Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nakora iki ngo ngire amanota meza?

Nakora iki ngo ngire amanota meza?

Icyo wakora

Ntukigaye. Ntukumve ko udashobora kugira amanota meza. Aho kwigaya utekereza ko nta cyo ushoboye, ujye ugerageza kwigirira icyizere. Urugero, hari igihe abantu banenze Pawulo bavuga ko atazi kuvuga (kandi birashoboka ko bamubeshyeraga), yarabashubije ati “niba ndi n’umuswa wo kuvuga, rwose si ndi umuswa mu bumenyi” (2 Abakorinto 10:10; 11:6). Nubwo Pawulo yari azi ko hari ibyo adashoboye, yari azi nanone ko hari ibindi ashoboye kandi akora neza cyane. Bite se kuri wowe? Ni ibihe bintu ubona ushoboye gukora? Ese niba wumva nta byo, kuki utabaza undi muntu mukuru ngo agufashe kubimenya? Uwo muntu ashobora kugufasha kumenya ibyo ushoboye, akaba ari byo ushyiramo imbaraga cyane.

Kugira akamenyero ko kwiga neza. Ntushobora kubona amanota meza utayakoreye. Uko byagenda kose, uba ugomba kwiga ushyizeho umwete. Birashoboka ko n’iyo utekereje kwiga ubwabyo wumva utishimye. Ariko uzirikane ko kwiga ari ingirakamaro. Nugerageza gushyiraho imihati, nubwo yaba ari mike, uzibonera ko kwiga bitagoye. Kugira ngo ushobore kwiga neza ukwiriye kumenya uko ukoresha igihe cyawe. Uzirikane ko kwiga ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guseka” n’ “igihe cyo kubyina” (Umubwiriza 3:1, 4; 11:9). Kimwe na bagenzi bawe, ushobora kuba ukeneye igihe cyo kwidagadura. Ariko zirikana umuburo dusanga mu Mubwiriza 11:4, ugira uti “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.” Ibyo bikwigishije iki? Ntukarazike ibintu. Utabigenje utyo, akazi k’ingenzi ntikakorwa. Jya ubanza wige maze ubone gukina. Humura byombi ushobora kubibonera umwanya.

Kimwe n’uko guterura ibyuma bishobora gutuma ukomera, kugira akamenyero ko kwiga neza bishobora gutuma ugira amanota meza.