Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ngeze igihe cy’irambagiza?

Ese ngeze igihe cy’irambagiza?

 Kurambagiza bisobanura iki?

  •   Ukunze gusohokana n’umuntu mudahuje igitsina. Ese ubwo murarambagizanya?

  •   Hari umuntu mudahuje igitsina wumva ukunze kandi na we ni uko. Mwohererezanya ubutumwa bugufi incuro nyinshi ku munsi cyangwa mukavugana kuri telefoni. Ese icyo gihe muba murambagizanya?

  •   Buri gihe iyo uri kumwe n’incuti zawe, hari umuntu mudahuje igitsina muhita mwicarana. Ese ubwo murarambagizanya?

 Gusubiza ikibazo cya mbere bishobora kuba bitakugoye. Ariko mbere yo gusubiza ikibazo cya kabiri n’icya gatatu, ushobora kuba wabanje kwitonda. Mu by’ukuri, kurambagiza bisobanura iki?

 Kurambagiza ni ukugirana imishyikirano n’umuntu mudahuje igitsina, akaba ari we wibandaho mu buryo bwihariye kandi na we akabigenza atyo.

 Ubwo rero, igisubizo cya bya bibazo uko ari bitatu ni yego. Iyo wowe n’undi muntu mudahuje igitsina mufitanye ubucuti bwihariye, byaba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, kandi mukaganira buri gihe, haba kuri telefoni cyangwa imbonankubone, ubwo muba murambagizanya.

 Ni iyihe ntego yo kurambagiza?

 Kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.

 Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva ko iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe.

 Icyakora, akenshi ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “abenshi mu bakiri bato bagirana ubucuti, bashwana hataranashira icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ibyo bituma bumva ko ubucuti ugiranye n’uwo mudahuje igitsina butagomba kuramba. Ibyo rero bibategurira kuzatana, aho kubategurira kuzagira urugo rwiza.”

 Mu by’ukuri iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima. Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye.​—Luka 6:31.

Umuntu urambagiza nta ntego yo gushaka afite, aba ameze nk’umwana ukinisha igikinisho aharaye maze yakirambirwa akakijugunya

 Ngaho nawe tekereza: ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma akakureka akigendera? Niba utabyifuza nawe ntukabikorere abandi. Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni.’​—1 Abakorinto 13:4, 5.

 Umukobwa ukiri muto witwa Chelsea, yaravuze ati “hari igihe nibwira ko kurambagizanya byagombye kuba ari ukwishimisha gusa, ariko iyo umwe abihaye agaciro undi akumva ari ukwishimisha gusa, ntibiba bikiri ibyo gukina.”

  Inama. Kugira ngo witegure igihe cy’irambagiza no gushaka, soma muri 2 Petero 1:5-7, maze utoranye umuco ukeneye kunonosora. Nihashira ukwezi, uzarebe aho ugeze wiga uwo muco n’aho ugeze uwushyira mu bikorwa.

 Ese ngeze igihe cyo kurambagiza?

  •    Ese wumva abakiri bato batangira kurambagiza bafite imyaka ingahe?

  •    Noneho, baza icyo kibazo umwe mu babyeyi bawe.

 Ushobora gusanga igisubizo watanze gitandukanye n’icyo umubyeyi wawe. Icyakora ushobora no gusanga atari uko bimeze. Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza, kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza.

 Uko ni ko umukobwa witwa Danielle ufite imyaka 17, yahisemo kubigenza. Yaravuze ati “iyo nibutse uko natekerezaga mu myaka ibiri ishize, nsanga ibyo nifuzaga ku wo tuzashakana bitandukanye cyane n’ibyo mwifuzaho muri iki gihe. Mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye ubu numva ntiyizeye ku buryo nafata uwo mwanzuro. Nyuma y’imyaka runaka, igihe nzaba numva ko nkuze mu bitekerezo, nzareba niba natangira kurambagizwa.”

 Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba uretse kurambagiza. Bibiliya ikoresha imvugo ngo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36). Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye.

 Icyakora bagenzi bawe bo bashobora kuba batabibona batyo. Abenshi muri bo baba bifuza cyane kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Icyakora, ushobora kwikuramo imitekerereze nk’iyo, kandi ibyo ni byo usabwa (Abaroma 12:2). N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Nutegereza ukageza igihe uzaba umaze kurenga igihe cy’amabyiruka, bishobora ‘kukurinda ibyago.’​—Umubwiriza 11:10.

 Kuki nagombye kuba ndetse kurambagiza?

 Guhatirwa kurambagiza utarageza igihe, ni kimwe no guhatirwa gukora ikizamini cy’isomo ugitangira kwiga. Ibyo ntibyaba bikwiriye rwose! Ukeneye igihe gihagije cyo kwiga iryo somo neza, kugira ngo witegure ibibazo uzabazwa mu kizamini.

 Ibyo ni kimwe no kurambagiza.

 Kurambagiza si ikintu cyoroshye. Ku bw’ibyo, mbere y’uko werekeza ibitekerezo ku muntu umwe gusa, ugomba gufata igihe ugasuzuma uko wagirana ubucuti n’umuntu, kuko ari iby’ingenzi cyane.

 Nyuma nubona umuntu mukwiriye gushakana, uzaba ushobora kugirana na we ubucuti bukomeye. N’ubundi kandi, ishyingiranwa ryiza ni irihuje abantu babiri bafitanye ubucuti.

 Nuba uretse kurambagiza, ntibizakubuza umudendezo. Ahubwo bizatuma urushaho kugira umudendezo, ‘wishimire ubusore bwawe’ (Umubwiriza 11:9). Uzagira igihe gihagije cyo kwitoza imico myiza, kandi icy’ingenzi cyane ni uko uzakura mu buryo bw’umwuka.​—Amaganya 3:27.

 Hagati aho, ushobora kujya ushyikirana n’abo mudahuje igitsina. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubikora? Mujye mushaka uko mwahurira ahantu hari abandi bantu, abakuze n’abandi b’ibitsina byombi. Umukobwa witwa Tammy yaravuze ati “biba byiza cyane iyo ubigenje utyo. Ni byiza kugira incuti nyinshi.” Uwitwa Monica na we arabyemeza. Yaravuze ati “guhurira hamwe muri benshi ni byiza rwose, kubera ko uhura n’abantu bafite imico itandukanye.”

 Ku rundi ruhande, iyo ukunze umuntu umwe kandi utaragera igihe cyo gushaka, uba ushobora kuzahura n’ibibazo. Ni yo mpamvu ari byiza kwiha igihe gihagije. Koresha iyo myaka yo mu buzima bwawe witoza uko wagirana n’abandi ubucuti kandi ukabukomeza. Nyuma yaho nuhitamo kurambagiza, uzaba wiyizi neza kandi uzi n’icyo wifuza ku muntu muteganya kuzabana.