Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese ndeke ishuri?

Ese ndeke ishuri?

Icyo ukwiriye gutekerezaho

Mu gihugu cyanyu, amashuri y’ibanze umuntu ategetswe kwiga ni angahe? Ese warayarangije? Niwirengagiza inama iboneka muri Bibiliya yo ‘kugandukira abategetsi bakuru,’ ugahagarika amashuri utararangiza kwiga ayo amategeko asaba, uzaba wikuye mu ishuri.— Abaroma 13:1.

Ese narangije kwiga amashuri nari narateganyije kwiga? Wifuza ko amashuri wize yazakugeza ku ki? Ese nturakimenya? Ukwiriye kuba ukizi! Naho ubundi, waba umeze nk’uri muri gari ya moshi itwara abagenzi, ariko nawe ubwawe utazi aho ugiye. Byaba byiza uganiriye n’ababyeyi bawe ku ngingo ivuga ngo “ Icyo amashuri azamarira.” Nuhagarika ishuri utararangiza amashuri wumvikanyeho n’ababyeyi bawe, uzaba wikuye mu ishuri.

Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya

Ni iki gituma nshaka kureka ishuri? Zimwe muri izo mpamvu zishobora kuba ari nko gufasha umuryango wawe cyangwa gufasha abandi kumenya Imana. Impamvu z’urwitwazo zishobora kuba ari nko guhunga ibizamini n’imikoro yo ku ishuri. Icy’ingenzi ni ukumenya mu by’ukuri igituma ushaka kureka ishuri, niba ari impamvu yumvikana cyangwa niba ari iy’urwitwazo. Uretse ishuri ngo ni uko gusa ushaka guhunga ibibazo, waba wibeshya cyane.

Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya. Ushobora kuba wumva utamerewe neza muri iyo gari ya moshi, cyangwa abagenzi batakwishimiye. Ariko nusimbuka ukayivamo, birumvikana ko utazagera iyo wajyaga kandi ushobora no gukomereka bikomeye. Nawe rero nureka ishuri, kubona akazi bishobora kutazakorohera. Nunakabona, kazaba kaguhemba make kurusha ayo wari kuzajya uhembwa iyo uza kuba wararangije kwiga.

Aho kugira ngo ureke ishuri, gerageza gukemura ibibazo uhanganye na byo ku ishuri. Nubikora, bizagufasha kwitegura guhangana n’ibibazo uzajya uhura na byo mu kazi.

 Icyo amashuri azamarira

Impamvu y’ibanze yo kwiga ni ukugira ngo uzabone akazi kazagutunga, kagatunga n’umuryango ushobora kuzashinga (2 Abatesalonike 3:10, 12). Ese wamaze gufata umwanzuro w’akazi ushaka n’uko igihe uzamara wiga kizagufasha kukitegura? Kugira ngo umenye niba amashuri yawe azakugirira akamaro, subiza ibibazo bikurikira:

  • Ni iki nshoboye gukora? (Urugero, ese menyereye gukorana n’abandi? Ese nkunda akazi k’amaboko cyangwa ako gukora no gutunganya ibintu? Ese nshoboye gusuzuma ibibazo no kubikemura?)
  • Ni akahe kazi nakora kamfasha gukoresha ibyo nize?
  • Ni akahe kazi kaboneka aho ntuye?
  • Ni ayahe masomo ndimo niga azatuma mbona akazi?
  • Ni ayahe masomo nakwiga, yamfasha kurangiza amashuri nkabona akazi?

Jya uzirikana ko intego yawe ari iyo kwiga ukarangiza ufite ubumenyi buzakugirira akamaro. Ntugakabye ngo ube wa munyeshuri usazira mu mashuri, wa wundi uguma mu ishuri kugira ngo adasohoza inshingano zireba umuntu mukuru.

 

IBINDI WAMENYA

URUBYIRUKO

Ibibazo urubyiruko rwibaza, Umubumbe wa 1

Dore zimwe mu ngingo zirimo: inzoga n’ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina, kurambagiza.