INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI NGO UGERE KU NTEGO ZAWE?
1. Ntukitege ibitangaza
Burya ngo nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi. Ibyo byumvikanisha ko guhita uhindura ibintu byose bidashoboka. Ushobora kwibwira uti “guhera ubu ngiye kureka itabi, imvugo itameshe, sinzongera kuryama nkererewe kandi ngiye gutangira gukora siporo, kurya neza no kujya nterefona sogokuru na nyogokuru.” Ariko uzirikane ko isuri isambira byinshi igasohoza bike! Mu yandi magambo, iyo ushatse gukorera ibintu rimwe, nta na kimwe ugeraho.
IHAME RYA BIBILIYA: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—Imigani 11:2.
Umuntu wiyoroshya ashyira mu gaciro, akazirikana igihe, imbaraga ndetse n’ubutunzi afite. Aho kugerageza guhindurira ibintu byose icyarimwe, agenda abihindura buhoro buhoro.
Uzirikane ko isuri isambira byinshi igasohoza bike!
ICYO WAKORA
Gerageza kugera ku kintu kimwe kimwe cyangwa bibiri. Dore uko wabigenza:
-
Kora urutonde rw’ibintu byiza wifuza kugeraho n’urw’ingeso mbi wifuza gucikaho. Andika ibyo utekereza byose ntugire ibyo usiga.
-
Bitondeke byose uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi.
-
Toranya ibintu bike, nubwo cyaba kimwe cyangwa bibiri kuri buri rutonde, abe ari byo wibandaho. Hanyuma, fata ikindi kintu kimwe cyangwa bibiri kuri buri rutonde, ukomeze kubigenza utyo.
Kugira ngo ubigereho vuba, ingeso mbi jya uzisimbuza ibintu byiza. Urugero, reka tuvuge ko ku rutonde rw’ibintu bibi ugomba kureka harimo kutareba televiziyo igihe kirekire, naho ku rutonde rw’ibintu byiza hakabaho gusura incuti n’abavandimwe. Aho gucana televiziyo buri munsi ukigera mu rugo, jya usura incuti zawe muganire cyangwa uziterefone.