Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”

Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”

“Tega amatwi wumve amagambo y’abanyabwenge.”​—IMIG 22:17.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

INSHAMAKE a

1. Kuki tugirwa inama, kandi se kuki twese tubikeneye?

 NTA muntu udakenera kugirwa inama. Hari igihe ushobora kugisha inama umuntu wubaha. Nanone hari igihe umuvandimwe ashobora kukubwira ko utangiye ‘gutandukira,’ bikaba byatuma ukora ikintu uzicuza (Gal 6:1). Hari n’igihe ugirwa inama kubera ko wakoze icyaha gikomeye. Uko impamvu yatumye ugirwa inama yaba imeze kose, uge uyumvira. Nubikora bizakugirira akamaro kandi bishobora no kurokora ubuzima bwawe.—Imig 6:23.

2. Dukurikije ibivugwa mu Migani 12:15, kuki dukwiriye kwemera inama tugiriwe?

2 Umurongo iki gice gishingiyeho, wadushishikarije ‘kumva amagambo y’abanyabwenge’ (Imig 22:17). Burya ntawumenya byose. Buri gihe haba hari umuntu ufite icyo aturusha. Ashobora kuba azi ibintu byinshi, cyangwa ari inararibonye kuturusha. (Soma mu Migani 12:15.) Ubwo rero, kumvira inama bigaragaza ko twicisha bugufi. Ibyo biba bigaragaza ko twemera ko tutazi ibintu byose, maze tukemera ko abandi badufasha kugira ngo tugere ku ntego zacu. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati: “Aho abajyanama benshi bari [imigambi] irasohozwa.”—Imig 15:22.

Muri ubu buryo bubiri tugirwamo inama, ni ubuhe bukugora? (Reba paragarafu ya 3 n’iya 4)

3. Dushobora kugirwa inama mu buhe buryo?

3 Hari igihe umuntu ashobora kukugira inama. Urugero, umusaza cyangwa undi muvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka, ashobora kukubwira ikintu ukwiriye gukosora. Mu gihe umuntu ugukunda akugiriye inama ishingiye kuri Bibiliya, wagombye kumutega amatwi kandi ukayumvira. Ariko nanone dushobora kugirwa inama mu bundi buryo. Iyo dusomye Bibiliya cyangwa ibitabo byacu, cyangwa se tukareba videwo, dushobora kubona ko umwanzuro twari tugiye gufata udakwiriye, maze tukawuhindura.—Heb 4:12.

4. Dukurikije ibivugwa mu Mubwiriza 7:9, ni ibihe bintu tugomba kwirinda mu gihe tugiriwe inama?

4 Tuvugishije ukuri, hari igihe umuntu atugira inama, kuyemera bikatugora. Hari n’igihe turakara. Kubera iki? Ubundi kubera ko twemera ko tudatunganye, kwemera amakosa twakoze byagombye kutworohera. Nyamara iyo hagize utugira inama akatwereka ikosa twakoze, hari igihe kuyemera bitugora. (Soma mu Mubwiriza 7:9.) Hari n’igihe dutangira kwisobanura. Ushobora kwibaza impamvu yakugiriye iyo nama cyangwa ukababazwa n’uburyo yayikugiriyemo. Ushobora no gutangira kumuvuga nabi, ugatangira gutekereza uti: “Uriya angira inama nka nde? Ubundi se we nta makosa agira?” Ibyo bishobora gutuma utumvira inama akugiriye, ukajya kwishakira abakubwira ibyo amatwi yawe ashaka kumva.

5. Ni iki turi bwige muri iki gice?

5 Muri iki gice, turi burebe abantu bavugwa muri Bibiliya banze kwemera inama n’abazemeye. Nanone turi burebe icyadufasha kwemera inama, n’uko byatugirira akamaro.

