Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA

Gutandukanya ikiza n’ikibi

Gutandukanya ikiza n’ikibi

GUTANDUKANYA IKIZA N’IKIBI BISOBANURA IKI?

Abantu bazi gutandukanya ikiza n’ikibi baba bazi amahame bagenderaho. Uko biyumva si byo bashingiraho bavuga ko ikintu runaka ari kibi cyangwa ko ari kiza. Ahubwo ibyo bakora byose biba bishingiye ku mahame agenga umuco, kandi bakayakurikiza niyo nta muntu waba ubareba.

KUKI ARI IBY’NGENZI?

Imizika abana bumva, firimi bareba n’ibyo bumvana abo bigana, bituma batamenya gutandukanya ikiza n’ikibi kandi bagashidikanya ku mico myiza batojwe.

Ibyo bikunze kubaho mu myaka y’amabyiruka. Hari igitabo cyavuze ko abana bageze muri iyo myaka, baba “bagomba kumenya ko hari ababashishikariza kwemerwa n’urungano.” Nanone cyavuze ko “baba bagomba kwitoza gufata imyanzuro ihuje n’amahame bagenderaho, nubwo yaba idahuje n’uko bagenzi babo babibona.” Ubwo rero, ibyo ababyeyi bagombye gutangira kubitoza abana babo hakiri kare.—Beyond the Big Talk.

UKO WABITOZA ABANA BAWE

Bafashe gutandukanya ikiza n’ikibi.

IHAME RYA BIBILIYA: “Abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—Abaheburayo 5:14.

  • Jya uvuga amagambo agaragaza ikiza cyangwa ikibi. Uge uhera ku bintu bikunze kubaho, wenda uvuge uti: “Uyu muntu ni umuhemu, ariko uyu ni inyangamugayo.” “Ibi birakwiriye, ariko ibi ntibikwiriye.” “Ubu ni ubugome, ariko ibi ni ubugwaneza.” Amaherezo umwana wawe azamenya gutandukanya ikiza n’ikibi.

  • Sobanura impamvu ikintu ari kiza cyangwa kibi. Urugero, ushobora kubaza abana bawe uti: “Kuki kuba inyangamugayo ari byo byiza? Kuki kubeshya bitandukanya inshuti? Kuki kwiba ari bibi?” Jya ufasha abana bawe gukoresha ubwenge bwabo kugira ngo batahure ikiza n’ikibi.

  • Bafashe kumva ibyiza byo kugendera ku mahame agenga ikiza n’ikibi. Ushobora kubabwira uti: “Iyo uri inyangamugayo, abandi barakwizera,” cyangwa uti: “Iyo uri umuntu mwiza, abantu baragukunda.”

Fasha abagize umuryango wawe bose kugendera ku mahame agenga ikiza n’ikibi.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”—2 Abakorinto 13:5.

  • Umuryango wanyu wagombye kugendera ku mahame agenga ikiza n’ikibi, ku buryo wavuga uti:

    • “Mu muryango wacu ntitubeshya.”

    • “Iwacu ntiturwana cyangwa ngo dukankamire abandi.”

    • “Iwacu ntidutukana.”

Ibyo bizafasha abana banyu kumva ko kuba mwanga ibibi mugakora ibyiza, atari amategeko ari aho gusa, ahubwo ko ari byo biranga umuryango wanyu.

  • Jya uganira kenshi n’abana bawe ibijyanye n’amahame agenga umuryango wanyu. Uge wifashisha ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi kugira ngo ubigishe. Ushobora kugereranya amahame agenga umuryango wanyu n’ibyo bareba kuri tereviziyo cyangwa ibyo bumvana bagenzi babo ku ishuri. Ushobora kubabaza uti: “Mwari kubigenza mute?” “Umuryango wacu wari kubigenza ute?”

Bafashe kwiyemeza gukora ibyiza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mugire umutimanama utabacira urubanza.”​—1 Petero 3:16.

  • Bashimire imyifatire yabo myiza. Niba umwana wawe afite imico myiza, jya uyimushimira kandi umusobanurire impamvu. Urugero, ushobora nko kumubwira uti: “Nkunda ko uvugisha ukuri.” Niba umwana wawe akubwiye ko yakoze ikintu kibi, jya ubanza umushimire ko yemeye ikosa nyuma yaho ubone kumukosora.

  • Jya ubakosora. Jya ufasha abana bawe kumva ko bazabazwa ibyo bakora. Uge ubabwira amakosa bakoze kandi ubasobanurire ukuntu imyifatire yabo ihabanye n’amahame umuryango wanyu ugenderaho. Hari ababyeyi batinya kubwira abana babo ko bakosheje kugira ngo batabaca intege. Nyamara kubwira umwana ikosa yakoze ni byo bituma agira umutimanama umufasha gutandukanya ikiza n’ikibi.