Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko abakiri bato bagabanya umubyibuho ukabije

Uko abakiri bato bagabanya umubyibuho ukabije

MINISITERI y’ubuzima ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko “hagati y’umwaka wa 1980 na 2002, umubare w’ingimbi n’abangavu bafite umubyibuho ukabije wikubye incuro eshatu, kandi ko uwo mubare wikubye incuro zirenga ebyiri mu bana bakiri bato.” Mu ndwara abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije baba bashobora kuzarwara, harimo diyabete, indwara z’umutima na za kanseri. *

Umubyibuho ukabije w’abana ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye. Muri byo harimo imibereho yo guhora bicaye hamwe, ibyokurya bibyibushya bisigaye biboneka kuri make na gahunda zo kwamamaza zibanda ku bakiri bato. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara, cyavuze ko “umubyibuho ukabije mu bana uterwa n’uko barya ibyokurya birimo ibivumbikisho byinshi, kandi badakora imirimo y’amaboko myinshi.”

Byaba byiza abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abantu bakuru bitaye ku mirire yabo. Baramutse bafashe ingamba nke zoroheje ariko nanone ntibakabye, bishobora kubarinda umubyibuho ukabije. Reka dufate urugero rw’umusore witwa Mark, wabonye ko kugira icyo ahindura ku mirire ye byamugiriye akamaro cyane, bigatuma agira ubuzima bwiza. Yaravuze ati “nakundaga kurya buri kanya, kandi nkarya ibyokurya bidafashije.” Igazeti ya Nimukanguke!, yaganiriye na Mark kugira ngo imenye icyo yakoze kugira ngo agabanye umubyibuho.

Ni ryari watangiye kugira ikibazo cy’imirire?

Byatangiye ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe, natangiye kujya ndya muri resitora. Kubera ko hafi y’aho nakoraga hari resitora ebyiri zigurisha ibyokurya byoroheje, saa sita najyaga kurya muri imwe muri zo hafi ya buri munsi. Numvaga ko kujya muri resitora nk’izo ari byo byari binyoroheye kurusha kwitekera.

None se umaze kuva mu rugo byagenze bite?

Maze kuva mu rugo byahumiye ku mirari. Sinari nzi guteka kandi sinagiraga amafaranga menshi. Icyakora resitora nakundaga yacuruzaga ibyokurya byoroheje, yari ku nzu ya gatatu uvuye aho nakoreraga. Numvaga kurya muri iyo resitora ari byo binyoroheye kandi bihendutse. Uretse kuba nararyaga ibyokurya bitari byiza ku buzima, naryaga byinshi nkarenza urugero. Nakomezaga gutumiza ifiriti, ngatumiza icupa rinini rya fanta, ngatumiza izindi nyama kandi ngatumiza byinshi uko bishoboka kose, bitewe n’amafaranga nabaga mfite!

Waje kwisubiraho ute se?

Igihe nari mu kigero cy’imyaka 20, natangiye gutekereza ku buzima bwanjye. Nari mfite umubyibuho ukabije. Buri gihe nakoraga ibintu nkururuka kandi nta cyizere nari nifitiye. Nabonaga ko ngomba kugira icyo mpindura.

Wabigenje ute se kugira ngo ushobore kwifata mu byo waryaga?

Nabikoze buhoro buhoro. Nabanje kugabanya ibyo naryaga. Naribwiraga nti “nta mpamvu yo kurya nk’utazongera.” Hari igihe rwose nahungaga ibyokurya. Ariko nyuma yaho numvaga merewe neza, nkumva ari nk’aho nesheje.

Ese hari ibintu bikomeye wahinduye?

Hari ibyo naretse burundu. Urugero, naretse ibinyobwa bidasindisha nkajya ninywera amazi gusa. Ibyo ntibyanyoroheye kuko nangaga amazi, nkikundira ibyo binyobwa. Iyo nabaga maze kunywa ikirahuri cy’amazi, nanywaga agatobe gake kugira ngo ndebe ko ubusharire bwashira mu kanwa. Nyuma y’igihe, amazi yatangiye kundyohera.

Uretse kureka ibyokurya bikwangiriza ubuzima se, ni iki kindi wakoze?

Nabishimbuje ibyokurya byiza. Natangiriye ku mbuto, urugero nka pome, imineke, inkeri n’izindi. Nakurikijeho inyama zidateza ibibazo, urugero nk’inkoko n’amafi. Nyuma y’igihe, naje kubikunda cyane. Nagerageje kujya ndya imboga nyinshi, ibindi nkarya bike. Nanone nabonye ko mu gihe cyo gufata amafunguro ndya bike, iyo hagati aho hari utundi tuntu tworoheje nariye. Uko igihe cyagiye gihita, natangiye kwanga bya byokurya bitamfitiye umumaro.

Ubu se waretse kurya muri resitora burundu?

Oya, ndacyajyayo. Ariko iyo nariye muri resitora nkora uko nshoboye sindenze urugero. Iyo bampaye ibyokurya byinshi, mbanza kubigabanyamo kabiri, bimwe nkabipfunyika, ibindi nkabirya. Ibyo bituma ndya bike, aho kurya byinshi bitewe n’uko nanga kubisiga.

None se kugira ibyo uhindura byakugiriye akahe kamaro?

Natakaje ibiro kandi ndushaho kugira imbaraga. Ubu numva meze neza. Ikiruta byose, nishimira ko kuba nita ku buzima bwanjye, bituma mpesha ikuzo Imana yabumpaye (Zaburi 36:9). Numvaga ko kubaho ngenzura ibyo ndya kugira ngo ntabyibuha, bizangora. Ariko maze gutangira kurya ibyokurya bikwiriye, nasanze nta cyo nabinganya. *

^ par. 2 Igazeti ya Nimukanguke! ntihitiramo abantu ibyo bagomba kurya. Buri wese yagombye guhitamo icyo yakora abyitondeye, kandi akabiganiraho n’umuganga mbere yo kugira icyo ahindura ku mirire ye. Jya wirinda ibyokurya bikundwa na benshi ariko bishobora guteza akaga.

^ par. 20 Impuguke zivuga ko abakiri bato bafite umubyibuho ukabije, baba bafite ibyago bingana na 70 ku ijana byo kuzagira umubyibuho ukabije bamaze kuba bakuru.