ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Liechtenstein

Twasuye Liechtenstein

ICYO gihugu ni kimwe mu bihugu bito byo ku isi, giherereye mu misozi miremire iri hagati y’u Busuwisi na Otirishiya. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, cyatuwe n’Abaselite, Abaretiyani, Abaroma n’Abalemani. Bibiri bya gatatu by’abaturage bagituye, ni abo mu bwoko bw’Abalemani, bakaba bahamaze imyaka igera ku 1.500.

Nubwo muri icyo gihugu havugwa indimi zitandukanye, ururimi rukoreshwa mu butegetsi ni ikidage. Bakunda ibyokurya byitwa Tüarka-Rebel biva mu bigori n’ibindi byitwa Käsknöpfle bimeze nk’amakaroni.

Käsknöpfle

Imyambaro gakondo y’amabara

Iyo utembera muri icyo gihugu uhabona imisozi itwikiriwe n’urubura, ibibaya bitohagiye, imizabibu n’ibindi bimera. Urugero, haba ubwoko bugera hafi kuri 50 bw’indabo. Nanone haba amazu ndangamurage, amazu berekaniramo filimi n’inzengero za divayi. Ibyo bituma icyo gihugu gisurwa na ba mukerarugendo mu gihe cy’impeshyi no mu gihe cy’itumba.

Abahamya ba Yehova batangiye kuhabwiriza mu myaka ya za 20. Ubu hari Abahamya bagera kuri 90, babwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya abaturage baho na ba mukerarugendo.