Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nakora iki ngo neshe ibishuko?

Nakora iki ngo neshe ibishuko?

Icyo wakora

Icya mbere, zirikana ko ibyo ukora ari wowe uzabibazwa. Si incuti zawe.

Icya kabiri, menya igishuko kikugora cyane kucyirinda.

Hanyuma, ibaze uti “icyo gishuko nkunze guhura na cyo ryari?” (ese ni igihe ndi ku ishuri? Igihe ndi ku kazi se? Ndi ahandi hantu se?) Iyo umenye igihe ushobora guhurira n’igishuko, bishobora kugufasha kumenya uko wacyirinda burundu.

Ubu noneho ushobora kugira icyo ukora. Ikintu cy’ingenzi ukwiriye gukora, ni ugusuzuma uko wagabanya cyangwa ukirinda ibintu byatuma ugwa muri icyo gishuko. (Urugero: niba uko uvuye ku ishuri uhura n’abanyeshuri bagenzi bawe bakagushishikariza gusangira na bo itabi, ushobora guhindura inzira wanyuragamo kugira ngo utongera guhura na bo.) Kandi burya uzarebe, abiyita incuti zawe bakarenga bakagushukashuka, ntibaba ari incuti nyakuri.

Iyo wemeye kugwa mu gishuko, uba ubaye imbata y’ibyifuzo byawe

Birumvikana ko udashobora kwirinda burundu abagushukashuka. Byatinda byatebuka, ushobora kuzahura n’ikigeragezo gikomeye, ndetse ukaba wahura na cyo mu gihe utari ucyiteze. Wabigenza ute?

Ikintu cy’ingenzi ni ukwitegura!

Suzuma ibi bikurikira: Yesu yari azi neza amahame ngengamuco agenderaho. Yari yariyemeje kumvira Se buri gihe (Yohana 8:28, 29). Ubwo rero, ikintu cy’ingenzi ni ukumenya mbere y’igihe amahame ugenderaho.

Umwitozo. Tekereza impamvu ebyiri zagombye gutuma urwanya ikigeragezo ukunda guhura na cyo, hanyuma utekereze ibintu bibiri byagufasha kukirwanya.

Kuki wakwemera kuyoborwa n’abandi? Garagaza ko ukuze, nawe ubwawe umenye igikwiriye icyo ari cyo (Abakolosayi 3:5). Kandi ujye usenga Imana kugira ngo ukomeze kubigenza utyo.— Matayo 6:13.

 

IBINDI WAMENYA

URUBYIRUKO

Ibibazo urubyiruko rwibaza, Umubumbe wa 2

Dore zimwe mu ngingo zirimo: ishuri, imyidagaduro, urungano, ababyeyi, imihindagurikire y’umubiri, uko wiyumva, n’abo mudahuje igitsina.

NIMUKANGUKE!

Uko wakwirinda amoshya y’urungano

Amoshya y’urungano ashobora gutuma abantu beza bakora ibibi. Dore ibyo ukwiriye kuyamenyaho n’uko wayirinda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese baguhatira gukora imibonano mpuzabitsina?

Ese wagombye kubyemera? Ese aho ntiwazabyicuza?