HIRYA NO HINO KU ISI
Ibivugwa ku bidukikije
Nubwo isi iduha umwuka mwiza, ibidutunga n’amazi meza, abantu bakomeje kwangiza ibidukikije. Icyakora abahanga muri siyansi baracyashakisha uko babibungabunga.
Ositaraliya.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu ndiba z’inyanja zose zo ku isi hari kilometero kibe zirenga 500.000 z’amazi atarimo umunyu. Umushakashatsi wo muri kaminuza yo mu mugi wa Adélaïde witwa Vincent Post yagize ati “hari igihe amazi y’inyanja yagabanutse,” bituma inkombe z’inyanja ziyongera. Icyakora imvura yagiye igwa “inyanja zikuzura zikarenga inkombe.” Abahanga muri siyansi bizeye ko ayo mazi ari mu ndiba y’inyanja ashobora kuzagoboka abantu basaga miriyoni 700 batabona amazi meza ahagije.
Ubutayu bwa Sahara.
Kimwe cya kabiri cy’inyamaswa zari mu butayu bwa Sahara ntizikiriho, kandi n’izikiriho zisigaye zibyiganira ahantu hangana na rimwe ku ijana by’aho zagombye kuba. Imwe mu mpamvu zibitera ni umutekano muke no kuba bazihiga cyane. Nubwo mu butayu haba inyamaswa z’ubwoko bwinshi kimwe no mu mashyamba, abashakashatsi bavuga ko “ibinyabuzima byo mu butayu bititabwaho nk’ibyo mu mashyamba bitewe n’amikoro make.” Ni yo mpamvu abashinzwe kubungabunga ibidukikije batita ku binyabuzima byugarijwe n’akaga byo muri ubwo butayu, uko bikwiriye.
Isi.
Bivugwa ko ugereranyije, umuntu umwe ku bantu umunani bapfuye mu mwaka wa 2012, bazize ingaruka ziterwa no guhumanya ikirere. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryavuze ko “ku isi hose, guhumanya ikirere ari cyo kintu gikomeye mu bintu bibangamiye ubuzima.”