Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyo umugabo n’umugore bakorera ibintu hamwe baba bameze nk’abafatanyije gutwara indege

IBIREBA ABASHAKANYE

2: Gukorera hamwe

2: Gukorera hamwe

ICYO BISOBANURA

Iyo umugabo n’umugore bakorera hamwe, baba bameze nk’abafatanyije gutwara indege. Iyo bahuye n’ibibazo buri wese ntiyibanda ku byamufasha ku giti ke, ahubwo areba ibyabafasha bombi.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.”​—Matayo 19:6.

“Burya urugo si urw’umuntu umwe. Ni yo mpamvu umugabo n’umugore bagombye gukorera hamwe kugira ngo bagire urugo rwiza.”—Christopher.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Umugabo n’umugore badashyira hamwe, iyo bahuye n’ikibazo batangira guhangana, aho guhangana n’icyo kibazo. Ibyo bituma utubazo tworoheje duhinduka ibibazo by’ingutu.

“Gukorera hamwe ni iby’ingenzi mu muryango. Nge n’umugabo wange turamutse tudakorera ibintu hamwe twaba tumeze nk’abantu bibanira mu nzu buri wese akora ibye. Ibyo byateza ibibazo mu gihe tugomba gufata imyanzuro ikomeye.”—Alexandra.

ICYO WAKORA

ISUZUME

  • Ese amafaranga nkorera, numva yose ari ayange ngenyine?

  • Ese iyo ntari kumwe n’uwo twashakanye ni bwo numva nduhutse?

  • Ese nitarura bene wabo b’uwo twashakanye, nubwo we aba yumva yababa hafi?

IBIBAZO WAGANIRAHO N’UWO MWASHAKANYE

  • Ni ibihe bintu nge n’uwo twashakanye dukorera hamwe?

  • Ni iki twanonosora?

  • Twakora iki ngo turusheho gukorera ibintu hamwe?

INAMA

  • Tekereza wowe n’uwo mwashakanye murimo mukina umupira. Aho kugira ngo buri wese ashake gutsinda mugenzi we, mwakora iki ngo mukore ikipi imwe?

  • Aho gutekereza uti: “Nakora iki ngo mutsinde?,” uge wibaza uti: “Twakora iki ngo twembi dutsinde?”

“Ntukage uhora ushaka kumenya uri mu kuri n’utari mu kuri. Ik’ingenzi ni ukubana mu mahoro kandi mwunze ubumwe.”—Ethan.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’​—Abafilipi 2:3, 4.