Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nkore iki ko nta we duhuza?

Nkore iki ko nta we duhuza?

Icyo wakora

Icya mbere, banza umenye abantu wumva ko mudahuza kurusha abandi.

Ikigero barimo:

Sinkunda . . .

  • urungano
  • abasore
  • abakuze

Ibyo bazi:

Sinkunda . . .

  • abakinnyi
  • abahanga
  • abize

Imico

Sinkunda abantu . . .

  • biyizera
  • bazwi cyane
  • bahorana

Icya kabiri, shyira akamenyetso imbere y’amagambo agaragaza uko ubyifatamo iyo uri kumwe n’abantu umaze kuvuga.

  • Nsa n’ubereka ko ibidushishikaza cyangwa ibyo dushoboye ari bimwe.
  • Aho kwita ku bibashishikaza, nivugira ibyanjye.
  • Ndicecekera, nabona uko ngenda nkigendera.

Icya gatatu, Jya ufata iya mbere! Ntiwagombye guhora witega ko abandi ari bo bagusanga. Hari igihe biba ngombwa ko ubasanga (Abafilipi 2:4). Wabigeraho ute?

Ntugashakire incuti mu rungano rwawe gusa. Ngaho nawe tekereza: kuki washakira incuti mu bantu muri mu kigero kimwe, warangiza ukavuga ko wabuze incuti? Ibyo byaba bimeze nko kwicwa n’inzara uri ku kirwa gikakaye, kandi ukikijwe n’inyanja yuzuyemo amafi!

““Mama yanteraga inkunga yo kugerageza kuganira n’abantu bakuze. Yambwiye ko nari kuzatangazwa n’uko burya hari byinshi mpuriyeho na bo. Ibyo yavugaga ni ukuri, kuko ubu mfite incuti nyinshi.”—Helena ufite imyaka 20.

Jya witoza kuganira. Ushobora kubigeraho uramutse witoje (1) gutega amatwi, (2) kubaza ibibazo no (3) kwita ku muntu ubivanye ku mutima.— Yakobo 1:19.

Ngerageza gutega amatwi, aho kuvuga gusa. Nanone iyo nganira, nihatira kutavuga ibinyerekeyeho cyangwa ngo mvuge abandi nabi.”—Serena ufite imyaka 18.

Iyo umuntu yifuza kuganira ku ngingo ntamenyereye, musaba kunsobanurira, kandi ibyo bituma ambwira byinshi.— Jared ufite imyaka 21.

Kubera ko nigirira amasonisoni, kuganira binsaba imihati. Ariko natangiye kujya nganira n’abantu, kuko iyo ushaka incuti nawe ugomba kuba yo.— Leah ufite imyaka 16.