IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki ngo ndeke kubabara cyane?
“Iyo abandi bafite ibibazo mbaba hafi nkabafasha gukemura ibibazo byabo, bakumva bamerewe neza. Ariko icyo abantu benshi batazi, ni uko iyo ngeze mu rugo, mpita njya mu cyumba nkarira.”—Kellie.
“Iyo mbabaye, ndigunga. Iyo hagize abantumira, nshakisha impamvu zituma ntajyayo. Nkora uko nshoboye kose ngahisha abagize umuryango wanjye ko mbabaye, maze bakibwira ko nta kibazo mfite.”—Rick.
Ese ibyabaye kuri Kellie na Rick nawe bijya bikubaho? Niba byarakubayeho, ntuhite wumva ko ufite ikibazo. Menya ko buri wese ajya agira ikimubabaza. Hari abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya byagendekeye bityo.—1 Samweli 1:6-8; Zaburi 35:14.
Hari igihe ushobora kumenya icyakubabaje; ariko hari n’igihe utakimenya. Umukobwa witwa Anna ufite imyaka 19, yaravuze ati “kubabara ntibisaba ko uba wahuye n’ikintu gikomeye. Bishobora kukubaho igihe icyo ari cyo cyose, nubwo waba nta kibazo na kimwe ufite. Bibaho nubwo uba udashobora gusobanura icyabiteye!”
Wakora iki mu gihe wumva ubabaye, waba uzi impamvu yabiteye cyangwa utayizi?
Jya uvuga uko umerewe. Igihe Yobu yari afite agahinda kenshi yaravuze ati “sinzabura kugaragaza ibimpangayikishije, kandi nzavuga mfite ishavu mu mutima” (Yobu 10:1).
Kellie yaravuze ati “ntushobora kwiyumvisha ukuntu numva nduhutse iyo maze kuvuga uko merewe. Byibura mba mbonye umuntu wumva uko merewe! Ni nk’aho mba naguye mu rwobo, noneho umuntu akampereza umugozi, akankurura akankura muri urwo rwobo.”
Andika ibyakubabaje. Igihe wumva ufite akababaro kenshi, ujye ugerageza kwandika ibitekerezo byawe ku rupapuro. Muri za zaburi zahumetswe Dawidi yanditse, yajyaga avugamo akababaro ke (Zaburi 6:6). Kwandika uko wumva umerewe bizagufasha ‘kurinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.’—Imigani 3:21.
Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “iyo mfite agahinda, simbasha gutekereza neza. Kwandika bimfasha gushyira ibitekerezo ku murongo. Iyo uvuze uko umerewe kandi ukaba usobanukiwe impamvu umerewe utyo, umubabaro wawe uragabanuka.”
Jya ubishyira mu isengesho. Bibiliya ivuga ko nusenga uvuga ibiguhangayikishije, ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu.’—Abafilipi 4:7.
Umukobwa witwa Esther yaravuze ati “nageragezaga gutahura impamvu numva mbabaye, ariko bikananira. Nasabye Yehova ngo amfashe kugira ibyishimo. Nari ndambiwe guhora mbabaye kandi ntazi n’impamvu yabiteye. Amaherezo byaje gushira. Ntuzigere na rimwe upfobya imbaraga z’isengesho!”
Hagize ugufasha kandi nawe ukagira icyo ukora, ushobora kudakomeza kubabara. Ibyo byagereranywa no kuva mu mwobo muremure
Igitekerezo: ifashishe Zaburi ya 139:23, 24, kugira ngo ubone uko wasenga Yehova. Mubwire ibikuri ku mutima byose, kandi umusabe kugufasha gutahura impamvu nyayo ituma ubabara.
Uretse ibi bitekerezo wahawe, izindi nama z’ingirakamaro ushobora kuzisanga mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kuzirikana ibitekerezo bitera inkunga biboneka mu nkuru zo muri Bibiliya, bishobora gutuma utekereza neza, ukumva umerewe neza kandi ugakora ibintu neza—Zaburi 1:1-3.
Wakora iki mu gihe ukomeje kugira umubabaro?
Umusore witwa Ryan, yaravuze ati “rimwe na rimwe mu gitondo numvaga ntashaka kubyuka, nkumva ibyiza ari uko nakwigumira mu buriri, ngo ntongera kumara umunsi wose mbabaye.” Ryan afite ikibazo cy’ihungabana, kandi si we wenyine. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu rubyiruko, umwe kuri bane agira ibibazo by’ihungabana mbere y’uko aba mukuru.
Wabwirwa n’iki ko ufite ikibazo cy’ihungabana? Bimwe mu bimenyetso bibiranga ni ihinduka rigaragara ry’imitwarire, rimwe ukaba wishimye ubundi ukaba ubabaye, ukigunga, ugasanga ibintu hafi ya byose bitakigushimisha, kurya bikakunanira, ukabura ibitotsi, ugasigara wumva nta cyo umaze kandi ukagira umutimanama ugucira urubanza nta mpamvu.
Abantu hafi ya bose hari igihe bagaragaza kimwe muri ibyo bimenyetso cyangwa byinshi muri byo. Ariko niba umaze igihe runaka ubona ibyo bimenyetso, byaba byiza ubibwiye ababyeyi bawe kugira ngo bajye kugusuzumisha kwa muganga. Muganga ashobora kugufasha kumenya niba ako kababaro kawe gaterwa n’uburwayi.
Niba ufite ikibazo cy’ihungabana, ntibikagutere isoni. Hari benshi bari bafite ikibazo nk’icyawe, ariko bamaze kwivuza batangira kumva bamerewe neza, wenda kuruta n’uko bari bameze mbere. Umubabaro waba ufite wose, waba uterwa n’ihungabana cyangwa uterwa n’indi mpamvu, ukwiriye kuzirikana amagambo ahumuriza yo muri Zaburi ya 34:18, agira ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”