Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nirinde umubyibuho ukabije?

Nakora iki ngo nirinde umubyibuho ukabije?

Bibiliya idutera inkunga yo ‘kudakabya’ mu byo dukora (1 Timoteyo 3:2). Muri byo harimo no kudakabya mu byo turya. Ngaho jya ugerageza gukora ibi bikurikira:

Niba uhaze, jya urekera aho. Julia ufite imyaka 19, yaravuze ati “kera nibandaga cyane ku ntungamubiri ziri mu byo naryaga.” Yongeyeho ati “ariko ubu iyo numvise mpaze mpita ndekera aho.

Irinde amafunguro yangiza ubuzima. Peter ufite imyaka 21, yaravuze ati “naretse kunywa za fanta.” Nanone yaravuze ati “maze ntakaza ibiro bitanu mu kwezi!

Reka akamenyero ko kuryagagura. Umukobwa witwa Erin ufite imyaka 19, yaravuze ati “ngerageza kutiyongera ibyokurya.

Ibanga ryo kubigeraho: Ntukagire amafunguro usimbuka! Iyo ugize ayo usimbuka, urushaho gusonza kandi wajya kurya ukarya byinshi.

Birumvikana ko hari abantu baba bashaka kugabanya umubyibuho kandi nta kibazo cy’umubyibuho bafite. Ariko se wakora iki mu gihe wumva ari ngombwa ko ugabanya ibiro ufite? Dore icyafashije umukobwa witwa Catherine kubigeraho.

“Nkiri umwangavu nari mfite umubyibuho ukabije, kandi sinabyifuzaga. Byarambangamiraga kandi nkumva ntameze neza mu mubiri.

“Hari igihe najyaga ndya ibyokurya byihariye ngo ndebe ko natakaza ibiro, ariko nkongera nkabyibuha. Icyakora maze kugira imyaka 15, numvise ndambiwe pe! Nashakaga uburyo bwiza bwo gutakaza ibiro nari kuzakurikiza ubuzima bwanjye bwose.

“Naguze igitabo kivuga iby’imirire n’uburyo bwiza bwo gukora siporo, maze ibyo nasomye mbishyira mu bikorwa. Nari nariyemeje ko nubwo nasubira inyuma cyangwa ngacika intege, ntazigera mbireka.

“Kandi nabigezeho! Mu mwaka umwe gusa, nari maze gutakaza ibiro 27! Maze imyaka ibiri mfite ibiro nifuzaga kugira. Sinigeze ntekereza ko byashoboka.

“Ntekereza ko icyatumye mbishobora atari uko nahinduye ibyo naryaga, ahubwo ari uko nahinduye uko nabagaho.”—Catherine, ufite imyaka 18.