Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubu koko iyi mikoro yo ku ishuri ndayirangiza?

Ubu koko iyi mikoro yo ku ishuri ndayirangiza?

Icyo wakora

Shaka ahantu wigira. Hagombye kuba hatari icyakurangaza. Niba bishoboka wigire ku meza. Zimya televiziyo.

Igihe cyagereranywa n’ifarashi igendana imbaraga. Bisaba ko uba uzi kuyiyobora

Menya iby’ingenzi kuruta ibindi. Kubera ko kwiga ari cyo kintu cy’ingenzi, iyemeze kubanza gukora umukoro wo ku ishuri mbere y’ibindi byose.

Irinde gusubika ibintu. Ishyirireho gahunda y’igihe uzajya ukorera imikoro kandi uyubahirize.

Kora urutonde rw’ibyo ukwiriye gukora. Hitamo isomo uri bwige mbere y’andi, iryo uri bukurikizeho, bityo bityo. Yashyire ku rutonde kandi ugene igihe uzajya umara wiga buri somo. Iryo umaze kwiga ujye uricishamo umurongo.

Jya ufata akanya ko kuruhuka. Niba ubona ko umaze kunanirwa, jya uruhuka gato. Ariko ukore uko ushoboye uhite ugaruka ku mukoro wawe.

Igirire icyizere. Ujye wikuba ko kugira ngo umunyeshuri abe umuhanga cyangwa umuswa, ahanini bidaterwa n’ubuhanga bwinshi afite, ahubwo biterwa no kugira umwete (Imigani 10:4). Nawe ushobora kubona amanota meza. Gira umwete maze wirebere ko utazabona amanota meza.