Icyo ukwiriye kumenya: Ubuhanga bwo kuganira

Kuganira ni iby’ingenzi kuko bishobora

  • gufasha abandi kumenya uko ubona ibintu

  • kugufasha gusobanukirwa impamvu banze ibyo wifuza.

Niba rero ushaka ko ababyeyi baguha umudendezo nk’uw’umuntu mukuru, ukwiriye kumenya uko waganira na bo. Wabigeraho ute?

Itoze gutegeka ibyiyumvo byawe. Kuganira n’abandi bisaba kumenya kwifata. Bibiliya igira iti “umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza.”​—Imigani 29:11.

Uwo murongo ukwigisha iki? Ukwiriye kwirinda kwitotomba, kwanga kuvuga, gukubita inzugi cyangwa gukora ikindi kintu cyose kigaragaza ko urakaye. Ibyo si byo byatuma uhabwa umudendezo, ahubwo byatuma bagushyiriraho andi mategeko.

Gerageza kumenya uko ababyeyi bawe babona ibintu. Urugero, reka tuvuge ko ababyeyi bawe bakwimye uruhushya rwo kujya mu birori. Aho kugira ngo wijujute, ushobora kubabaza uti

“Ubu se njyanye n’incuti yanjye ikuze kandi yizerwa mwanyemerera?”

Ariko ababyeyi bawe na bwo bashobora kukwangira. Iyo umaze kumenya impungenge bafite, uba ushobora kubaha ikindi gitekerezo bakakwemerera.

Kumvira ababyeyi ni nko kwishyura inguzanyo ya banki. Iyo wishyuriye igihe, banki irushaho kukugirira icyizere.

Jya ukora icyatuma ababyeyi bawe bakugirira icyizere. Reka tuvuge ko hari umuntu ufashe inguzanyo ya banki. Iyo yishyuriye igihe, banki irushaho kumugirira icyizere, ikaba ishobora kumuha indi nguzanyo.

Ibyo ni na ko bimeze mu rugo. Nawe ugomba kumvira ababyeyi bawe. Icyakora nukomeza kubasuzugura, ntuzatangazwe n’uko bazanga kukudohorera cyangwa bakakwima umudendezo burundu.

Ku rundi ruhande, nugaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere no mu tuntu duto, ababyeyi bawe bazarushaho kukikugirira.