INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?
Indwara ikomeye
Mabel wo muri Arijantine yari umuganga wita ku bamugaye, kandi yari afite ubuzima bwiza. Mu mwaka wa 2007 yatangiye kugira umunaniro udasanzwe kandi yahoranaga umutwe udakira. Yaravuze ati “nta ho ntivurije kandi nta muti ntanyoye, ariko byose nta cyo byamariye.” Amaherezo bamunyujije mu cyuma, bamusangana ikibyimba mu bwonko. Yagize ati “numvise ntazi uko mbaye! Siniyumvishaga ukuntu naba mbana n’icyo kintu mu mutwe wanjye.
“Nubwo byari bimeze bityo ariko, maze kubagwa ni bwo nasobanukiwe ko burya indwara yanjye ikomeye. Igihe nari mu bitaro by’indembe, narakangutse ariko sinashoboraga kwinyagambura. Icyo nari nshoboye ni ukwitegereza igisenge gusa. Mbere yo kubagwa nikoreraga buri kintu cyose. Ariko mu buryo butunguranye, nisanze nta cyo ngishoboye gukora. Ubwo nari mu bitaro by’indembe numvaga ntazi iyo ndi. Numvaga gusa ibikoresho by’abaganga bibomborana, intabaza zisakuza n’abarwayi baniha. Nta kindi numvaga uretse agahinda n’umubabaro.
“Ubu narorohewe mu rugero runaka. Nshobora kwigenza nkaba nagera kure nta muntu turi kumwe. Icyakora, sindeba neza kandi imikaya yanjye ntirakora uko bikwiriye.”
UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA
Ntukihebe. Mu Migani 17:
Jya utekereza ku byiringiro by’igihe kizaza kugira ngo ushobore kwihangana. Mabel yagize ati “Bibiliya yari yaramfashije kumenya impamvu duhura n’ibyago. Ariko nanone nari nzi ko uko bwije n’uko bukeye, tugenda turushaho kwegereza igihe cyiza, ubwo isi izaba itarangwamo imibabaro.” *
Jya uzirikana ko Imana ikwitaho (1 Petero 5:7). Mabel yavuze uko ibyo byamufashije agira ati “igihe banjyanaga ku iseta, niboneye ko amagambo yo muri Yesaya 41:
Ese wari ubizi? Bibiliya ivuga ko hari igihe abantu batazongera kurwara.
^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?