Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Uko warwanya imihangayiko

Uko warwanya imihangayiko

Kugira ngo wirinde guhangayika bikabije, ugomba kwita ku buzima bwawe, ukagenzura uko ubana n’abandi, intego ufite n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Iyi ngingo, irakwereka amwe mu mahame yagufasha kumenya uko warwanya imihangayiko cyangwa uko wayigabanya.

Irinde guhangayikishwa n’iby’ejo

“Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—MATAYO 6:34.

Icyo bisobanura: Nubwo imihangayiko ntaho twayicikira, ntitwagombye kuyongera duhangayikishwa n’iby’ejo. Jya uhangayikishwa n’iby’uyu munsi gusa.

  • Guhangayika bikabije, bishobora kukuviramo guheranwa n’imihangayiko. Gerageza gukora ibi: icya mbere, jya uzirikana ko hari imihangayiko utabona aho uhungira. Nanone ntugahangayikishwe n’ikintu udashobora kugira icyo uhinduraho, kuko byakongerera imihangayiko. Icya kabiri, jya uzirikana ko hari igihe duhangayikishwa n’ibintu bitazigera bibaho.

Jya witega ibintu bishyize mu gaciro

“Ubwenge buva mu ijuru, . . . burangwa no gushyira mu gaciro.”—YAKOBO 3:17.

Icyo bisobanura: Ntugashake ko ibintu byose bitungana. Ntugashake gukora ibirenze ubushobozi bwawe kandi uge witega ku bandi ibintu bishyize mu gaciro.

  • Jya wiyoroshya, kandi umenye aho ubushobozi bwawe n’ubw’abandi bugarukira. Ibyo bizagabanya imihangayiko yawe n’iya bagenzi bawe kandi bizatuma ibyo mukora bigenda neza. Nanone jya utera urwenya. Burya iyo wisekeye, no mu gihe ibintu bitagenze neza, bikugabanyiriza imihangayiko, ukamererwa neza.

Jya umenya ikiguhangayikisha

“Umuntu ufite ubushishozi aratuza.”—IMIGANI 17:27.

Icyo bisobanura: Kugira ibyiyumvo bibi bishobora gutuma udatekereza neza. Ubwo rero, mu gihe uhangayitse jya ugerageza kwifata no gutuza.

  • Jya umenya ikintu gikunze kuguhangayikisha n’uko witwara mu gihe kibaye. Urugero mu gihe uhangayitse, jya usuzuma ibitekerezo byawe, uko wiyumva, imyitwarire yawe, nibiba ngombwa ubyandike. Numenya uko witwara mu gihe uhangayitse, guhangana n’imihangayiko bizakorohera. Nanone, jya wirinda ibintu bituma uhangayika. Niba bidashoboka, jya ureba ikindi wakora, urugero nko gukora neza akazi kawe no gukoresha igihe neza, kugira ngo bitakugiraho ingaruka cyane.

  • Jya uhindura uko ubona ibintu. Hari igihe ibiguhangayikisha, abandi bashobora kubona nta cyo bitwaye. Ibyo biterwa n’uko mutabona ibintu kimwe. Suzuma ibi bintu bitatu bikurikira:

    1. Ntukihutire gucira abandi urubanza. Urugero, umuntu mwari kumwe ku murongo agize atya akujya imbere. Nuhita ubona ko ibyo akoze abitewe n’ubugome, bishobora gutuma umurakarira. None se aho gutekereza utyo, kuki utatekereza ko hari indi mpamvu ibimuteye? Kandi koko hari igihe iba ihari!

    2. Jya wibanda ku bintu bitaguca intege. Mu gihe utegereje muganga cyangwa imodoka, ushobora gukoresha icyo gihe ugakora ikindi kintu, urugero nko gusoma, kumenya ibijyanye n’akazi kawe cyangwa gusubiza abakwandikiye.

    3. Jya ureba ibintu mu rugero rwagutse. Ibaze uti: “Ese iki kibazo mpanganye na cyo, ejo cyangwa ejobundi kizaba kigihari?” Jya utandukanya utubazo tworoheje n’ibibazo bikomeye.

Jya ugira gahunda

“Byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.” —1 ABAKORINTO 14:40.

Icyo bisobanura: Jya ugerageza kugira gahunda mu byo ukora byose.

  • Twese dukunda ibintu biri kuri gahunda. Ikintu gikunze gutuma tutagira gahunda mu byo dukora, ni ukurazika ibintu, kandi ibyo bishobora gutuma ugira umurundo w’ibintu byinshi utarangije gukora. Gerageza gukora ibi bintu bibiri:

    1. Kora ingengabihe ishyize mu gaciro kandi uyubahirize.

    2. Jya umenya ibituma urazika ibintu kandi ubyirinde.

Jya ubaho mu buzima bworoheje

“Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—UMUBWIRIZA 4:6.