BANZE KWEMERA INAMA

6. Ni irihe somo tuvana ku Mwami Rehobowamu?

6 Reka dufate urugero rwa Rehobowamu. Amaze kuba umwami wa Isirayeli, abaturage bamusabye kuborohereza imirimo ivunanye se Salomo yabakoreshaga, n’ibindi bintu byabavunaga. Igishimishije ni uko Rehobowamu yagishije inama abakuru bo muri Isirayeli, kugira ngo amenye uko yasubiza abo bantu. Abo bakuru bamubwiye ko niyemera ibyo abo baturage bamusabye, abo baturage bazakomeza kumukorera (1 Abami 12:3-7). Uko bigaragara, Rehobowamu ntiyashimishijwe n’iyo nama, kuko nyuma yaho yagiye kugisha inama abasore babyirukanye. Abo basore bari mu kigero k’imyaka 40; ubwo rero hari ibintu bari bazi (2 Ngoma 12:13). Icyakora icyo gihe bamugiriye inama mbi. Bamugiriye inama yo kuvunisha abo baturage kurushaho (1 Abami 12:8-11). Kubera ko Rehobowamu yagiriwe inama zitandukanye, yagombaga gusenga Yehova kugira ngo amenye inama nziza yakumvira. Ariko aho kubigenza atyo, yumviye inama yagiriwe n’abakiri bato, kuko ari yo yari imushimishije. Ibyo byateje ibibazo Rehobowamu n’Abisirayeli muri rusange. Natwe dushobora kugirwa inama idahuje n’ibyo twashakaga kumva. Icyakora niba ishingiye kuri Bibiliya, tuba dukwiriye kuyumvira.

7. Ibyabaye ku Mwami Uziya bitwigisha iki?

7 Umwami Uziya yanze kumvira inama. Yinjiye mu rusengero, ahantu abatambyi bonyine bari bemerewe kwinjira, ashaka kosereza umubavu Yehova. Abatambyi baramubwiye bati: “Yewe Uziya we, kosereza umubavu Yehova si umurimo wawe, ahubwo ni umurimo w’abatambyi.” Uziya yakoze iki? Iyo yicisha bugufi akumvira inama bari bamugiriye agahita asohoka mu rusengero, Yehova yari kumubabarira. Ariko Uziya ‘yararakaye cyane.’ None se kuki Uziya yanze kumvira inama yagiriwe? Uko bigaragara, kubera ko yari umwami yumvise afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka cyose. Icyakora, ibyo si ko Yehova yabibonaga. Ibyo Uziya yakoze byagaragazaga ubwibone kandi byatumye arwara ibibembe, ‘arinda apfa akiri umubembe’ (2 Ngoma 26:16-21). Ibyabaye kuri Uziya bitwigisha ko uwo waba uri we wese, iyo wanze inama ishingiye kuri Bibiliya ugiriwe, Yehova atakwemera.

BEMEYE INAMA BAGIRIWE

8. Yobu yakiriye ate inama yagiriwe?

8 Muri Bibiliya harimo n’ingero nziza z’abantu Yehova yahaye umugisha, kubera ko bemeye inama bagiriwe. Reka turebe urugero rwa Yobu. Nubwo yakundaga Imana cyane, ntiyari atunganye. Igihe yari ahangayitse yavuze ibintu bidakwiriye. Ibyo byatumye Elihu na Yehova bamugira inama idaciye ku ruhande. Yobu yicishije bugufi yemera inama yagiriwe. Yaravuze ati: “Naravuze, ariko sinari nsobanukiwe . . . Ni yo mpamvu nisubiyeho, nkaba nihannye, nkicara mu mukungugu no mu ivu.” Yehova yahaye umugisha Yobu kubera ko yicishije bugufi akemera inama.—Yobu 42:3-6, 12-17.

9. Ni mu buhe buryo Mose yatubereye urugero rwiza ku birebana no kwemera inama?

9 Mose na we yadusigiye urugero rwiza, kubera ko igihe yari amaze gukora icyaha gikomeye, yemeye igihano Yehova yamuhaye. Hari igihe yarakaye maze ntiyahesha icyubahiro Yehova. Ibyo byatumye atajya mu Gihugu k’Isezerano (Kub 20:1-13). Igihe Mose yingingaga Yehova ngo amubabarire azage mu Gihugu k’Isezerano, Yehova yaramubwiye ati: “Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho” (Guteg 3:23-27). Icyakora ibyo ntibyatumye Mose aba umurakare. Ahubwo yemeye umwanzuro Yehova yafashe, kandi Yehova na we yakomeje kumukoresha ngo ayobore Abisirayeli (Guteg 4:1). Yobu na Mose badusigiye urugero rwiza rwo kwemera inama tugiriwe. Igihe Yobu yagirwaga inama ntiyisobanuye, ahubwo yahinduye uko yabonaga ibintu. Mose na we yemeye inama cyangwa igihano Yehova yamuhaye, akomeza kumubera indahemuka, nubwo atari kujya mu Gihugu k’Isezerano kandi yarabyifuzaga cyane.

