UKO WABONA IBYISHIMO
Ibyiringiro
“Ibyo ntekereza kubagirira . . . ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.”—Yeremiya 29:11.
“IBYIRINGIRO . . . NI IBY’INGENZI CYANE KUKO BITUMA TUGIRANA UBUCUTI N’IMANA. Nanone bifasha umuntu guhangana no kwiheba, kwigunga n’ubwoba.”—Hope in the Age of Anxiety
Bibiliya igaragaza ko dukeneye kugira ibyiringiro ariko nanone ituburira ko tutagomba kwiringira ibinyoma. Zaburi ya 146:3 igira iti: “Ntimukiringire abakomeye, cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza.” Aho kwiringira ko abantu bazagira icyo batumarira, byaba byiza twiringiye Umuremyi wacu, kuko afite imbaraga zo gusohoza amasezerano ye yose. Ni iki yadusezeranyije? Reka dusuzume bimwe mu byo yadusezeranyije.
IBIBI BIZAVAHO, ABAKIRANUTSI BAGIRE AMAHORO ARAMBYE: Muri Zaburi ya 37:10, 11, hagira hati: “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.” Nanone, umurongo wa 29 ugira uti: ‘Abakiranutsi bazatura iteka ryose’ ku isi.
INTAMBARA ZIZAVAHO: “Yehova . . . akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:8, 9.
INDWARA, IMIBABARO N’URUPFU NTIBIZONGERA KUBAHO: “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
ABANTU BOSE BAZABONA IBYOKURYA BIHAGIJE: “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.
ISI YOSE IZABA IYOBORWA N’UBWAMI BWA KRISTO BUKIRANUKA: “[Yesu Kristo] ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.”—Daniyeli 7:14.
None se twakwemezwa n’iki ko ayo masezerano azasohora? Igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko akwiriye kuba Umwami. Yakijije abarwayi, agaburira abashonje kandi azura abapfuye. Inyigisho ze ni zo zari iz’ingenzi cyane, kuko zari zikubiyemo amahame azafasha abantu kubana iteka mu mahoro kandi bunze ubumwe. Nanone Yesu yahanuye ibintu bizabaho, hakubiyemo n’ibimenyetso by’iminsi y’imperuka.
IBIBAZO BYOSE BIRI HAFI KUVAHO
Yesu yahanuye ko iminsi y’imperuka itari kurangwa n’amahoro n’umutekano, ahubwo ko yari kurangwa n’imidugararo. Bimwe mu bimenyetso yavuze byari kuranga “iminsi y’imperuka” ni intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito ikomeye (Matayo 24:3, 7; Luka 21:10, 11; Ibyahishuwe 6:3-8). Nanone Yesu yaravuze ati: “Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.”—Matayo 24:12.
Hari undi mwanditsi wa Bibiliya wavuze ibintu byinshi byari kugaragaza ko urukundo rwakonje. Muri 2 Timoteyo 3:1-5 havuga ko mu “minsi y’imperuka” abantu bari kuba bikunda, bakunda amafaranga n’ibinezeza. Nanone bari kuba birarira kandi bagira urugomo. Imiryango yari kuba idakundana n’abana batumvira ababyeyi babo. Abanyamadini b’indyarya bari kuba bogeye hose.
Ibyo bimenyetso bigaragaza ko imperuka iri hafi. Nanone bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi. Igihe Yesu yavugaga ibimenyetso biranga iminsi y’imperuka, yavuze ikintu gitanga ihumure. Yagize ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.
Ubwo butumwa bwiza butanga umuburo ku bakora ibibi, kandi bugatuma abakiranutsi biringira ko bari hafi kubona imigisha Imana yabasezeranyije. Niba wifuza kumenya byinshi kuri iyo migisha, reba ku ipaji ya nyuma y’iyi gazeti.