Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nakora iki ngo numvikane na mwarimu?

Nakora iki ngo numvikane na mwarimu?

Banza utekereze

Reka turebe ibyabaye kuri Rachel. Yajyaga abona amanota meza. Ariko ageze mu mwaka wa 7, byarahindutse. Rachel yaravuze ati “mwarimu yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ntsindwe isomo rye.” Ikibazo cyari ikihe? Uwo mwarimu yabwiye Rachel na nyina ko adakunda idini ryabo.

Abarimu twabagereranya n’amabuye manini ari mu mazi yagufasha kwambuka uva mu bujiji ugana mu bumenyi. Icyo wowe usabwa ni ukuyambukiraho.

Byaje kugenda bite? Rachel yaravuze ati “iyo nabonaga ko urwikekwe mwarimu amfitiye ari rwo rwatumaga ampa amanota make, nazanaga na Mama tukabiganiraho n’uwo mwarimu. Amaherezo yaje kugera aho areka kunyigirizaho nkana.

Niba uhanganye n’ikigeragezo nk’icyo, gira ubutwari bwo kubibwira ababyeyi bawe. Ntibazabura kubiganiraho na mwarimu, nibiba na ngombwa babimenyeshe ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Ibibazo byose bikomeye si ko buri gihe bizakemuka neza. Hari igihe bizajya bigusaba kwihangana (Abaroma 12:17, 18). Umukobwa witwa Tanya yaravuze ati “hari umwarimu umwe wangaga abanyeshuri bo mu ishuri ryacu. Yakundaga kudutuka, akatwita ibicucu. Mbere narariraga, ariko naje kubona ko atari jye gusa atuka. Nibandaga ku masomo yanjye, nkagerageza gukurikira mu isomo rye. Byatumye atongera kunyibasira cyane, kandi nari mu bantu bake babonaga amanota meza. Nyuma y’imyaka ibiri uwo mwarimu yarirukanywe.

Inama: Numenya uko wakwitwara ku mwarimu mubi, bizakwigisha imico y’ingenzi mu buzima bwawe. Iyo mico izagufasha nugira icyo utumvikanaho n’umukoresha mubi (1 Petero 2:18). Nanone bizagufasha kwishimira abarimu beza bazakwigisha.