10. (a) Mu Migani 4:10-13 hagaragaza ko kumvira inama bitugirira akahe kamaro? (b) Abantu bamwe bagaragaje bate ko bemeye inama?

10 Nitwigana Yobu na Mose bizatugirira akamaro. (Soma mu Migani 4:10-13.) Muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu benshi babiganye bemera inama bagiriwe. Umuvandimwe wo muri Kongo witwa Emmanuel, yaravuze ati: “Abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero ryacu, babonye ko ngiye gucika intege, maze baramfasha. Numviye inama bangiriye, kandi ibyo byandinze ibibazo byinshi.” b Mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Kanada witwa Megan yaravuze ati: “Si ko buri gihe nishimiraga inama nahabwaga, ariko nyuma nasangaga ari zo nabaga nkeneye.” Umuvandimwe wo muri Korowasiya witwa Marko yaravuze ati: “Nambuwe inshingano mu itorero, ariko iyo mbitekerejeho mbona inama nagiriwe zaratumye nongera kuba inshuti ya Yehova.”

11. Ni iki umuvandimwe Karl Klein yavuze ku birebana no kwemera inama tugiriwe?

11 Undi muntu wemeye inama bikamugirira akamaro ni umuvandimwe Karl Klein, wabaye mu Nteko Nyobozi. Mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, yavuze ko umuvandimwe Joseph F. Rutherford wari inshuti ye, yigeze kumugira inama itajenjetse. Umuvandimwe Klein yavuze ko yabanje kubabara. Yaravuze ati: “Nyuma yaho umuvandimwe Rutherford yanshuhuje yishimye ati: ‘Bite Karl!’ Ariko kandi kubera ko nari nkibabajwe n’uko yancyashye, namwikirije ntabishaka. Yarambwiye ati: ‘Ni akazi kawe, Satani arakubikiriye.’ Nahise ngira ipfunwe maze ndamusubiza nti: ‘Erega nta bwo nkikurakariye.’ Icyakora umuvandimwe Rutherford yari azi ko nkimurakariye maze arambwira ati: ‘Nyamara ushatse waba maso. Satani arakubikiriye.’ Kandi koko ibyo yavugaga byari ukuri. Iyo turakariye umuvandimwe, cyanecyane bitewe n’uko yavuze ikintu yagombaga kutubwira, tuba dushobora kugwa mu mutego wa Satani” c (Efe 4:25-27). Umuvandimwe Klein yemeye inama Rutherford yamugiriye kandi bakomeje kuba inshuti.

NI IKI CYADUFASHA KWEMERA INAMA TUGIRIWE?

12. Kuki kwicisha bugufi bidufasha kwemera inama? (Zaburi 141:5)

12 Ni iki cyadufasha kwemera inama tugiriwe? Tugomba kwicisha bugufi, tukibuka ko tudatunganye. Ni yo mpamvu hari igihe umuntu akora ibintu, nyuma yabitekerezaho akibaza niba yari muzima cyangwa niba yari afite ikindi kibazo. Nk’uko twabibonye, hari igihe Yobu yabonaga ibintu mu buryo budakwiriye. Ariko yaje kwikosora kandi Yehova yamuhaye umugisha. Kubera iki? Ni ukubera ko yicishaga bugufi. Yabigaragaje igihe yemeraga inama Elihu yamugiriye, nubwo Yobu yamurutaga cyane (Yobu 32:6, 7). Nanone kwicisha bugufi, bizatuma twemera inama tugiriwe, nubwo dushobora kumva tutari tuyikwiriye cyangwa tuyihawe n’umuntu turuta. Umusaza w’itorero wo muri Kanada yaravuze ati: “Nta cyo twageraho tudafite umuntu utugira inama.” Twese twifuza kurushaho kugaragaza imbuto z’umwuka no gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ubwo rero dukeneye abantu batugira inama kugira ngo tubigereho.—Soma muri Zaburi 141:5.

