira kutivanga muri poritiki, nyuma afungwa indi myaka icumi, amara n’indi itanu yaraciriwe muri Siberiya. Icyakora ibitotezo ntibyabujije inyigisho z’ukuri gukwirakwira.

UKURI KUGERA IWACU

Eduard Varter

Mu mwaka wa 1963, muri Kirigizisitani hari Abahamya bagera ku 160, benshi muri bo bakaba barakomokaga mu Budage, muri Ukraine no mu Burusiya. Muri bo harimo Eduard Varter, wari waraciriwe muri Siberiya, akaba yari yarabatirijwe mu Budage mu mwaka wa 1924. Mu myaka ya 1940, Abanazi bamufungiye mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, hanyuma Abakomunisiti b’Abasoviyeti bamwohereza muri Siberiya. Mu mwaka wa 1961 uwo muvandimwe w’indahemuka yimukiye mu mugi wa Kant, wari hafi y’iwacu.

Elizabeth Fot; Aksamai Sultanalieva

Hari undi mugaragu wa Yehova w’indahemuka witwaga Elizabeth Fot na we wari utuye mu mugi wa Kant. Yari umudozi w’umuhanga, kandi yadoderaga abantu bakomeye, urugero nk’abaganga n’abarimu. Umwe mu bakiriya be yari umugore witwaga Aksamai Sultanalieva, wari ufite umugabo wakoraga mu biro by’ubushinjacyaha. Aksamai yagiye kudodesha kwa Elizabeth, ariko agezeyo, yamubajije ibibazo byinshi ku birebana n’intego y’ubuzima n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Elizabeth yamushubije akoresheje Bibiliya. Aksamai yabaye umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka.

Nikolai Chimpoesh

Muri icyo gihe, Nikolai Chimpoesh wakomokaga muri Moludaviya, yagizwe umugenzuzi usura amatorero, kandi yakomeje gusohoza iyo nshingano mu gihe k’imyaka igera kuri 30. Nanone Nikolai yayoboraga umurimo wo gukora fotokopi z’ibitabo byacu no kubitanga, kandi abategetsi barabimenye. Ni yo mpamvu Eduard Varter yamuteye inkunga agira ati: “Abategetsi nibakubaza ibyo ukora, uzababwire udaca ku ruhande ko ibitabo byacu bituruka ku kicaro gikuru i Brooklyn. Uge ureba umuporisi mu maso. Ntugomba kugira ubwoba.”—Mat 10:19.

Bidatinze, urwego rw’ubutasi rwo mu mugi wa Kant rwatumije Nikolai. Avuga uko byagenze agira ati: “Umuporisi yambajije aho twavanaga ibitabo  byacu. Namubwiye ko byaturukaga i Brooklyn. Yabuze icyo yongeraho arandeka ndagenda kandi ntiyongeye kumpamagara.” Abahamya nk’abo batagiraga ubwoba bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza mu karere k’iwacu mu majyaruguru ya Kirigizisitani. Igihe inyigisho z’ukuri ku byerekeye Yehova zageraga mu muryango wange mu myaka ya 1980, umugore wange Mairambubu, ni we wazumvise mbere.

UMUGORE WANGE YAHISE AMENYA UKURI

Mairambubu akomoka mu karere ka Naryn muri Kirigizisitani. Muri Kanama 1974 yasuye mushiki wange, ari na ho twahuriye bwa mbere. Nkimukubita amaso nahise mukunda, kandi twashyingiranywe uwo munsi.

Apun Mambetsadykova

Muri Mutarama 1981 igihe Mairambubu yari muri bisi agiye ku isoko, yumvise cya kiganiro navuze ngitangira. Umugore wange yifuje kumenya byinshi, maze abaza uwo mugore wabivugaga izina rye na aderesi ye. Yamubwiye ko yitwaga Apun, ariko yari afite amakenga kubera ko mu myaka ya 1980, umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe. Aho kugira ngo Apun amuhe aderesi ye, yanditse izacu. Umugore wange yatashye yishimye cyane.

