Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Amatwi yumva cyane y’igihore

Amatwi yumva cyane y’igihore

IGIHORE cyo muri Amerika y’Amajyepfo gifite amatwi mato cyane afite uburebure butageze no kuri milimetero imwe, ariko afite ubushobozi bwo kumva nk’ubw’amatwi y’umuntu. Ako gasimba gafite ubushobozi bwo kumva amajwi atandukanye aturuka kure. Urugero, gashobora gutahura ijwi ry’ibindi bihore hamwe n’ijwi ridasanzwe ry’agacurama karimo gahiga.

UGUTWI KW’IGIHORE

Suzuma ibi bikurikira: Amatwi y’igihore ateye ku maboko yacyo. Kimwe n’amatwi y’umuntu, amatwi y’igihore na yo yakira ijwi, akarihindura kandi agasuzuma ubunini bwaryo. Ariko kandi, abahanga mu bya siyansi bavumbuye urugingo rwihariye mu gutwi kw’ako gasimba. Urwo rugingo rumeze nk’igipirizo kirekire cyuzuye amazi, kandi rufite urundi bimeze kimwe ruba mu gutwi kw’inyamabere, ariko urw’igihore rukaba ari ruto cyane. Urwo rugingo rero ni rwo ruha igihore ubushobozi buhambaye bwo kumva.

Porofeseri Daniel Robert wigisha ibinyabuzima muri kaminuza ya Bristol mu Bwongereza, yavuze ko ibyo abahanga bavumbuye bizafasha ba injenyeri “gukora utwuma duto cyane kandi dufite ubushobozi buhambaye bwo kumva, kuruta utwari dusanzwe turiho.” Nanone abashakashatsi batekereza ko ibyo bizagira uruhare mu ikoranabuhanga ryo mu gihe kiri imbere, igihe hazaba hakorwa ibyuma bifite ubushobozi bwo kumva amajwi ubusanzwe umuntu adashobora kumva, hakubiyemo n’ibyuma bikoreshwa kwa muganga bifite ubushobozi bwo kureba ibintu bidashobora kuboneshwa amaso.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo gihore gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva, cyabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?