Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ABANTU BA KERA

Uko Esipanye yirukanye Abamorisike

Uko Esipanye yirukanye Abamorisike

Hari abavuga ko muri icyo gihe cy’amateka ababaje, ibintu hafi ya byose Abesipanyoli bakoraga, kiliziya yabigiragamo uruhare. Turagutera inkunga yo gusoma iyo nkuru.

UBWAMI bwa Esipanye bwashakaga ko habaho leta ya gikristo igendera ku mategeko amwe. Kubera ko Abamorisike batari abayoboke ba kiliziya, hari abumvaga ko kuba bariho byari igitutsi gikomeye ku Mana. Nyuma y’imyaka myinshi, abo Bamorisike bafatiwe icyemezo. Ikihe? Hafashwe icyemezo cyo kubirukana. *

BAHINDUYE IDINI KU NGUFU

Mu gihe cy’imyaka amagana, Abamore bo muri Esipanye bitwaga Abamudejari, iryo zina rikaba ryerekeza ku Bisilamu bo muri Esipanye bari bake, biberagaho mu mahoro mu duce twategekwaga n’Abagatolika. Mu duce tumwe na tumwe, bamaze igihe runaka bafite uburenganzira bwo gukurikiza amategeko n’imigenzo yabo, no kugendera ku mahame y’idini ryabo.

Icyakora mu mwaka wa 1492, abami b’Abagatolika ari bo Ferdinand wa II na Isabella bigaruriye intara ya Grenade, ari na ko gace ka nyuma ka Ibérie kari kakiri mu maboko y’’Abisilamu. Igihe Abamore bishyiraga mu maboko y’abo bami, basezeranyijwe guhabwa uburenganzira nk’ubwari bwarahawe Abamudejari. Ariko bidatinze, abayobozi b’Abagatolika barushijeho gutoteza Abisilamu bo mu bwami bwabo bari bake no kubotsa igitutu, babahatira guhinduka. Abamore bamaganye uwo mwanzuro  bitewe n’uko warengaga ku masezerano bari baragiranye, maze mu wa 1499 bigomeka ku butegetsi. Ingabo za leta zahosheje iyo myigaragambyo, ariko nyuma yaho Abisilamu bo mu turere dutandukanye bagiye bahatirwa guhindura idini cyangwa bakimukira mu tundi duce. Abemeye guhindura idini bakaguma muri Esipanye, Abesipanyoli babise Abamorisike.

‘NTIBARI ABAKRISTO BEZA KANDI NTIBUMVIRAGA UBUTEGETSI’

Mu mwaka wa 1526, idini rya Isilamu ryaciwe muri Esipanye hose. Ariko Abamorisike benshi bakomeje gukurikiza amahame y’idini ryabo rwihishwa, kandi mu rwego rw’itsinda bakomeye ku muco wabo.

Mu mizo ya mbere, kuba Abagatolika ku izina byarihanganiwe. N’ubundi kandi, bari bafatiye runini leta kuko bari abanyabugeni, abanyabukorikori, bagakora imirimo y’ingufu kandi bagatanga imisoro. Icyakora kuba muri rusange baranze kuyoboka idini gatolika, byatumye bahabwa akato na leta ndetse na rubanda. Urwo rwikekwe rushobora kuba rwaraterwaga n’uko bagendaga barushaho gukekwa amababa, abantu bibaza niba koko barahindukiriye kiliziya babikuye ku mutima.

Icyakora nyuma y’igihe gito, kubihanganira byaje kuvamo guhatirwa guhindura idini ku ngufu. Mu mwaka wa 1567, Umwami Philippe wa II yatanze itegeko rivuga ko Abamorisike batemerewe kuvuga ururimi rwabo, kwambara imyambaro yabo no gukurikiza imigenzo yabo. Iryo tegeko ryatumye bongera kwigomeka kandi hameneka amaraso menshi.

Ugereranyije, Abamorisike bagera hafi ku 300.000 bahatiwe kuva muri Esipanye kandi bahava nabi cyane

Abahanga mu by’amateka bavuze ko abategetsi bo muri Esipanye bemezaga ko “Abamorisike batari Abakristo beza kandi ko batumviraga ubutegetsi.” Ni yo mpamvu babashinjaga kuba ibyitso by’abanzi ba Esipanye ari bo Baberiberi, Abaporotesitanti bo mu Bufaransa, n’Abanyaturukiya, ibyo ngo bikaba byarashoboraga gutuma ayo mahanga abagabaho ibitero. Urwo rwikekwe no gutinya ko Abamorisike bazavamo abagambanyi, byatumye Philip wa III afata umwanzuro wo kubirukana mu mwaka wa 1609. * Mu myaka yakurikiyeho abantu bakekwagaho kuba Abamorisike baratotejwe. Nguko uko Esipanye yose yaje guhinduka iy’Abagatolika hakoreshejwe ibikorwa nk’ibyo by’urukozasoni.

^ par. 4 Izina ry’Abamorisike rikomoka ku ijambo ry’icyesipanyoli risobanurwa ngo “Abamore bato.” Abahanga mu by’amateka bakoresha iryo zina mu buryo bwiyubashye, berekeza ku bantu bari Abisilamu bakaza guhinduka bakaba Abagatolika. Igihe ubwami bwa nyuma bw’Abisilamu bwari bumaze kugwa mu mwaka wa 1492, bigumiye mu mwigimbakirwa wa Ibérie.

^ par. 12 Nanone abahanga mu by’amateka bakeka ko nibura umwe mu bayobozi ba Esipanye yaboneyeho uburyo bwo gufatira imitungo itimukanwa y’Abamorisike.