Mairambubu yarambwiye ati: “Numvise ibintu byiza cyane. Hari umugore wambwiye ko vuba aha abantu batazongera gupfa. Ndetse n’inyamaswa zizabana n’abantu.” Nge numvaga asa nunshira umugani. Naramushubije nti: “Reka dutegereze, nadusura azadusobanurira neza.”

Apun yadusuye nyuma y’amezi atatu. Nyuma yaho twamenyanye n’Abahamya ba mbere b’Abakirigizi badusuraga. Abo bashiki bacu batwigishije ibintu bishishikaje ku byerekeye Yehova n’umugambi afitiye abantu. Badusomeraga igitabo bakoreshaga bigisha Bibiliya. Mu mugi wa Tokmok hari igitabo kimwe gusa. Bityo, icyo gitabo twaragikoporoye kugira ngo tubone kopi yacu.

Kimwe mu bintu twahise tumenya, ni ubuhanuzi buboneka mu Ntangiriro 3:15. Ubwo buhanuzi buzasohora igihe Yesu azaba ari Umwami. Ubwo ni ubutumwa bw’ingenzi buri muntu agomba kumva! Iyo ni imwe mu mpamvu nyinshi zatumye dutangira umurimo wo kubwiriza (Mat 24:14). Bidatinze, inyigisho z’ukuri kwa Bibiliya zatangiye guhindura imibereho yacu.

AMATERANIRO N’UMUBATIZO MU GIHE UMURIMO WARI WARABUZANYIJWE

Hari umuvandimwe wo mu mugi wa Tokmok wadutumiye mu bukwe. Nge n’umugore wange  twabonye ko Abahamya batandukanye n’abandi. Muri ubwo bukwe nta nzoga zakoreshejwe kandi bwari burimo gahunda. Bwari butandukanye cyane n’ubundi bwose natashye, aho wasangaga abatumiwe basinze cyangwa bifata nabi kandi bakavuga amagambo mabi.

Nanone twajyaga mu materaniro y’itorero ry’i Tokmok. Ayo materaniro yaberaga mu ishyamba iyo ikirere cyabaga kimeze neza. Abavandimwe bari bazi ko abaporisi bakomezaga kuducunga. Bityo bashyiragaho umuvandimwe wo gucunga ko abaporisi baza. Mu mezi y’imbeho twateraniraga mu nzu. Hari igihe abaporisi baje kuri iyo nzu bashaka kumenya icyo twakoraga. Igihe nge na Mairambubu twabatirizwaga mu Ruzi rwa Chüy muri Nyakanga 1982, twagombaga kugira amakenga (Mat 10:16). Abavandimwe baje ari bakebake duteranira mu ishyamba. Twaririmbye indirimbo y’Ubwami, hanyuma dutega amatwi disikuru y’umubatizo.

TWAGUYE UMURIMO

Mu mwaka wa 1987, umuvandimwe yansabye gusura umuntu wari ushimishijwe wabaga mu mugi wa Balykchy. Kugerayo byadusabaga gukora urugendo rw’amasaha ane muri gari ya moshi. Tumaze kujya muri uwo mugi inshuro nyinshi, twabonye ko hariyo abantu benshi bashimishijwe. Twari tubonye uburyo bwo kwagura umurimo.

Nge na Mairambubu twajyaga mu mugi wa Balykchy inshuro nyinshi. Akenshi twagumagayo mu mpera z’icyumweru, tukabwiriza kandi tukagira amateraniro. Twari dukeneye ibitabo byinshi. Twavanaga ibitabo i Tokmok tukabitwara mu mufuka ubusanzwe batwaragamo ibirayi. Hari igihe imifuka ibiri y’ibitabo itamaraga n’ukwezi. Niyo twabaga turi muri gari ya moshi tujya i Balykchy cyangwa tuvayo, twabwirizaga abagenzi.

Mu mwaka wa 1995, nyuma y’imyaka umunani tubwiriza i Balykchy, hashinzwe itorero. Muri iyo myaka twamaze tubwiriza i Balykchy, izo ngendo zadutwaye amafaranga menshi. Nta mafaranga ahagije twari dufite. None se ubwo twabigenzaga dute? Hari umuvandimwe waduhaga amafaranga. Yehova yabonye ko twifuzaga kwagura umurimo, maze atugomororera “ingomero zo mu ijuru” (Mal 3:10). Rwose, kuri Yehova ibintu byose birashoboka!

