Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nkurikize amategeko y’ababyeyi banjye?

Nakora iki ngo nkurikize amategeko y’ababyeyi banjye?

Ushobora kuba uzi abakiri bato muri mu kigero kimwe batahira igihe bashakiye, bambara uko bishakiye, bagasohokana n’incuti zabo igihe bashakiye kandi bakajyana aho bashaka. Birashoboka ko ababyeyi babo baba bahuze cyane ku buryo badashobora kumenya ibyo abana babo bakora.

Bibiliya igaragaza ko kurera abana utyo ari ukurera nabi (Imigani 29:15). Kuba abantu bo muri iyi si badakundana, ahanini biterwa n’uko abayituye batita ku bandi, kandi abenshi muri bo bakaba bararezwe bajeyi.2 Timoteyo 3:1-5.

Ku bw’ibyo, aho kugira ngo wifuze kumera nk’urundi rubyiruko rwemerewe gukora ibyo rwishakiye, gerageza kumva ko amategeko ababyeyi bagushyiriraho, ari ikimenyetso cy’urukundo bagukunda kandi bakaba bahangayikishijwe n’uko wamererwa neza. Iyo ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko ashyize mu gaciro, baba bigana Yehova Imana wabwiye abagaragu be ati

‘Nzatuma mugira ubushishozi, mbigishe inzira mukwiriye kunyuramo. Nzabagira inama kandi ijisho ryanjye rizabagumaho.’Zaburi 32:8.