Soma ibirimo

Nkore iki ko numva nigunze?

Nkore iki ko numva nigunze?

Icyo wakora

 1. Ibande ku byiza byawe (2 Abakorinto 11:​6). Nubwo kumenya intege nke zawe ari byiza, zirikana nanone ko hari imico myiza ufite. Kumenya imico myiza ufite, bizatuma wigirira icyizere bityo ureke gukomeza kwisuzugura, maze bikumare irungu. Ibaze uti ‘ni iyihe mico myiza mfite?’ Tekereza ku mico myiza cyangwa ubuhanga ufite.

 2. Gerageza kwita ku bandi ubikuye ku mutima. Tangira wita ku bantu bake. Umusore witwa Jorge, yaravuze ati “kubaza abandi uko bamerewe cyangwa kubabaza iby’akazi kabo, bishobora gutuma urushaho kubamenya.”

Ushobora kubaka iteme ryaguhuza na bagenzi bawe

 Inama: Ntukibande ku bantu mungana. Bumwe mu bucuti bukomeye cyane buvugwa muri Bibiliya bwari ubw’abantu barutanwaga cyane, urugero nka Rusi na Nawomi, Dawidi na Yonatani, Timoteyo na Pawulo (Rusi 1:​16, 17; 1 Samweli 18:​1; 1 Abakorinto 4:​17). Zirikana kandi ko kuganira ari ukungurana ibitekerezo, atari ukwiharira ijambo. Abantu bishimira umuntu uzi gutega amatwi. Bityo rero, niba ukunze kugira amasonisoni, wibuke ko atari wowe wenyine uba ugomba kuvuga.

 3. Jya ‘wishyira mu mwanya w’abandi’ (1 Petero 3:​8). Nubwo waba utemeranya n’ibyo mugenzi wawe avuze, mwihanganire akomeze avuge. Jya ugerageza kuganira na we ku bintu muvugaho rumwe. Niba ushaka gutanga igitekerezo kivuguruza icye, ujye ukivuga wicishije bugufi kandi ubigiranye amakenga.

 Inama: Jya uvugisha abandi nk’uko nawe wifuza ko bakuvugisha. Kujya n’abandi impaka bitari ngombwa, kubaserereza, kubatuka cyangwa guhora ubumvisha ko ibyo bavuga atari byo, nta kindi bimara uretse gutuma mukomeza gutandukana. Abandi bazarushaho kugukunda ari uko ugiye ubabwira ‘amagambo arangwa n’ineza.’​—Abakolosayi 4:6.