Icyo bisobanura: Abantu batwawe n’akazi bashobora kutabona uko bishimira inyungu z’“imirimo iruhije” bakoze. Bashobora kugwa agacuho, ntibabone igihe cyo kwishimira ibyo baruhiye.

  • Jya ubona akazi n’amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro. Amafaranga menshi si yo atuma umuntu yishima, ahubwo uko uyabona ni ko n’imihangayiko yiyongera. Mu Mubwiriza 5:12 hagira hati: “Ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.” Ubwo rero, uge ubaho uhuje n’ubushobozi bwawe.

  • Uge ufata akanya ko kuruhuka ugakoremo ikintu ukunda. Ibyo bikugabanyiriza imihangayiko. Icyakora mu gihe uhangayitse byaba byiza wirinze kureba tereviziyo.

  • Ntukarangazwe n’ibikoresho bya elegitoroniki. Jya wirinda kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ureba abakwandikiye. Nanone, jya wirinda gusoma ubutumwa bufitanye isano n’akazi nyuma y’akazi, keretse gusa bibaye ngombwa.

Jya wita ku buzima bwawe

“Imyitozo y’umubiri igira umumaro”.​—1 TIMOTEYO 4:8.

Icyo bisobanura: Iyo umuntu akora siporo agira ubuzima bwiza.

  • Jya ubungabunga ubuzima bwawe. Gukora siporo bishobora gutuma wumva uguwe neza kandi bigatuma uhangana n’imihangayiko. Jya urya ibyokurya bifite intungamubiri kandi uge urira igihe. Nanone uge uruhuka bihagije.

  • Uge wirinda kurwanya imihangayiko ukoresheje ibintu byakwangiza ubuzima bwawe, urugero nk’itabi, ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi. Ibyo byakongerera imihangayiko kandi bigatuma usesagura udufaranga uba warabonye wiyushye akuya.

  • Niwumva imihangayiko ikurenze, uge ujya kwa muganga. Ntuzaterwe isoni no kujya kwa muganga bitewe n’imihangayiko.

Jya umenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere

‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi’—ABAFILIPI 1:10.

Icyo bisobanura: Jya usuzuma witonze ibintu ushyira mu mwanya wa mbere.

  • Jya utegura ibyo uzakora uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi. Ibyo bizatuma wibanda ku bigufitiye akamaro cyane, umenye ibyo waba usubitse, ibyo abandi bagufasha n’ibyo wareka burundu.

  • Buri cyumweru uge wandika uko ukoresha igihe cyawe. Hanyuma, uge ureba aho wanonosora. Uko urushaho gukoresha igihe neza, ni ko urushaho kwirinda imihangayiko.

  • Jya uteganya igihe cyo kuruhuka. Iyo uruhutse, nubwo byaba igihe gito, bigusubizamo imbaraga bikagabanya imihangayiko.

Emera ko abandi bagufasha

“Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.”—IMIGANI 12:25.

Icyo bisobanura: Amagambo arangwa n’ineza kandi agaragaza impuhwe abandi batubwiye, ashobora gutuma twumva turuhutse.

  • Jya ubwira ibiguhangayikishije umuntu ushobora kukumva. Ashobora kugufasha ukabona ibintu mu bundi buryo cyangwa akakwereka ikindi wakora. Iyo umubwiye ibikuri ku mutima byose bishobora gutuma uruhuka.

  • Jya usaba ubufasha. Ushobora gusaba umuntu akagukorera ibyo udashoboye cyangwa mugafatanya.

  • Niba uwo mukorana akubangamira, jya ushaka uko wakemura icyo kibazo. Urugero, ese ushobora kuganira n’uwo muntu mu bugwaneza maze ukamubwira ukuntu ibyo agukorera bikubabaza (Imigani 17:27)? Ese niba ibyo ugerageje gukora byose nta cyo bigezeho, ushobora kugabanya igihe umarana na we?

Jya wita cyane ku bucuti ufitanye n’Imana

“Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—MATAYO 5:3.

Icyo bisobanura: Abantu ntibakenera gusa ibyo kurya, imyambaro n’aho kuba; banakenera kuba inshuti z’Imana. Ubwo rero kugira ngo wishime, ugomba kwemera ko ukeneye kumenya Imana kandi ugahatanira kubigeraho.

  • Isengesho rishobora kugufasha cyane. Imana igusaba ko ‘wayikoreza imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho’ (1 Petero 5:7). Gusenga no gutekereza ku bintu byiza bishobora gutuma ugira amahoro yo mu mutima.—Abafilipi 4:6, 7.

  • Jya usoma ibintu bituma urushaho kuba inshuti y’Imana. Amahame twasuzumye muri iyi gazeti, yose ashingiye kuri Bibiliya, kandi Bibiliya idufasha kuba inshuti z’Imana. Nanone ayo mahame atuma twongera ‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ (Imigani 3:21). None se kuki utakwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya? Uramutse uhereye ku gitabo k’Imigani byagushimisha cyane.