Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ryiza rituma abantu bakwizera kandi bakakubaha

‘Izina ryiza riruta ubutunzi bwinshi’

‘Izina ryiza riruta ubutunzi bwinshi’

IZINA rifite agaciro kenshi, ku buryo mu bihugu bimwe na bimwe hari amategeko aririnda, akabuza abantu kurikoresha uko bashaka. Ibyo bikubiyemo kuririnda kwibasirwa n’itangazamakuru cyangwa kuvugwa nabi. Ibyo bitwibutsa umugani wa kera ugira uti: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi, kandi kwemerwa biruta ifeza na zahabu” (Imigani 22:1). None se twakora iki ngo twiheshe izina ryiza kandi abandi batwubahe? Bibiliya irimo inama nziza cyane zabidufashamo.

Reka dufate urugero rw’ibivugwa muri zaburi ya 15. Umwanditsi wayo yarabajije ati: ‘Ni nde [Imana] izakira mu ihema ryayo’? Yashubije icyo kibazo agira ati: “Ni . . . ukora ibyo gukiranuka, kandi akavuga ukuri mu mutima we. Ntiyigeze asebanya. . . . Ntiyigeze agirira mugenzi we nabi, kandi ntiyigeze aharabika incuti ye magara. Yanga umuntu wese ugawa. . . . Icyo yarahiriye ntagihindura, naho cyamubera kibi. . . . Ntiyakira impongano” (Zaburi 15:1-5). Ese umuntu ukurikiza ayo mahame, wowe ntiwumva umwubashye?

Undi muco utuma abantu batwubaha, ni ukwicisha bugufi. Mu Migani 15:33 hagira hati: “Kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.” Iyo umuntu wicisha bugufi abonye ko hari icyo agomba gukosora, arabikora n’iyo byaba bimugoye. Nanone iyo akosheje, asaba imbabazi (Yakobo 3:2). Umwibone we ntasaba imbabazi, ahubwo arakazwa n’ubusa. Mu Migani 16:18 hagira hati: “Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.”

None se umuntu aguharabitse wabyitwaramo ute? Ese wamwitura umujinya? Ibaze uti: “Ese ninkomeza kwisobanura, ntibizatuma nkwirakwiza ibinyoma?” Nubwo hari igihe umuntu yarega abamuharabitse, Bibiliya itanga inama irangwa n’ubwenge igira iti: “Ntukihutire gushoza urubanza.” Ahubwo “ikiranure na mugenzi wawe” (Imigani 25:8, 9). * Kwikiranura na mugenzi wawe bishobora gutuma udasiragira mu nkiko utanga amafaranga.

Bibiliya ni igitabo kivuga iby’idini, ariko nanone irimo inama nziza zatuyobora mu mibereho yacu. Abazikurikiza bagira imico ituma abandi babubaha cyane kandi bakihesha izina ryiza.

^ par. 5 Andi mahame yo muri Bibiliya yagufasha, aboneka muri Matayo 5:23, 24; 18:15-17.