Wakora iki mu gihe wumva udafite umutekano?
UMWANA ukivuka aba ameze nk’utagira kirengera. Iyo ageze ku isi, umutekano we wose uba uri mu maboko y’ababyeyi be. Atangira kwiga kugenda, yahura n’abantu bakuru akabona ni banini cyane, ku buryo iyo ababyeyi batari hafi yumva afite ubwoba. Ariko iyo bamufashe ikiganza, yumva atekanye.
Iyo tukiri bato, ababyeyi bacu batwitaho, bakatwereka ko badukunda, maze tukumva tumerewe neza. Ibyo bituma dutuza. Iyo dukoze neza bakadushimira, turushaho kwigirira icyizere kandi bikadushishikariza gukora neza kurushaho.
Uko tugenda dukura tugenda twunguka incuti, na zo zigatuma twumva dutekanye, maze twaba turi kumwe na zo ku ishuri tukumva umutuzo ni wose, ku buryo nta kidukanga.
Abantu bose bifuza kubaho batyo. Icyakora hari abana batagira incuti, hakaba n’abandi benshi cyane batajya bitabwaho n’ababyeyi. Melissa * agira ati “iyo mbonye amafoto y’abagize umuryango bunze ubumwe, ndavuga nti ‘abandi bana!’” Nawe ushobora kuba wumva umeze utyo.
GUKURIRA AHANTU HABI
Igihe wari ukiri muto, ushobora kuba utarigiriraga icyizere. Ababyeyi bawe bashobora kuba batarakweretse urukundo cyangwa bakaba batarakwitayeho. Ushobora kuba wibuka ukuntu bahoraga barwana, bikagera ubwo batandukanye. Ushobora no kuba warumvaga ko ari wowe wabiteye, kandi wenda atari ko biri. Ikibabaje kurushaho, ni uko umwe mu babyeyi bawe ashobora kuba yaragutukaga cyangwa akagukubita.
Abana barerewe mu miryango nk’iyo bagerwaho n’izihe ngaruka? Hari abamara kuba ingimbi cyangwa abangavu, bakishora mu biyobyabwenge cyangwa bagahinduka abasinzi. Abandi bifatanya n’udutsiko tw’abagizi ba nabi kugira ngo bemerwe n’urungano. Nanone bashobora gushakira ihumure ku ncuti bagirana agakungu, kugira ngo bumve ko bakunzwe. Icyakora ubwo bucuti ntibumara kabiri, kandi iyo buhagaze, bibabuza amahwemo.
Abana barezwe batyo bakagerageza kwirinda iyo mitego, bashobora kugwa mu wundi mutego wo kutigirira icyizere. Ana yagize ati “mama
yakundaga kumbwira ko nta cyo maze, kandi koko naje kumva ari byo. Nta na rimwe yigeze anshimira cyangwa ngo anyereke ko ankunda.”Uko twarezwe si byo byonyine bitubuza umutekano. Gutana n’uwo twashakanye, ibibazo by’izabukuru cyangwa isura yacu, na byo bishobora kutubuza amahoro. Ibyo bishobora kutubuza ibyishimo kandi bigatuma ubucuti dufitanye n’abandi buzamo agatotsi. Twakora iki ngo ibyo bitatubuza umutekano?
IMANA ITWITAHO
Icyo dukwiriye kuzirikana ni uko tutari twenyine. Umuntu wese wumva ko adafite umutekano, Yehova ashobora kumuba hafi.
Imana yahumekeye umuhanuzi Yesaya, maze arandika iti “ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka” (Yesaya 41:10, 13). Ese ntiduhumurizwa no kumenya ko Imana ituramiza ukuboko kwayo? Rwose nta mpamvu dufite zo guhangayika.
Bibiliya irimo ingero z’abagaragu b’Imana bumvaga bahangayitse, ariko Imana ikaza kubatabara. Urugero, Hana nyina wa Samweli yumvaga ko nta cyo amaze, kuko yari ingumba. Bahoraga bamukwena, kandi byamugizeho ingaruka kuko yahoraga arira kandi akumva adashaka kurya (1 Samweli 1:6, 8). Icyakora amaze gutura Imana ibibazo bye, yumvise aruhutse.—1 Samweli 1:18.
Dawidi umwanditsi wa zaburi, na we hari igihe yumvaga adatekanye, bitewe n’uko Umwami Sawuli yamaze imyaka runaka amuhiga. Dawidi yacitse ku icumu kenshi, kandi hari igihe ibibazo byabaga byamurenze (Zaburi 55:3-5; 69:1). Ariko yaravuze ati “nzaryama kandi nsinzire mu mahoro, kuko wowe Yehova, ari wowe utuma ngira umutekano.”—Zaburi 4:8.
