Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki niba ndenze ku mategeko y’iwacu?

Nakora iki niba ndenze ku mategeko y’iwacu?

Dore icyatuma ibintu bitarushaho kuzamba.

Jya uvugisha ukuri. Kubeshya ababyeyi bawe bishobora gutuma bagutakariza icyizere. Ku bw’ibyo, jya uvugisha ukuri kandi usobanure neza uko byagenze.Imigani 28:13.

  • Jya wirinda kwisobanura cyangwa kumvikanisha ko ibyo wakoze nta cyo bitwaye.

  • Buri gihe ujye wibuka ko “gusubizanya ineza bihosha uburakari.Imigani 15:1.

Jya usaba imbabazi. Kugaragariza ababyeyi bawe ko ubabajwe n’ikosa wakoze, ko wabatengushye cyangwa ko wabaruhije, bishobora gutuma ugabanyirizwa ibihano. Icyakora agahinda kawe kagombye kuba kavuye ku mutima.

Ukwiriye kwirengera ingaruka. Kwakira ingaruka z’ibyo wakoze, bigaragaza ko umaze guca akenge. Ikintu cyiza ushobora gukora, ni ugushakisha uko ababyeyi bawe bakongera kukugirira icyizere.—Imigani 20:11.

Zirikana ko ababyeyi bawe bafite uburenganzira bwo kugenzura ibyo ukora. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ibirebana n’“itegeko rya so” n’“icyo nyoko agutegeka.Imigani 6:20.

Niba wifuza ko ababyeyi bakudohorera:

  • Bereke ko witeguye gukurikiza amategeko yabo.

  • Jya urangwa no kumvira, ku buryo ukubonye wese ahita abyibwira.