Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nshishikarire gukora siporo?

Nakora iki ngo nshishikarire gukora siporo?

Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Nyamara usanga urubyiruko rwinshi rudashishikazwa no gukora siporo.

  • “Ntushobora kumva ukuntu abanyeshuri twiganaga mu mashuri yisumbuye batsindwaga isomo rya siporo. Nyamara iryo somo ryari ryoroshye, nk’uko kurya nta we byananira.”—Richard, ufite imyaka 21.

  • “Hari abibaza bati ‘kuki umuntu yajya kwiruka ku zuba kugeza ubwo abize ibyuya akanananirwa, kandi ashobora gukina umukino wo kuri orudinateri, aho aba ameze nk’umuntu urimo wiruka ku zuba?’ ”—Ruth, ufite imyaka 22.

Niba nawe ari uko ubibona, dore ibintu bitatu bigaragaza akamaro ko kugira gahunda yo gukora siporo.

Icya 1. Byongerera umubiri wawe ubushobozi bwo kurwanya indwara. Rachel ufite imyaka 19 yaravuze ati “papa yakundaga kuvuga ati ‘niba nta mwanya ubona wo gukora siporo, uzabona uwo kurwara!’ ”

Icya 2. Bituma ubwonko bwawe buruhuka. Emily ufite imyaka 16, yaravuze ati “iyo numva mu mutwe byivanze, kwiruka bituma numva nduhutse, kandi nkumva merewe neza.

Icya 3. Ni uburyo bwo kwishimisha. Ruth yaravuze ati “nkunda gutembera.” Yunzemo ati “muri siporo nkora harimo gukora ingendo, koga, guserebeka ku rubura no kugenda ku igare.

Ibanga ryo kubigeraho: Jya umara nibura iminota 20 ukora siporo ukunda, incuro eshatu mu cyumweru.

Icyo wazirikana: Nubwo kugira ubuzima bwiza bishobora guterwa n’umuryango uvukamo, ahanini biterwa n’uko uhitamo kubaho. Bityo rero, mu gihe wumva ko ukeneye gukora siporo, ujye uyikora kuko uwo mwanzuro ari wowe ureba, kandi ukaba ushobora kugira icyo ubikoraho.