Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IHUMURE MU GIHE WAPFUSHIJE

Icyo wakwitega

Icyo wakwitega

Abantu bababara mu buryo butandukanye. Ese kuba hari abatagaragaza agahinda mu gihe bapfushije, byaba bigaragaza ko hari abantu batababazwa no gupfusha? Oya, si ko bimeze. Nubwo kugaragaza agahinda bishobora gufasha uwapfushije, nta buryo bwiza kuruta ubundi bwo kugaragaza akababaro. Uko umuntu yitwara mu gihe yapfushije bishobora guterwa n’umuco, uko ateye, ibyo yahuye na byo mu buzima n’ikishe uwo muntu.

ESE AMAHEREZO AZABA AYAHE?

Hari igihe abapfushije baba batazi ibintu bishobora kuzababaho nyuma yo gupfusha. Icyakora hari ibyiyumvo n’ibibazo bigera ku muntu wapfushije byanze bikunze, kandi ibyo umuntu agomba kubyitega. Reka dusuzume bimwe muri byo.

Kumva byakurenze. Mu gihe umuntu yapfushije akunze kurira cyane, agakumbura uwo muntu wapfuye kandi akagira ibyiyumvo bihindagurika. Agahinda gashobora kurushaho kwiyongera bitewe n’uko uwapfushije aba yibutse ibihe byiza yagiranye n’iyo nshuti ye n’ibyo bateganyaga kuzageraho. Umuntu abanza kumva asa n’ukubiswe n’inkuba yibaza niba ibyabaye ari ukuri koko. Tiina yibuka ibyamubayeho igihe yapfushaga umugabo we Timo mu buryo butunguranye. Yaravuze ati: “Nkibimenya nagize agahinda kenshi ku buryo no kurira byananiye. Narahungabanye cyane ku buryo hari n’igihe nananirwaga guhumeka. Kubyakira byarangoye cyane.”

Guhangayika cyane, kurakara no kwishinja ko hari icyo utakoze. Ivan yaravuze ati: “Hashize igihe gito umuhungu wacu Eric w’imyaka 24 apfuye, nge n’umugore wange Yolanda twabaye abarakare. Ibyo byaradutunguye, kuko tutari twarigeze dutekereza ko byatubaho. Nanone twumvaga twicira urubanza, kuko twibazaga niba twarakoze ibyo twari dushoboye byose, kugira ngo dufashe umuhungu wacu.” Alejandro wapfushije umugore amaze igihe kirekire arwaye, na we yiciraga urubanza. Yaravuze ati: “Nabanje gutekereza ko ahari nari umuntu mubi, ikaba ari yo mpamvu Imana yemeye ko ngerwaho n’ibyo byago. Nanone nababajwe no kuba ibyambayeho narabigerekaga ku Mana.” Kostas twavuze mu ngingo ibanza na we yaravuze ati: “Hari n’igihe numvaga ndakariye Sophia kuko yapfuye akansiga. Ibyo bitekerezo na byo byatumaga nicuza kuko na we atari yiyanze.”

Guhora utekereza nabi. Umuntu wapfushije ashobora kumara igihe afite ibitekerezo bitari ku murongo cyangwa agatekereza ibintu bidashoboka. Urugero, ashobora kwibwira ko uwapfuye ashobora kumva, gutekereza cyangwa kureba. Nanone umuntu wapfushije ashobora kunanirwa kwerekeza ibitekerezo hamwe cyangwa agakunda kwibagirwa. Tiina yaravuze ati: “Hari igihe nabaga nganira n’abantu, ariko simenye igihe natangiriye gutekereza ibyabaye mu gihe cy’urupfu rwa Timo. Kunanirwa kwerekeza ibitekerezo hamwe na byo byanteshaga umutwe.”

Kumva ushaka kwigunga. Umuntu wapfushije ashobora kumva adashaka kuba hamwe n’abandi. Kostas yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi kumwe n’abantu bashatse numvaga bimbangamiye, naba ndi kumwe n’abaseribateri na bwo nkumva byose ni kimwe.” Umugore wa Ivan witwa Yolanda na we yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi kumwe n’abantu bakaganira ku bibazo bibahangayikishije numvaga barimo guteta kuko numvaga ibyange ari byo bikomeye! Wasangaga hari n’abatubwira inkuru z’abana babo. Si ukuvuga ko nabaga mbafitiye ishyari, ariko kumva izo nkuru numvaga bimbangamiye. Nge n’umugabo wange twumvaga ko ubuzima bugomba gukomeza, ariko byaratugoraga kwihangana ngo tumenyere ibyatubayeho.”

