Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nsinzire bihagije?

Nakora iki ngo nsinzire bihagije?

Bibiliya igira iti “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Nudasinzira neza, umubiri wawe ntuzakora neza.

  • “Iyo ntasinziriye bihagije, gutekereza neza birangora kandi kwerekeza ibitekerezo hamwe ntibinyorohera.”—Rachel, ufite imyaka 19.

  • “Iyo bigeze mu ma saa munani, numva naniwe cyane ku buryo ntangira gusinzira nubwo naba nganira n’umuntu!”—Kristine, ufite imyaka 19.

Ese ukeneye gusinzira bihagije? Dore uko bamwe mu rungano rwawe babigenje.

Irinde kuryama ukererewe. Catherine ufite imyaka 18, yaravuze ati “nakoze uko nshoboye kose kugira ngo njye ndyama hakiri kare.

Niba igihe cyo kuryama kigeze, jya ureka kuganira n’incuti zawe. Richard ufite imyaka 21, yaravuze ati “hari igihe incuti zanjye zanterefonaga cyangwa zikanyohereza ubutumwa bugufi mu gicuku. Yunzemo ati “ariko ubu nsigaye nzi guhagarika ibyo biganiro kugira ngo nsinzire.

Ujye ugira isaha idahindagurika uryamiraho. Jennifer ufite imyaka 20, yaravuze ati “maze iminsi ngerageza kugira isaha idahindagurika ndyamiraho n’iyo mbyukiraho buri munsi.

Ibanga ryo kubigeraho: Jya ugerageza gusinzira nibura amasaha umunani buri joro.

Nugira ibintu bike gusa ukora wita ku buzima bwawe, bizakugirira akamaro. Jya uzirikana ko kugira ubuzima bwiza bizagufasha kugaragara neza, ukamererwa neza kandi ugakora byinshi.

Nubwo mu buzima hari ibintu udashobora kugira icyo ukoraho, umubiri wawe wo ushobora kuwufasha gukora neza. Umukobwa witwa Erin ufite imyaka 19, yaravuze ati “nta wundi uzita ku buzima bwawe, uretse wowe ubwawe.