Hirya no hino ku isi
U Budage
Mu mwaka wa 2012, rumwe mu nkiko nkuru zo mu Budage rwemeje ko nta muntu ushobora gusezera mu idini ryemewe na leta, ngo akomeze kwitwa ko ari umuyoboke waryo. Hari Abagatolika basezera mu idini ryabo, bityo bagasonerwa amaturo, ariko bagakomeza kwifatanya mu bikorwa bimwe na bimwe by’idini. Abo kiliziya ishobora kubahagarikira isakaramentu ry’ukarisitiya n’irya penetensiya, ikabaka inshingano zimwe na zimwe zo mu rwego rw’idini, hakaba nubwo yanze kubasomera misa igihe hari uwapfuye cyangwa agapfusha.
Isi
Ubushakashatsi bwakozwe ku madini yo ku isi, bwagaragaje ko abantu batagira idini bagera kuri 1.100.000.000. Abo bantu si ko byanze bikunze batemera Imana. Ni aba gatatu mu bwinshi nyuma y’Abakristo bagera kuri 2.200.000.000 n’Abisilamu bagera kuri 1.600.000.000. Abahindu baza ku mwanya wa kane, bakaba bafite abayoboke bagera kuri 1.000.000.000.
U Buyapani
Abahanga muri siyansi b’Abayapani bagaragaje ko “gushimira umuntu bikangura igice cye cy’ubwonko gituma yumva ko ibyo akora bifite akamaro.” Ibyo bituma “yumva yishimye.” Ubwo bushakashatsi bwashimangiye igitekerezo cy’uko gushimira umuntu ari uburyo bwiza bwo kumufasha kunonosora ibyo akora.
Boliviya
Mu mpera z’umwaka wa 2012, muri icyo gihugu habaye ibarura rusange ry’abaturage. Kugira ngo imibare yari kuzasohoka muri iryo barura ibe ihuje n’ukuri, abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo ku munsi w’ibarura. Nanone imipaka yarafunzwe, imodoka z’abantu ku giti cyabo zibuzwa kugenda, kandi abantu babuzwa kunywa inzoga.
U Butaliyani
Mu bushakashatsi bwakozwe, Abataliyani bavuze ko bakina n’abana babo nibura iminota 15 ku munsi. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “umubyeyi umwe kuri batanu ari we wagaragaje ko gukina n’umwana ari uburyo bwo kumwigisha” (La Repubblica). Umuhanga mu byo guhanga imikino y’abana witwa Andrea Angiolino, yavuze ko iyo ababyeyi bakina n’abana babo, abo bana bibongerera ubushobozi bwo gutekereza, kandi bikabatoza “gukurikiza amategeko.”