Ibibazo by’ubuzima. Umuntu wapfushije ashobora kumva adashaka kurya, akananuka, cyangwa akabura ibitotsi. Aaron yibuka uko byamugendekeye se amaze gupfa. Yaravuze ati: “Natangiye kubura ibitotsi. Hari n’igihe nakangukaga mu gicuku ngatekereza ku rupfu rwa papa.”

Alejandro yumvaga arwaye indwara ariko ntamenye iyo ari yo. Ariko nyuma yo kwisuzumisha inshuro nyinshi muganga yamubwiye ko ari muzima. Agira ati: “Naketse ko agahinda nari mfite ari ko katumaga numva ntameze neza.” Buhoro buhoro naje kongera gusubira nka mbere. Icyakora kuba Alejandro yaragiye kwa muganga nta kosa yakoze. Agahinda gashobora gutuma umubiri unanirwa kurwanya indwara, kagatuma indwara yari yoroheje ikuzahaza cyangwa se kakagutera indi ndwara.

Kunanirwa gukora ibintu by’ingenzi. Ivan yaravuze ati: “Eric amaze gupfa twagombaga kubibwira bene wacu n’inshuti zacu ndetse n’abandi, urugero nk’umukoresha we n’aho yakodeshaga inzu. Nanone hari impapuro nyinshi twagombaga kuzuza zisabwa na leta. Hanyuma twagombaga no kureba mu bintu bya Eric. Nubwo twari tunaniwe kandi twahungabanye, twagombaga gukora ibyo bintu byose kandi tubyitondeye.”

Icyakora hari n’abagira ibibazo nyuma y’igihe cyanecyane igihe bagomba gukora ibintu ubusanzwe byakorwaga n’uwo muntu wapfuye. Ibyo ni byo byabaye kuri Tiina. Yaravuze ati: “Timo ni we wamenyaga ibijyanye na banki n’ibindi byose bijyanye n’indi mishinga twari dufite. Ariko icyo gihe ni nge wagombaga kubijyamo, kandi ibyo byiyongeraga ku mihangayiko nari nsanganywe, na yo itari inyoroheye. Naribazaga nti: “Ubu se koko nzabivamo?”

Ibyo bibazo byose twavuze bishobora gutuma umuntu yumva ko kwihanganira agahinda mu gihe wapfushije bidashoboka. Ni byo koko guhangana n’ibyo bibazo ntibyoroshye, ariko kwitega ko bizaba, bishobora gufasha uwapfushije. Jya wibuka ko atari buri wese uhura n’ibyo bibazo. Ikindi kandi, umuntu wapfushije yagombye kumenya ko kugira agahinda kenshi mu bihe nk’ibyo ari ibisanzwe.

ESE NZONGERA KUGIRA IBYISHIMO?

Icyo wakwitega: Nta joro ridacya. Amaherezo agahinda kageraho kakagabanuka. Gusa ibyo ntibisobanura ko kazashira burundu cyangwa ngo wibagirwe uwawe. Ariko buhoro buhoro ugenda ukira ibikomere. Ushobora kongera kugira agahinda mu gihe hari ibyo wibutse cyangwa mu bindi bihe, urugero nko ku munsi mwashyingiranyweho cyangwa uwo yapfiriyeho. Ariko amaherezo abenshi barihangana ubuzima bugakomeza. Ibyo babigeraho mu gihe babifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe kandi bagakurikiza inama zishyize mu gaciro zabafasha kwihangana.

Bizamara igihe kingana iki? Hari abamara amezi menshi bafite agahinda kenshi. Ariko hari n’abamara umwaka umwe cyangwa ibiri kataragabanuka. Ariko hari n’abarenza imyaka ibiri. * Alejandro yaravuze ati: “Nge namaze imyaka igera kuri itatu mfite agahinda kenshi.”

Jya wihangana. Jya wibanda ku bibazo by’uwo munsi, ukore ibyo ushoboye kandi wibuke ko nta joro ridacya. Ese ibyo bishatse kuvuga ko hari icyo wakora kugira ngo ugabanye agahinda ufite cyangwa udaheranwa na ko?

Kugira agahinda kenshi mu gihe wapfushije ni ibisanzwe

^ par. 17 Abantu bake cyane ni bo bakomeza kugira agahinda bikabaviramo uburwayi. Umuntu ufite icyo kibazo yagombye kujya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe.