Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ikinyugunyugu gihagarara gikoze inyuguti yaV

Ikinyugunyugu gihagarara gikoze inyuguti yaV

 Mbere y’uko ikinyugunyugu kiguruka, kiba gikeneye ubushyuhe bw’izuba kugira ngo imikaya gikoresha kiguruka ishyuhe. Icyakora mu gihe ikirere kitameze neza, wenda nko mu gihe hari ibihu, ikinyugunyugu gikora inyuguti ya V mu gihe gihagaze, kiguruka mbere y’ibindi. None se gikura he ubwo bushobozi?

 Suzuma ibi bikurikira: Ubusanzwe iyo ibinyugunyugu bigiye kuguruka, bibanza kujya ku zuba birambuye amababa cyangwa abumbye. Icyakora ibi binyugunyugu turimo kuvuga byo, iyo biri ku zuba amababa yabyo aba akoze inyuguti ya V. Abashakashatsi babonye ko ibyo binyugunyugu bigomba kubumbura amababa yabyo kugera kuri dogere hafi 17 kugira ngo bibone ubushyuhe buhagije. Ibyo bituma imirasire y’izuba ihita igera ku mikaya bikoresha biguruka, igashyuha maze bikabona imbaraga zo kuguruka.

 Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Exeter yo mu Bwongereza barashaka kwigana ikinyugunyugu gihagarara gikoze inyuguti ya V, kugira ngo bakore ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bikora neza kurushaho. Babonye ko baramutse babigezeho, ingufu z’amashanyarazi ibyo byuma byatanga zakwiyongeraho hafi 50 ku ijana.

 Nanone abo bashakashatsi babonye ko amababa y’ibyo binyugunyugu afite ubushobozi bwo kwakira urumuri rwinshi. Abo bashakashatsi biganye uko icyo kinyugunyugu gihagarara, bigana n’ukuntu gifungura gato amababa yacyo kugira ngo abone ubushyuhe bwinshi bw’izuba, maze bakora ibyuma bitaremereye bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibyo bagezeho byatumye Porofeseri Richard ffrench-Constant wo mu itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko ibyo binyugunyugu bifite ubuhanga buhambaye bwo gukurura imbaraga zitangwa n’imirasire y’izuba.

 Ubitekerezaho iki? Ese ikinyugunyugu gihagaraga gikoze inyuguti ya V cyabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa cyararemwe?