Ushobora kubona ubwenge nyakuri
Bibiliya igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Ijambo “byahumetswe” riri muri uyu murongo risobanura ko Imana Ishoborabyose yashyize ibitekerezo byayo mu bwenge bw’abanditse Bibiliya.
Imana yifuza ko washakisha ubwenge itanga
“Jyewe Yehova . . . ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”—YESAYA 48:17, 18.
Wagombye kubona ko ayo magambo ari wowe Imana iyabwira. Yifuza ko ugira amahoro n’ibyishimo birambye, kandi yagufasha kubigeraho.
Imana ishobora kuguha ubwenge nyakuri
“Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.”—MARIKO 13:10.
Muri ubwo ‘butumwa bwiza’ harimo amasezerano ya Yehova avuga ko azakuraho imibabaro yose, agahindura isi paradizo kandi akazura abacu bapfuye. Abahamya ba Yehova babwiriza ubwo butumwa bushingiye kuri Bibiliya ku isi hose.