IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese niteguye gushaka?
Mbere yo gusubiza icyo kibazo, ukeneye kwimenya neza. Urugero, reka dusuzume ibintu bikurikira:
Kubana n’abandi
Ubanye ute n’ababyeyi bawe cyangwa abavandimwe bawe? Ese ukunze gutongana na bo, wenda ugakoresha amagambo arangwa n’uburakari cyangwa asesereza kugira ngo wumvikanishe igitekerezo cyawe? Bakuvugaho iki ku birebana n’ibyo? Uko ubana n’abagize umuryango bigaragaza uko uzabana n’uwo muzashakana.—Abefeso 4:31.
Uwo uri we
Ese urangwa n’icyizere cyangwa ukunda kwiheba? Ese ushyira mu gaciro cyangwa buri gihe uba ushaka ko ibintu bikorwa mu buryo runaka, bigakorwa uko ubishaka? Ese ukomeza gutuza mu gihe uhanganye n’ibintu bigutesha umutwe? Ese urihangana? Niwitoza imbuto z’umwuka w’Imana muri iki gihe, bizagufasha kuba umugore cyangwa umugabo nyawe igihe uzaba umaze gushaka.—Abagalatiya 5:22, 23.
Amafaranga
Ese ukoresha amafaranga neza? Ese uhora mu madeni? Ushobora kumara ku kazi kabiri, batakwirukanye? Niba bijya bikunanira se, ubiterwa n’iki? Ese akazi ni ko kibazo? Ese ni umukoresha? Cyangwa biterwa n’ingeso runaka ukeneye gukosora? None se niba gucunga amafaranga yawe byarakunaniye, uzashobora ute gucunga ay’umuryango?—1 Timoteyo 5:8.
Gushyikirana n’Imana
Niba uri Umuhamya wa Yehova, ukora iki kugira ngo ukomeze gushyikirana n’Imana? Ese ufata iya mbere ugasoma Ijambo ry’Imana, ukajya mu murimo wo kubwiriza kandi ukifatanya mu materaniro ya gikristo? Umuntu uzashaka azaba akeneye umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka.—Umubwiriza 4:9, 10.
Niwimenya, ni bwo uzaba wujuje ibisabwa kugira ngo ubone umuntu uzatuma imico yawe myiza irushaho kugaragara, aho gutuma intege nke zawe zirushaho kujya ahagaragara.