13. Twagombye kubona dute inama tugiriwe?

13 Jya ubona ko inama ugiriwe igaragaza ko Yehova agukunda. Yehova atwifuriza ibyiza (Imig 4:20-22). Ubwo rero, iyo atugiriye inama akoresheje Ijambo rye, ibitabo by’umuryango wacu cyangwa Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, aba atweretse ko adukunda. Nk’uko mu Baheburayo 12:9, 10 habivuga, abikora “ku bw’inyungu zacu.”

14. Ni iki dukwiriye kwibandaho mu gihe tugiriwe inama?

14 Jya wibanda ku nama umuntu yakugiriye aho kwibanda ku buryo yayikugiriyemo. Hari igihe umuntu akugira inama, ariko ukumva yayikugiriye mu buryo budakwiriye. Birumvikana ko iyo umuntu agiye kugira undi inama, akwiriye kubikora mu buryo bwiza kugira ngo uwo ayigira ayemere bitamugoye d (Gal 6:1). Ariko nanone, umuntu ugiriwe inama na we, agomba kwibanda ku nama ahawe, aho kwibanda ku buryo ayigiriwemo. Dushobora kwibaza tuti: “Ese nubwo ntashimishijwe n’uburyo nagiriwemo inama, kuyumvira nta cyo byamarira? Ese sinakwirengagiza amakosa y’uwangiriye inama, nkita ku nama yangiriye?” Kumvira inama tugiriwe, bigaragaza ko turi abanyabwenge.—Imig 15:31.

KUGISHA ABANDI INAMA BIZAKUGIRIRA AKAMARO

15. Kuki dukwiriye kugisha inama?

15 Bibiliya idushishikariza kugisha abandi inama. Mu Migani 13:10 nwt, hagira hati: “Ubwenge bufitwe n’abagisha inama.” Ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri rwose. Abantu bakunze kugisha inama, aho gutegereza ko hari uyibagira, inshuro nyinshi bafata imyanzuro myiza, kuruta abatagisha inama. Ubwo rero, uge ugisha inama.

Kuki mushiki wacu ukiri muto agishije inama Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka? (Reba paragarafu ya 16)

16. Ni ryari dushobora kugisha inama?

16 Ni ryari dushobora kugisha inama Abakristo bagenzi bacu? Reka dufate ingero: (1) Mushiki wacu yasabye umubwiriza w’inararibonye ngo bajyane kwigisha umuntu Bibiliya nyuma amugisha inama y’icyo yakora, kugira ngo age yigisha neza. (2) Mushiki wacu utarashaka agiye kugura imyenda mishya, none agishije inama mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka, kugira ngo amufashe guhitamo neza. (3) Umuvandimwe azatanga disikuru bwa mbere. None asabye umuvandimwe umenyereye gutega amatwi disikuru mu gihe ayitanga, kugira ngo aze kumugira inama y’ibyo yanonosora. Nanone umuvandimwe umaze imyaka myinshi atanga disikuru, na we ashobora kugisha inama abavandimwe batanga disikuru neza, kandi agashyira mu bikorwa inama bamugiriye.

17. Twakora iki ngo inama tugiriwe itugirire akamaro?

17 Byatinda byatebuka, hari umuntu ushobora kuzatugira inama cyangwa tukayihabwa mu bundi buryo. Ibyo nibikubaho, uzibuke ibintu twabonye muri iki gice. Uzicishe bugufi kandi wibande ku nama wagiriwe, aho kwibanda ku buryo wayigiriwemo. Nanone uzakurikize inama wagiriwe. Ntawuvuka ari umunyabwenge. Ariko Bibiliya ivuga ko ‘iyo wumvira inama kandi ukemera impanuro, uba umunyabwenge.’—Imig 19:20.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

a Abagaragu ba Yehova bazi ko kumvira inama zishingiye kuri Bibiliya, bibafitiye akamaro. Icyakora si ko buri gihe kumvira inama biba byoroshye. Kubera iki? Ni iki cyadufasha kumvira inama tugiriwe?

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1985, ku ipaji ya 21-28 mu Gifaransa.

d Mu gice gikurikira tuzareba uko abantu batanga inama neza.