Hana na Dawidi bikoreje Yehova imihangayiko yabo kandi yarabashyigikiye (Zaburi 55:22). Twabigana dute muri iki gihe?
IBINTU BITATU BYADUFASHA KUGIRA UMUTEKANO
1. Jya wiringira Yehova
Yesu yadushishikarije kumenya se, we “Mana y’ukuri yonyine” (Yohana 17:3). Intumwa Pawulo yatwijeje ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Yakobo na we yaravuze ati “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.
Kumenya ko dufite Data wo mu ijuru udukunda kandi utwitaho, ni cyo kintu cy’ingenzi kidufasha guhangana n’imihangayiko. Yego kwiringirira Imana ntibipfa kwizana, ariko hari abantu benshi byagiriye akamaro. Caroline yagize ati “gufata Yehova nka Data byatumye mubwira uko niyumva, kandi byarampumurije.”
Rachel yagize ati “igihe numvaga mfite irungu bitewe no kubura ababyeyi, Yehova yamfashije gutuza. Namuturaga ibibazo byanjye musaba kumfasha, kandi yaramfashije.” *
2. Ifatanye n’abagize ubwoko bw’Imana
Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘mwese muri abavandimwe’ (Matayo 23:8). Yagaragaje ko abigishwa be b’ukuri bagomba gukundana, bakaba umuryango mugari w’abavandimwe bahuje ukwizera.—Matayo 12:48-50; Yohana 13:35.
Mu matorero y’Abahamya ba Yehova harangwa ihumure nyakuri, n’urukundo rwa kivandimwe (Abaheburayo 10:24, 25). Abantu benshi biboneye ko amateraniro y’itorero abagarurira ubuyanja, kandi agahumuriza abafite ibikomere n’intimba ku mutima.
Eva yaravuze ati “mu itorero nari mpafite umuntu w’incuti magara wiyumvishaga uko nari merewe. Yantegaga amatwi, akansomera Bibiliya kandi akamfasha gusenga. Yambaye hafi, kandi iyo namubwiraga uko niyumva, byaranduhuraga rwose. Uko nagendaga nganira na we, ni ko narushagaho kumva ko mfite umutekano.” Rachel we yagize ati “nabonye ‘data na mama’ mu itorero kandi batumye numva nkunzwe kandi ntuje.”
3. Jya ukunda abandi kandi ubagirire neza
Gukunda abandi no kubagirira neza bikomeza ubucuti. Yesu yaravuze ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ni ukuri, iyo umuntu akunda abandi na we baramukunda. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa.”—Luka 6:38.
Gukunda no gukundwa bituma turushaho kugira umutekano. Bibiliya igira iti “urukundo ntirushira” (1 Abakorinto 13:8). María yaravuze ati “naje kumenya ko ntakwiriye kumva ko ndi mubi. Ibitekerezo bibi nari mfite nabyikuyemo, maze ntangira gufasha abandi, kandi iyo ngize icyo mbakorera, numva nishimye.”
AMAHEREZO TWESE TUZAGIRA UMUTEKANO
Ibintu bimaze kuvugwa bishobora kudufasha, ariko ntibizahita biduha ihumure rirambye. Caroline yagize ati “yego hari igihe numva nta mutekano mfite, ariko nibura numva ko mfite agaciro. Nzi neza ko Imana inyitaho kandi mfite incuti nyancuti nyinshi zituma numva ntuje.” Rachel na we ni uko yiyumva. Yagize ati “hari igihe nicwa n’agahinda, ariko abavandimwe duhuje ukwizera barampumuriza, bagatuma ndushaho kugira icyizere. Ikiruta byose, mfite Data wo mu ijuru nganira na we buri munsi, kandi birampumuriza.”
Bibiliya ivuga ko mu isi nshya yegereje, buri wese azagira umutekano usesuye
Ese wari uzi ko ikibazo cy’umutekano kizakemuka burundu? Bibiliya ivuga ko mu isi nshya yegereje, buri wese azagira umutekano usesuye. Ijambo ry’Imana riduha icyizere rigira riti “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi” (Mika 4:4). Icyo gihe nta muntu uzadukanga kandi nta wuzatugirira nabi. Ndetse n’ihungabana rikomeye, ‘ntirizibukwa’ ukundi (Yesaya 65:17, 25). Imana n’umwana wayo Kristo Yesu bazazana “gukiranuka nyakuri” maze habeho “umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.”—Yesaya 32:17.
^ par. 5 Amazina yose yarahinduwe.
^ par. 21 Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya ku buntu, abantu bifuza kwegera Imana.