UKO WABONA IBYISHIMO
Kugira amagara mazima no kwihangana
INDWARA ZIDAKIRA CYANGWA UBUMUGA BISHOBORA KUBUZA ABANTU IBYISHIMO. Ulf yari afite ubuzima bwiza n’imbaraga ariko amaze kugagara, yaravuze ati: “Narahangayitse cyane kandi imbaraga zirashira, . . . numva ndanegekaye.”
Ibyabaye kuri Ulf bitwibutsa ko nta cyo twakora ngo tutarwara. Icyakora dushobora gufata ingamba zo kubungabunga ubuzima bwacu. Ariko se twakora iki mu gihe tugenda turushaho kuremba? Ibyo ntibyagombye gutuma tubura ibyishimo. Reka tubanze turebe amahame yadufasha kugira amagara mazima.
‘NTUGAKABYE MU BYO UKORA’ (1 Timoteyo 3:2, 11). Kurya no kunywa ukarenza urugero byangiza ubuzima kandi ni ugusesagura. Bibiliya igira iti: “Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi, no hagati y’abanyandanini bakunda kurya inyama. Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena.”—Imigani 23:20, 21.
JYA WIRINDA KWANDUZA UMUBIRI WAWE. Bibiliya igira iti: “Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka” (2 Abakorinto 7:1). Abantu banduza umubiri wabo iyo banywa itabi, inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge. Urugero, hari ikigo cyo muri Amerika cyavuze ko kunywa itabi “bitera indwara nyinshi n’ubumuga kandi bikangiza ingingo z’umubiri hafi ya zose.”
JYA UBONA KO UBUZIMA ARI IMPANO Y’AGACIRO. “[Imana] ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho” (Ibyakozwe 17:28). Iyo ubona ko ubuzima ari impano y’agaciro ugerageza kwirinda impanuka, waba uri ku kazi, utwaye imodoka cyangwa widagadura. Nta cyo byaba bimaze kwishimisha akanya gato ariko ukamugara ubuzima bwawe bwose.
JYA URWANYA IBITEKEREZO BIBI. Ibyo dutekereza bitugiraho ingaruka. Ubwo rero uge wirinda guhangayika cyane, umujinya utagira rutangira, kurarikira n’ibindi bitekerezo bibi. Muri Zaburi ya 37:8 hagira hati: “Reka umujinya kandi uve mu burakari.” Nanone Bibiliya igira iti: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—Matayo 6:34.
JYA UTEKEREZA KU BINTU BYIZA. Mu Migani 14:30 hagira hati: “Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza.” Nanone Bibiliya igira iti: “Umutima unezerewe urakiza” (Imigani 17:22). Iyo nama ni nziza kandi ihuje n’ibyo abaganga bavuga. Hari umuganga wo muri Écosse wavuze ati: “Iyo ukunda kwishima nturwaragurika nk’abantu batagira ibyishimo.”
JYA WIHANGANA. Kimwe na Ulf twigeze kuvuga, hari igihe duhura n’ikigeragezo tudashobora kugira icyo dukoraho, uretse kubana na cyo. Icyakora, dushobora guhitamo uko tuzabyitwaramo. Hari abacika intege, bakiheba ariko ibyo nta kindi bimara uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Mu Migani 24:10 hagira hati: “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.”
Hari n’abandi babanza kwiheba ariko nyuma yaho bakiyakira, ntibaheranwe n’ibibazo. Bashakisha uko bahangana n’icyo kigeragezo. Uko ni ko byagendekeye Ulf. Yavuze ko amaze gusenga no gutekereza ku byo yasomye muri Bibiliya, “yatangiye kugira ibyishimo aho guheranwa n’ibibazo.” Nanone kandi, kimwe n’abandi bantu bahura n’ibibazo byinshi, yitoje kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira impuhwe, bituma atangira kubwira abandi ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya.
Undi muntu wahuye n’ibibazo ni uwitwa Steve. Afite imyaka 15, yakoze impanuka maze agagara kuva ku ijosi kugera ku maguru. Igihe yari afite imyaka 18, amaboko ye yongeye gukora. Yagiye kwiga muri kaminuza, atangira kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge no kwishora mu bwiyandarike. Yari yarihebye. Yongeye kugira ibyiringiro igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, ari na byo byamufashije kureka izo ngeso mbi akongera kugira intego mu buzima. Yaravuze ati: “Namaze igihe numva nta cyo ndi cyo, ariko ubu mfite amahoro, ndishimye kandi ndanyuzwe.”
Ibyabaye kuri Steve na Ulf bitwibutsa amagambo yo muri Zaburi ya 19:7, 8 agira ati: “Amategeko ya Yehova aratunganye, asubiza intege mu bugingo. . . . Amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima. Amategeko ya Yehova ntiyanduye, ahumura amaso.”