Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye

Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye
  •   Ukunda gukorera ibintu byinshi icyarimwe; naho uwo umwashakanye akunda gukora ibintu yabigeneye igihe.

  •   Uratuje kandi wivugira make, naho uwo mwashakanye akunda kuganira no kuba ari kumwe n’abantu benshi.

 Ese haba hari imico uwo mwashakanye afite ikubangamira? Uramutse ukomeje kuyibandaho byabasenyera. Mu by’ukuri Bibiliya igira iti: ‘Ukomeza kwasasa [ibicumuro] atanya incuti magara.’—Imigani 17:9.

 Aho kugira ngo imico y’uwo mwashakanye ihore ituma mutongana, ushobora kwitoza kuyibona mu buryo bushyize mu gaciro.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye

 Burya rero, ikintu uwo mwashakanye akora kikakubangamira gishobora kuba gifitanye isano n’umuco we ukunda. Reba ingero eshatu zikurikira:

 “Akenshi umugabo wange arazarira ndetse n’iyo tugiye kujya ahantu atinda arimo kwitegura. Ariko ibyo bituma aba umuntu wihangana kandi nange aranyihanganira. Rimwe na rimwe kuba azarira birambangamira ariko nanone biri mu byo mukundira.”—Chelsea.

 “Umugore wange aba ashaka gushyira ibintu byose ku murongo; aba yumva ibintu byose yabiyobora, ibyo birambangamira. Ku rundi ruhande kubera ko yita no ku tuntu dutoduto bituma agira gahunda.”—Christopher.

 “Umugabo wange nta kintu kimushishikaza, ibyo birambangamira. Ariko nanone kuba ari umuntu udakomeza ibintu ni kimwe mu bintu byatumye mukunda. Nkunda ukuntu akomeza gutuza no mu bibazo bikomeye.”—Danielle.

 Nk’uko Chelsea, Christopher na Danielle babyiboneye, akenshi aho uwo mwashakanye afite intege nke cyangwa imbaraga biba bifite aho bihuriye n’imico ye myiza. Niba na we ari uko bimeze, ntukibande ku bintu ubona akora bikubangamira ngo wirengagize ko hari n’ibindi byiza umukundira, bitabaye ibyo waba umeze nk’umuntu ureba umwenda awuhindurije.

 Birumvikana ko hari ingeso uwo mwashakanye aba agomba guhindura. Urugero, Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara’ (Imigani 29:22). Ubwo rero, umuntu aba agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo yikuremo “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana”. aAbefeso 4:31.

 Ariko niba hari umuco uwo mwashakanye afite ukubangamira, wakurikiza inama yo muri Bibliliya igira iti: “Mukomeze kwihanganirana . . . igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”—Abakolosayi 3:13.

 Nanone, jya ugerageza kureba ibyiza kandi uzirikane imico yatumye umukunda. Umugabo witwa Joseph yaravuze ati: “Kwibanda ku mico ikubangamira y’uwo mwashakanye, ni kimwe no kwibanda ku mpande zisongoye za diyama, ukirengagiza agaciro kayo n’ubwiza bwayo.”

 Ibyo mwaganiraho

 Mubanze musuzume ibibazo bikurikira buri wese ku giti ke, hanyuma muganire ku bisubizo buri wese yatanze.

  •   Ese hari umuco uwo mwashakanye afite wumva ukubangamira ku buryo biteza amakimbirane mu muryango? Niba uhari, ni uwuhe?

  •   Ese ni ingeso cyangwa n’uko ukubangamira gusa?

  •   Ese uwo muco we ukubangamira hari ikindi kintu kiza utuma akora? Niba gihari, ni ikihe?, None se kuki wumva ukunze uko kuntu ameze?

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wategeka uburakari,” “Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye,” n’ivuga ngo: “Icyabafasha kureka gutongana.”