Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nakora iki ngo ababyeyi banjye bangirire icyizere?

Nakora iki ngo ababyeyi banjye bangirire icyizere?

Icyo wakora

Zirikana ibi: Ariko se hari igihe imyifatire yawe yatuma ababyeyi bagutakariza icyizere?

Urugero, intumwa Pawulo yaranditse ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose (Abaheburayo 13:18). Ibaze uti ‘ni mu rugero rungana iki mvugisha ukuri, mbwira ababyeyi banjye aho ngiye n’ibyo nkora?’

Toranya izina.

Lori

Hari umuhungu nakundaga, nkajya mwoherereza ubutumwa bwo kuri interineti mu ibanga. Ababyeyi banjye barabivumbuye, barambuza. Nabasezeranyje ko ntazabyongera, ariko nkomeza kubikora. Byamaze umwaka wose. Nohererezaga uwo muhungu ubutumwa, ababyeyi banjye bakabimenya, nkabasaba imbabazi mvuga ko ntazongera, ariko nkongera nkabikora. Nageze ubwo ababyeyi banjye batashoboraga kunyizera na gato.”

Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye ababyeyi ba Lori bamutakariza icyizere?

Iyo uza kuba umwe mu babyeyi ba Lori wari gukora iki, kandi se kuki?

Igihe ababyeyi ba Lori bamuganiriza bwa mbere ku kibazo cye, yari gukora iki kugira ngo agaragaze ko akwiriye kugirirwa icyizere?

Beverly

Mu bijyanye n’abahungu, ababyeyi banjye ntibanyizeraga, ariko ubu nsobanukiwe impamvu. Nagiranaga agakungu na babiri muri bo bandushaga imyaka ibiri. Nanone namaranaga na bo amasaha menshi kuri telefoni, kandi twahurira ahantu twatumiwe ugasanga ari bo nibandaho cyane. Namaze ukwezi ababyeyi banjye baranyambuye telefoni, kandi ntibanyemereraga kujya aho abo bahungu babaga batumiwe.

Iyo uza kuba mu mwanya w’ababyeyi ba Beverly wari gukora iki, kandi se kuki?

Ese utekereza ko kuba ababyeyi ba Beverly baramushyiriyeho iyo mipaka bishyize mu gaciro? Kuki se ari uko ubibona?

Beverly yari gukora iki kugira ngo ababyeyi be bongere kumugirira icyizere?

Uko wakongera kugirirwa icyizere

Icyo wakora

Igihe umuntu acamo mbere y’uko aba mukuru, cyagereranywa n’amadarajya uzamuka rimwe rimwe, mu gihe cy’amabyiruka

Icya mbere, banza umenye ikintu gituma batakugirira icyizere.

  • Kubahiriza amasaha yo gutaha
  • Kubahiriza ibyo nasezeranyije
  • Kubahiriza igihe
  • Gukoresha neza amafaranga
  • Kurangiza imirimo yo mu rugo
  • Kubyuka ntabanje kuruhanya
  • Gukora isuku mu cyumba cyanjye
  • Kuvugisha ukuri
  • Gukoresha neza telefoni na orudinateri
  • Kwemera amakosa no gusaba imbabazi
  • Ibindi

Icya kabiri, gira icyo wiyemeza. Ishyirireho intego yo kwitwararika ku bintu washyizeho akamenyetso, kugira ngo ugaragaze ko ukwiriye kugirirwa icyizere. Shyira mu bikorwa izi nama zo muri Bibiliya: ‘iyambure kamere ya kera ihuza n’imyifatire yawe ya kera’ (Abefeso 4:22). Nyuma y’igihe runaka, amajyambere yawe azagaragarira abandi, harimo n’ababyeyi bawe.— 1 Timoteyo 4:15.

Icya gatatu, sobanurira neza ababyeyi bawe icyo witeguye gukora. Aho kwinuba uvuga ko bakwiriye kurushaho kukugirira icyizere, babaze ububashye icyo bumva wakora kugira ngo bakugirire icyizere.

Icyo ugomba kwitondera: ntukitege ko ababyeyi bawe bazahita baguha uwo mudendezo. Birumvikana ko bazabanza kureba neza niba wubahiriza ibyo wabasezeranyije. Boneraho umwanya wo kugaragaza ko ukwiriye kwiringirwa. Nyuma y’igihe, ababyeyi bawe bazarushaho kukugirira icyizere no kuguha umudendezo. Uko ni ko byagendekeye Beverly twamaze kuvuga. Yarivugiye ati “iyo umuntu agutakarije icyizere, kongera kukikugirira bisaba igihe. Ubu ababyeyi bangirira icyizere kandi numva binshimishije!”

Icyo ukwiriye kuzirikana: Nugaragaza ko uri wo kugirirwa icyizere, uzacyigiriwa.