TWITAGA KU MURYANGO KANDI TUKABWIRIZA

Mu mwaka wa 1992, nabaye umusaza w’itorero wa mbere w’Umukirigizi. Mu itorero ryacu ry’i Tokmok, habonetse ubundi buryo bwo kwagura umurimo. Twigishaga Bibiliya abanyeshuri benshi b’Abakirigizi. Umwe muri abo banyeshuri twigishije, ubu ni umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, abandi babiri ni abapayiniya ba bwite. Nanone twifuzaga gufasha abandi mu materaniro. Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ibitabo byacu n’amateraniro byabaga biri mu Kirusiya. Icyakora abenshi mu bari bagize itorero bavugaga Igikirigizi. Ubwo rero, narabasemuriraga bigatuma basobanukirwa inyigisho z’ukuri bitabagoye.

Ndi kumwe n’umugore wange n’abana bacu umunani, mu wa 1989

Nge na Mairambubu twihatiraga kurera abana bacu neza. Twabajyanaga mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro. Umukobwa wacu witwa  Gulsayra, wari ufite imyaka 12, yakundaga kubwiriza abahisi n’abagenzi, akababwira ibyo Bibiliya ivuga. Nanone abana bacu bakundaga gufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya. Ibyo byatumaga abana bacu, ndetse n’abuzukuru bacu, bagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’itorero. Mu bana bacu 9 n’abuzukuru 11 bariho, 16 bakorera Yehova cyangwa bakajyana n’ababyeyi babo mu materaniro.

HABAYEHO IBINTU BITANGAJE

Abavandimwe na bashiki bacu batangije umurimo wa Yehova mu karere k’iwacu mu myaka ya 1950, batangazwa no kubona ukuntu hahindutse byinshi. Kimwe muri byo, ni uko kuva mu myaka ya 1990, twarushijeho kugira umudendezo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no guteranira hamwe turi benshi.

Ndi kumwe n’umugore wange mu murimo wo kubwiriza

Mu mwaka wa 1991 nge n’umugore wange twagiye bwa mbere mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Alma-Ata, ubu ni Almaty, muri Kazakisitani. Mu mwaka wa 1993 abavandimwe bo muri Kirigizisitani bagize ikoraniro bwa mbere, ribera muri sitade ya Spartak mu mugi wa Bishkek. Ababwiriza bamaze icyumweru cyose bakora isuku. Ibyo byatangaje cyane umuyobozi wa sitade, ku buryo yatwemereye kuyikoresha ku buntu.

Mu mwaka wa 1994 habaye ikindi kintu kitazibagirana mu mateka yacu, igihe ibitabo byacu byacapwaga bwa mbere mu Gikirigizi. Muri iki gihe ibitabo byacu bihindurwa mu Gikirigizi n’ikipi y’abahinduzi bakorera ku biro by’ishami biri i Bishkek. Mu mwaka wa 1998 twahawe ubuzima gatozi muri Kirigizisitani. Umuryango wacu waragutse, ku buryo ubu turi ababwiriza basaga 5.000. Dufite amatorero 83 n’amatsinda 25 akoresha Icyongereza, Igikirigizi, Igishinwa, Igiturukiya, Ikirusiya, Ikiwiguru, Ikizubeki, n’Ururimi rw’Amarenga rw’Ikirusiya. Abo bavandimwe bose bakomoka ahantu hatandukanye, bakorera Yehova bunze ubumwe. Yehova ni we watumye habaho ibyo bintu bitangaje.

Nanone Yehova yatumye ubuzima bwange buhinduka. Nakuriye mu cyaro mu muryango ukennye kandi nize amashuri atanu gusa. Ariko Yehova yatumye mba umusaza w’itorero kandi nigishije ukuri ko muri Bibiliya abantu bandushaga amashuri. Koko rero, Yehova atuma habaho ibintu bidasanzwe. Ibyo niboneye bituma mpamya ko kuri Yehova ibintu ‘byose bishoboka.’—Mat 19:26.